Ku tariki ya 23,Nzeli 2017, abantu biteguye ibintu bidasanzwe mu kirere, bimeze nka bimwe byitwa ubwirakabiri, umwihariko w’ubu ariko akaba , nkuko bihurizwaho na benshi; buzahuza n’ubuhanuzi buboneka mu gitabo cy’Ibyahishuwe 12:1,2, Ahari aya magambo agira ati:” Ikimenyetso gikomeye kiboneka mu ijuru, mbona umugore wambaye izuba , ukwezi kwari munsi y’ibirenge bye, ku mutwe yambaye ikamba ry’inyenyeri cumi n’ebyiri, kandi yari atwite. Nuko atakishwa no kuramukwa, ababazwa n’ibise.”’
Mu gitabo cya Bibiliya, mu itangiriro 1:14 hatubwira ko imwe mu mpamvu Imana yaremye izuba n’ukwezi, aruko byatubera ibimenyetso,Imana iravuga iti:”Mu isanzure ry’ijuru habeho ibiva bitandukanya amanywa n’ijoro, bibereho kuba ibimenyetso no kwerekana ibihe n’iminsi n’imyaka”. muri Luka, 21,25, naho Yesu akatubwira ati :”Kandi hazaba ibimenyetso ku zuba no ku kwezi no ku nyenyeri, kandi no hasi amahanga azababara bumirwe, bumvise inyanja n’umuraba bihorera.”, Yesu rero yatubwiye kuzitegereza ibimenyetso ku zuba no ku kwezi mbere yo kugaruka kwe.
Ubushize rero twari twarababwiye ku bwirakabiri, nabwo budasanzwe, bugiye kuzatwikira igihugu cya Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, guhera iburasirazuba kugeza iburengerazuba bwa kiriya gihugu. Ni ubwirakabiri “bwuzuye” buzaba bubonetse muri icyo gihugu kuva Izina Amerika ryabaho nk’igihugu, ubwo bwirakabiri bukaba bwaraherukaga muri kiriya gihugu , mu myaka 99 ishize.
Reka tubitege amaso.
Byavuye muri Charisma.
MITALI Adolphe.