Ubusanzwe abakozi b’Imana cyangwa se abapasiteri n’abandi bihaye Imana ni abantu basabwa kwigengesera mu byo bakora byose kugirango ahari ubutumwa batanga mu magambo banabutange mu ngero ngiro. Akenshi rero usanga aba bantu bahura n’ibigusha byinshi kandi uko byagenda kose bagomba kubitsinda, ariko kandi kugirango babitsinde hari ibyo bagomba kwirinda.
Aha rero, CARISMA yerekana ibintu birindwi abihayimana b’igitsina gabo bagomba kugenderakure kugirango birinde kugwa mu cyaha cy’ubusambanyi gikomeje kugusha abatari bacye.
1.Kugira inama uri wenyine umuntu mudahuje igitsina.
Ntibikwiye ko umuntu ugira abandi inama, (Umupasteri cyangwa undi muyobozi mu by’umwuka) agira inama, ari wenyine; umuntu ushobora gutuma habaho kwifuzana hagati yabo. Impamvu nuko amarangamutima aturuka ku kuba biherereye, azamuka cyane bitewe n’ubwoko bw’ikiganiro bagirana. Ibyo bishobora kubakururira ku busambanyi.
Mu rwego rwo kwirinda izi ngaruka, amatorero agomba gushyiraho amabwiriza abuza imibonano nk’iriya igamije kugirana inama hagati y’abadahuje igitsina.
- Gusengana n’uwo mudahuje igitsina.
Burya Satani ajya yihindura nk’umumarayika w’umucyo. Nagiye mbona kenshi abantu bafite umwuka wo kuyobya bitwaza impamvu z’iby’umwuka kugira ngo begere abakozi b’Imana. Gukoresha amagambo akoreshwa ubusanzwe n’abakristo , n’ubundi buryo bwo kugerageza kugusha abakristo, ntabwo ari ibintu bishya. Niyo mpamvu, bidakwiye gukora amasengesho ahuza abantu babiri badahuje ibitsina, kuko muri uwo mwanya haziramo, amaranga mutima, no kwegerana kutari uguhuye n’ubushake bw’Imana.
3.Kugira umurimo ukorana n’umuntu mudahuje igitsina , muri mwenyine.
Ni ikintu kimaze kumenyerwa kumva ko habaye ubusambanyi hagati n’umuntu w’umuyobozi mu by’umwuka, n’umunyamabangakazi we cyangwa undi mukozi bakorana. Impamvu nta yindi ni kwa guhora biga ibibazo bimwe, ibyo bigatuma bahuza amarangamutima atabona umwanya wo kubyuka mu bakorana akazi bisanzwe kuko biriya byo bijyana ku gukururana . Aho satani akenshi arahinjirira kuko muba mwamuhaye urwaho no kutirinda.Umuyobozi rero agomba kwirinda gukorana igihe cy’ikirenga(gikabije kuba kirekire), n’umunyamabangakazi we, cyangwa undi bakorana bari bonyine. Mu kwirinda ibyo, abagore bashakanye n’abakozi b’Imana, bagomba kujya mu iperereza rikorwa n’itorero rigamije gushakisha abazakorana n’abagabo babo, hakabaho kwiga kuri abo bantu, ikindi kandi hakwiye kujyaho amabwiriza akumira ko habaho impamvu nyinshi zituma abantu bakorana bonyine, ahubwo hakibandwa ku nama y’amakipe.
4. Gukoresha imbugankoranyambaga mu ibanga.
Abayobozi muby’umwuka bakoresha imbugankoranyambaga, bafite kuba bahura n’ibigusha, no kugeragezwa kwinshi.{Nk’ubu hari amafoto cyangwa ubutumwa ushobora kubona bwoherejwe n’abagore n’abakobwa beza. Ni byiza ko uhita uhanagura amazina yose utizeye kuri konte yawe. Mu rwego rwo kwirinda kugwa mu bishuko, wowe mukozi w’Imana ukwiye guha uburenganzira umugore wawe bwo gusoma ibiri ku nkoranyambaga zose ukoresha n’ubutumwa buba buriho, , ukanashyiraho mu kazi umuntu wemerewe gusoma ubutumwa buzaho. Ibyo bizakurinda gushaka guhisha ibintu byaguhuza n’abandi bidahwitse
5. Umurimo wo ku ruhimbi.
Birasanzwe ko nyuma yo kwigisha cyangwa kubwiriza hari abantu baza imbere gusengerwa. Njye nabwiye abagore dukorana umurimo kujya bareba abagore baza gusengerwa, babona hari abakunda kuza kenshi kandi bashaka ko ntawundi wabasengera uretse njye; bakajya babigizayo akaba aribo babasengera. Ibyo nabikoreye ukwirinda ababa bafite umugambi wo kungusha.
- Ukutumvikana ko mu rugo
Akazi ko mu murimo w’Imana n’ibindi bibazo byo mu buzima hari igihe bijya biruhanya ku buryo bishobora kugira ingaruka mbi ku mibanire ye n’uwo bashakanye. Ibyo rero mu gihe bibaye kandi ku rusengero umukozi w’Imana ahahurira n’abagore bafite uburanga, baba bamwubaha, bamwitaho,bakanamwumva mu bibazo; birashoboka ko byamujyana mu bishuko akabigwamo.
Mu gusoza reka mvuge ko Umuyobozi mu by’umwuka washatse kugwa mucyaha cy’ubusambanyi utashobora kumubuza, uko wakora kose, kuko ibimukururira kubikora bitabuze aho akorera.Ariko abakunda Imana, batifuza kugwa mu cyaha, bakwiye gukora ku buryo imishyikirano yose bagira ijya ku mugaragaro, , bagashyiraho amabwiriza atabererekera icyaha, ngo agihe umwanya, kandi ntibishuke ,bagasuzuma neza mu mitima yabo impamvu zibahuza n’abo badahuje igitsina.
7. Agakungu
Si byiza ko wowe Pasiteri ugirana agakungu cyangwa se kururu kuru n’aba bagore bo mu rusengero rwawe akenshi usanga baza aho uri wenyine bakwibarishwa amakuru cyangwa se bagusaba ko wazaza kubasura cyangwa nanone ugasanga bakunda kukubwira ibibazo byabo mwiherereye.
Gukemura iki, biba byiza wirinze aka gakungu n’ufite ikibazo ukamwumva utari wenyine, ushobora kwitabaza abo mukorana cyangwa se ukareka icyo kibazo kikavugirwa mu byiciro.
MITALI Adolphe