Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Ngo hari abacakara bajyanywe ku mubumbe wa Mars bakiri abana, n’uyu munsi ngo baracyariyo!

$
0
0

Ku Mubumbe wa Marsi ngo hariyo abacakara bajyanyweyo bakiri abana

Nkuko bivugwa mu nkuru yanditswe na  Laurent Freemana, Uwahoze ari umukozi mukuru muri CIA, Ikigo cy’ubutasi cyo muri USA,   Robert David Steel, mu kiganiro yahaye umunyamakuru Alex Jones, yavuze ko hari abantu muri iki gihe bari ku mubumbe wa Mars, aho bajyanywe bakiri abana;  ubu bakaba bakorayo akazi k’ubucakara.

Steele yavuze ko abo bana bajyanywe mu rugendo rwagombaga kumara imyaka 20 kuburyo igihe bazagererayo, baba barakuze bashobora guhita bakora imirimo yabateganyirijwe.

Mu kiganiro cya televiziyo, cyiswe  “Alternative 3” yatanze yavuze ko ibihugu , Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, n’U Burusiya, nyuma yo kubona iyangirika ry’ibidukikije bigenga ubuzima kw’isi,  byishyize hamwe  bigatangira kwiga mu ibanga rikomeye icyo byakora kugira ngo ubuzima bw’ikiremwa muntu butazarimbuka. Muri uwo mugambi rero wo kubigeraho, guhera muri 1970, ibyo bihugu byatangiye gutuza abantu ku mubumbe wa Marsi.

Televiziyo yakomeje gutangaza muri icyo kiganiro “ Alternative 3 “, ko iby’iyo nkuru  hari benshi bavugaga ko ibyo ari ikinyoma cyari kigamije gutangazwa ku munsi wo kubeshya (Itariki ya mbere y’ukwa kane), ariko hari abandi batari bake ngo bari bazi ko ibyo ari ukuri kweruye.

Umugabo Watkins wananditse igitabo kivuga binononsoye kuri iyi nkuru yavuze ko mw’iperereza yakoze, yaje guhabwa amakuru n’uwo yise Trojan akaba ariko avuga ko atifuza gutangaza uwo ariwe, uwo Trojan ngo akaba yarabanje gukora muri uriya mushinga, nyuma ariko akaza kwitandukanya n’abandi bakoranaga bo muri biriya bihugu USA, n’U Burusiya.

Uyu Trojan rero nkuko Watkins abivuga ngo yemeje ko ijyanwa ry’abantu kuri Marsi atari ikinyoma ko ahubwo ari ukuri, ngo akaba yaravuze ko bamwe bajyanwa ku ngufu abandi bagashimutwa.

“Ku mpamvu zumvikana ntidushobora gutangaza Trojan uwo ariwe, , ngo tuvuge umurimo n’intera yari afite  muri uriya mushinga, icyo twabonye nuko impapuro yatugaragarije (Lettres de creance) ari iz’ukuri, kandi mu kuba yaramennye ibanga yari yararahiriye akaba yarabitewe nuko umutima nama we utemeranyaga n’ibyo yaje kubona bihishe inyuma y’ibyo bikorwa.”

Watkins asobanura ibyo atanga urugero rw’ibyabaye  mu kiswe Watergate, ubwo uwari mu mugambi wa Prezida Richard Nixon, wo kwiba amajwi, yaje kubavamo atangaza ibyo bakoze. Uwo watangaje ayo makuru yiswe “Deep Throat”

Watkins yakomeje avuga ko hari ibyiciro 3 by’abajyanwa iyo kuri Marsi

“Hari ibyiciro 3 by’abantu bajyanwa.: Abantu batoranywa umuntu ku giti cye, n’abandi bafatwa ari itsinda  hakurikijwe imirimo bakora, ariko icyababaje ni ibikorerwa abo bantu bajyanwa”

Watkins avuga ko abo bajyanwa hakurikijwe imirimo bakora, bagerayo bagahindurwa abacakara. Akomeza avuga uburyo 20 muri bo hari ibyo bakorewe mu mibiri yabo kugira ngo ishobore kuzabaho mu buzima bwo kuri Marsi.

Muri 1989 Umwubatsi(entrepreneur) Al Bielek avuga ko yageze kuri Marsi, mu rwego rw’imirimo yahakorerwaga, Bielek avuga ko ibyo Watkins atangaza  ari byo , hariya kuri Marsi hakaba hariyo inyubako zirimo abo bakozi bagizwe abacakara.

Si Watkins na Bielek gusa bemeza iyi nkuru.

Nyuma ya Watkins, na Bielek, uko imyaka yagiye ihita niko hari n’abandi bagiye bemeza ko iby’abantu bakora ubucakara kuri Marsi atari imigani ahubwo ari ukuri kuko bon go bigerereyo. Abo bagabo ni aba bakurikira, n’imyaka babitangarijeho. :

Michael Relfe (2000), Arthur Neumman (2006),  Andy Basiago (2010),  William Brett Stillings (2011)

Muri 2010,  habaruwe abantu  692,941 baburiwe irengero muri USA, kuva aho iyo gahunda itangiriye.

Emu mwaka wa 2010 , habaruwe abantu baburiwe irengero, 692941, muri USA,  531 928 bakaba bari  bafite hasi y’imyaka 18.

Ubusanzwe, nkuko bitangazwa na William Cooper, umusirikare wakoze muri gahunda nyinshi zerekeranye n’ibyogajuru, ngo kuwa 22 Gicurasi 1962 nibwo icyogajuru cyambere gihuje USA n’Uburusiya, cyaguye kuri Marsi., Cooper wakoze muri uriya mushinga nyuma ariko aza kwitandukanya nawo, ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Hari itegeko rya Kongre ya USA rirengera abakozi bakora mu bigo by’abacakara baba mu mibumbe yo hirya y’isi.

Uwitwa Corey Goode, muri 20 Kamena, 2015 yivugiye ko yigereye kenshi kuri Marsi akahibonera abantu bakorerwa ibintu bibi  by’ubucakara, mu gihe yatangazaga ibi byahuriye rimwe n’inama yakorerwaga mu gihugu cy’Ubwongereza ikozwe na “Societe Interplanetaire Brittanique” ikintu cyari ku murongo w’ibyigwa akaba cyari icyerekeranye n’ibyo by’imibereho y’abakora ku mibumbe yo hirya y’isi. Si ibyo gusa,kuko icyo gihe nibwo hatowe  Itegeko na  Kongre yo muri USA rigamije kurengera no kurinda  ibigo n’abakozi bakora mu kazi k’abacakara batari kuri uyu mubumbe (le Travail d’esclaves hors planete).

Ngayo nguku.

www.Stillnessinthestorm.com

MITALI Adolphe.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>