Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Ikipe ya RRA VC yabonye ticket ya ¼ cy’irangiza mu mikino nyafurika irimo kubera i Tunisi.

$
0
0

Itike ya ¼ cy’irangiza ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ihuje amakipe yabaye aya mbere iwayo mu mukino wa Volley Ball-Abagore, iyibonye imaze gutsinda Ndejje yo muri Uganda seti 3-0 (25-21; 25-21; 25-21)

Ni umukino watangiye i saa saba ku isaha y’i Tunis ni ukuvuga saa munani ku isaha y’i Kigali.

Ikipe Ndejje ya Uganda yatangiye isa nk’aho ishotora iya RRA ihagarariye u Rwanda, kuko ku seti ya mbere babanje kubona amanota 6 ku busa abandi babona guhagurukana imbaraga niko kuyitsinda ku manota 25 itarenze 21, kandi amaseti yose uko ari 3 yaje asa.

Amajonjora y’iyi mikino nyafurika ya Volley ball mu bagore, arangiye ikipe ya RRA VC iri mu itsinda A itakaje gusa umukino umwe ubwo yahuraga ku Cyumweru na Carthage yo muri Tuniziya igatsindwa seti 3-0 (25-18; 25-15; 25-7).

RRA VC TEAM

Indi mukino yo mu ijonjora RRA VC yakinnye yarayitsinze harimo uwo yakinnye kuwa 23 Mata 2016, ubwo yahuraga na Mechaal Bejaia yo muri Algeria ikayitsinda set 3-1 (25-21; 25-19; 17-25; 25-18).

Hiyongereyeho n’umukino watangaga amahirwe yo kubona ticket ya ¼ cy’irangiza yahuyemo na Ndejje yo muri Uganda ikaba yawutsinze bitayigoye seti 3-0. Ibi byatumye ibona ticket ya ¼.

Umutoza wa RRA VC Jean Luc Ndayikengurukiye avuga ko abakinnyi be abizeye kandi ko bagiye muri iyi mikino bafite intego yo kuza imbere hashoboka.

IMG-20160423-WA0013

Imyaka yashize RRA VC yagiye itahana umwanya rimwe uwa 5 muri 2012 mu mikino yaberaga i Nairobi muri Kenya, ubundi uwa 6 muri 2015 mu mikino yabereye i Cairo mu Misiri.

Iyi mikino nyafurika, ya 2016, ihuje amakipe y’abagore yabaye aya mbere iwayo ihuriyemo amakipi 17 aturuka hirya no hino ku mugabane wa Afrika.

Yatangiye igizwe n’amatsinda 4 tariki ya 22 mata uyu mwaka ikazasowa ku itariki ya 30 Mata. RRA VC yo mu Rwanda yari mu itsinda A, aho yari kumwe na Carthage yo muri Tuniziya, Ndejje yo muri Uganda ndetse na Mechaal Bejaia yo muri Algeria.

Nsabiyaremye Jean Bosco.

The post Ikipe ya RRA VC yabonye ticket ya ¼ cy’irangiza mu mikino nyafurika irimo kubera i Tunisi. appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>