Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Kuba Perezida Kagame yararahiye agasubiramo ubugira kabiri ati “Imana ibimfashemo” bikwiye gutuma ijambo “Imana” risubizwa mu itegekonshinga.

$
0
0

Ijambo “Imana”,  “Kubaha Imana”, nirigaragare mu Itegekonshinga, kuko Imana ifite umwanya ukomeye mu muco w”Abanyarwanda.

Natekereje kwandika uyu mwandiko nyuma yo kurahira kwa Nyakubahwa Prezida Kagame Paulo, aho yasubiyemo kabiri kose ijambo “Imana ibimfashemo”, bihuza nuko nanone mu mwandiko “Ibaruwa ifunguye yandikiwe Intekonshingamategeko zombi”, nari nageze aho navugaga ko Imana iri mu muco nyarwanda, mu gihe nasabaga ba Nyakubahwa Abadepite n’Abasenateri, kuzashyiraho amategeko asigasira zimwe mu ndangagaciro zacu, mu rwego rwo gukumira ibitekerezo by’abataye umuco baba bashaka kwinjiza hano mu Banyarwanda.

Nigeze kumva ko  hari icyemezo Abadepite bafashe cyo gukura Ijambo Imana mu Itegekonshinga, babisobanura bavuga ko mu rwego rwo kutagira uwo baheza, bahisemo gukuramo iryo Jambo, ngo kuko hari abatemera iyo Mana, kandi ko nabo baba bafite uburenganzira bwabo. Iyi Leta ikaba nta dini yashingiraho.

Muri iyi minsi nibwo natekereje ku muco nyarwanda, nza gusanga mu muco wacu, Kwemera Imana utanamenya igihe byatangiriye, ari ibintu byatangiranye ahari no kugera ku munyarwanda kuri iyisi. Kuva kera na kare Abanyarwanda bafite Imana, atari iyazanywe n’abazungu, ku buryo kuyimwambura nawe ubwe hari igipande waba umukaseho. Iyo Mana Abanyarwanda  Igaragara mu buzima bwose bw’Umunyarwanda, kandi nyine bakayihuza n’ibyiza byose.

Iby’Imana yo mu Rwanda n’Abanyarwanda birenze iby’idini, si idini, bose ni ibintu bari bahuriyeho, nta kibazo cy’ubulayiki(Laicite) Abanyarwanda bigeze bagira mu kwemera kwabo, Iyo Mana  ntiyigeze iharikwa.

Niyo mpamvu mbona ababishinzwe bari bakwiye kongera bakabisuzuma. Impamvu baba barafashe kiriya cyemezo, irumvikana iyo uyirebye mu busobanuro batanze,(kUtagira uwo baheza). Ariko nyuma y’ubu busobanuro bw’Ukuntu Imana iri mu muco nyarwanda, nyuma yo kureba k’umwanya, n’icyubahiro ihabwa mu Banyarwanda; , kuyiha umwanya mu itegekonshinga , kuyiha umwanya Abanyarwanda bayiha  ko ariyo iri hejuru  ituyobora, bikanahamywa n’uko Prezida yivugira ngo Imana izamufashe. Icyo akaba ari ikintu cyiza, Kuyiha umwanya mu itegekonshinga birakwiye.

Nta Munyarwanda utemera Imana, kandi n’iriya tuvuga ko yazanywe n’Abazungu, niba mu bayizanye hari abakora ibibi, ariko yo ni Inziranenge.

Kubw’ibyo reka tuyoborwe n’Imana, Ntawatandukanya Imana n’Umunyarwanda. Niba Hari nk’umwe utayemera , ntiyabuza 99/100 bayemera, turamutse tugiye mu matora.

Abo bireba, mbaye mbashimiye,

Murakoze.

MITALI Adolphe.  


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>