Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Rose Muhando ashobora kongera kubeshya abanyarwanda

$
0
0

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Tanzaniya Rose Muhando warutegerejwe mu Rwanda ibye bikomeje kuba amayobera , bitewe nuko Abanyarwanda bitabiriye igiterane yari yatumiwemo cyatangijwe kuva tariki ya 30 Kanama 2017 batabashije kumuca iryera, ikintu cyatumye badashidikanya ko amateka agiye kwisubiramo; maze uyu muhanzikazi akaba yakongera kubabeshya.

Bishop Dr. Fidèle Masengo uyobora Itorero Foursquare Gospel Church mu Rwanda yavuze ko , nubwo Rose Muhando ataragera mu Rwanda , kuva ejo tariki 30 bakomeje kuvugana akababwira ko ari mu nzira aza i Kigali.

Ati :” Ntabwo arahagera , kuva ejo yarambwiraga ngo ari mu nzira , igihe tutaramubona ndizera ko twakwirinda kuvuga igihe azira […]. Ejo yarambwiye ngo ari mu nzira aza , none ntabwo aragera hano . Yagombye kuba yarahageze ejo agatangirana n’igiterane cyose.”

Igiterane ngarukamwaka yatumiwemo kiri kubera muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi, ahahoze hazwi nka KIE, ku kibuga cy’umupira w’amaguru , kuva tariki ya 30 Kanama 2017 kugeza ku ya 2 Nzeri 2017 kuva saa kumi z’umugoroba.

Umushumba mukuru w’itorero Foursquare Gospel Church mu Rwanda Bishop Dr. Masengo Fidèle

Bishop Dr. Fidèle Masengo yavuze ko kugeza ubu telefone ngendanwa yavuganiragaho na Rose Muhando itariho , ariko bizera ko niba yarahagurutse muri Tanzaniya akaza mu Rwanda , yaba yagize ikibazo cy’ihuzanzira rya telefone ngendanwa.

Ati :”  Telefone ye numvishe itariho , niba yaje ashobora kuba hari aho yageze ntibikunde ko tuvugana , bitewe nuko ihuzanzira rya telefone ngendanwa ritameze neza.”

Ntubwo ntawe urakurayo amaso , si ubwa mbere umuhanzikazi Rose Muhando abura mu bitaramo yatumiwemo mu Rwanda , kuko aherutse no gusaba imbabazi undi muvugabutumwa wigeze kumutumira mu bitaramo byaberaga mu Ntara akamutenguha ku munota wa nyuma.

Icyo gihe yarahageze , asiga ibye byose i Kigali , yerekeza iwabo atarwiyambitse bitewe n’ikindi kiraka yarabonye kirimo amafaranga aruta ayo yari yahawe ngo aze i Kigali.

Umuhanzikazi Rose Muhando yaheze nzira amateka ashobora kwisubiramo


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>