Mu mikino nyafurika ya Volley ball mu bagore, Ikipe ya RRA VC iri mu itsinda A yatakaje umukino wa mbere ubwo yahuraga na Carthage yo muri Tuniziya igatsindwa seti 3-0.
Uyu mukino wo ku munsi wa 3 w’iyi mikino y’i Tunis, wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 24 Mata 2016 saa kumi n’ebyiri ku isaha ya Tunis ni ukuvuga saa moya z’isaha y’I Kigali. Warangiye Carthage yo muri Tuniziya, ikipe yakiriye ngenzi zayo, itsinze RRA VC set 3-0 (25-18; 25-15; 25-7).
Ku munsi wa Kabiri w’iri rushanwa tariki ya 23 Mata 2016, RRA VC yitwaye neza ubwo yahuraga na Mechaal Bejaia yo muri Algeria ikayitsinda set 3-1 (25-21; 25-19; 17-25; 25-18).
Umukino wa nyuma usoza amajonjora, ikipe ihagarariye u Rwanda muri Tuniziya izahura n’ikipe yo muri Uganda Ndejje. Uyu mukino RRA VC igomba kuwushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo iwutsinde bityo ibashe kugira amahirwe yo kwinjira muri ¼ cy’iri rushanwa. Uyu mukino uteganijwe ku itariki ya 26 Mata 2016 guhera saa saba ku isaha ya Tunis ni ukuvuga saa munani isaha ya Kigali.
Iyi mikino nyafurika ihuje amakipe y’abagore yabaye aya mbere iwayo ihuriyemo amakipi 17 aturuka hirya no hino ku mugabane wa Afrika. Yatangiye tariki ya 22 mata uyu mwaka ikazasowa ku itariki ya 30 Mata.
Irushanwa nyafurika rya Volley ball muri Tunisiya rrimo amatsinda 4.
Itsinda rya A rigizwe na RRA VC, Ndejje (Uga), Mechaal Bejaia (Algeria) na Carthage (Tunisia);
Itsinda B rigizwe na Wilaya Bejaia (Algeria), Bafia (Cameroun), Sfaxien (Tunisia) na Ahly (Egypt);
Itsinda C rigizwe na Pipeline (Kenya), Sonatrach (Algeria), FAP (Cameroun) na Police (Ghana);
Itsinda D rigizwe na Ndella (Gabon), INJS (Cameroun), JOS (Nigeria), Prisons (Kenya) na Elshams (Egypt)
The post Ikipe ya RRA VC yatsinzwe na Carthage yo muri Tuniziya. appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..