Abiyita “Intwarane za Yezu na Maria” batawe muri yombi mum mpere z’iki cyumweru gishize basengaga nijoro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Bari bantu 23 bo mu Kagari ka Gahinga mu Murenge wa Mururu bahuriye mu itsinda ryitwa “Intwarane za Yezu na Mariya-inshuti zindatana”, bafashwe ku wa 23 Mata 2016, barimo gusengera mu ngo z’abantu mu ijoro.
Aba bafashwe ariko Kiliziya gatolika yabihakanye ivuga ko batakibarizwa muri kiliziya kuko bagaragaje imyitwarire inyuranije n’amahame kiliziya igenderaho.
abiyita “Intwarane za Yezu na Maria”Bamaze gutabwa muri yombi
Aba ariko bo bavuka ko batazigera bahagarika amasengesho aho bavuga ko arimo ingabire z[ ukwereka no n’ubonekerwa nk’uko bavuga ko babihishuriwe n’Imana .
Aganira na Kigalitodayi, Alexiana Nyirambarubukeye, umwe muri abo biyita “Intwarane za Yezu na Maria”, avuga ko icyo bazira ari impano zihariye bafite Kiliziya Gatolika itemera.
Ati “Kiliziya Gatolika Impano zo kwerekwa n’ubuhanizi ntabwo izemera, uko musenyiri yabigenza kose ntabwo azahagarika umugambi w’Imana! Nsinshobora kureka Intwarane za Yezu na Maria.”
Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatulika ya Cyangugu, Ignace Kabera, yabwiye ikinyamakuru dukesha iyi nkuru ko aba bantu bahagaritswe n’ubuyobozi bwa Kiriziya Gatolika/Diyosezi ya Cyangugu.
Ati “Bafite inyigisho zitajyanye n’amahame yo kwemera Kiliziya Gatolika igenderaho, ibyo bigisha , uburyo bitwara, niba bahungabanyije umutekano w’abaturage ibyo barabikurikiranwaho. Cyakora ntabwo bazaba bakurikiranyweho nk’abakirisitu bacu kuko natwe twarabahagaritse.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Mururu, Habyarimana Deogratias, nawe yabwiye iki kinyamakuru ko ibyo aba bantu bakora babikora mu bwihisho kuko iyo undi muntu ahageze bahita baceceka, ari na cyo cyatumye bakekwaho guteza umutekano muke.
Aba batawe muri yombi ngo nibake ugereranmije n’imibare y’abakekwa gusenga muri ubu buryo
The post Abiyita “Intwarane za Yezu na Mariya” batawe muri yombi appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..