Ndashimira John Mugabo n’”Ubwiru kirimbuzi” kuko bwanganishije ku kwemera Kristo kurusha mbere.
Hashize iminsi itari mike hatangiye kumvikana kuri Hot FM ikiganiro , cy’umugabo witwa John Mugabo, icyo kiganiro akaba yaracyise “Ubwiru kirimbuzi”.Guhera igihe natangiriye kwitabira kumva kiriya kiganiro, uko nagiye ngikurikira nkazirikana ku bivugwamo, nkanazirikana ku myizerere nari nsanzwe ngenderaho; kiriya kiganiro cyambereye umushorera untera kongera gushikama ku myizerere ya gikristo, nongera kubona ko Kristo ariwe gisubizo, inzira, ukuri, ubugingo.
Uti kagire inkuru!
Ubusanzwe niba hari ikintu cyatuma uhakana ubukristo ndetse ukajya ubwamaganira kure, ni ukuba wakurikira ikiganiro “Ubwiru kirimbuzi”. Njye rero ntabwo ari uko byangendekeye, kuko mu mwanya wo kuntesha uko kwizera kwa gikristo, ahubwo byanteye kongera guhamirizwa, ko Bibiliya, ari Ubutumwa Bwiza Bwagenewe iyi si, igisubizo, n’inzira y’agakiza.
Ese byagenze bite?
Ikintu cya mbere nshimira John Mugabo nuko mu bintu ashishikariza abamwumva, akabasaba, ari uko bava ku muco wo gukurikira inyigisho zose, batitekerereje ubwabo. Mugabo ahwiturira abantu gukoresha ubwenge bwabo, kwitekerereza, no kwishakira ibisubizo ku bibazo bahuye nabyo.Iyo ngingo njye nyemeranyaho nawe ijana ku ijana, nanjye ni nabyo nifuriza abandi Bene Data bizera Kristo, kongera gutekereza kubyo bizeye, kwisubiramo, ntibatinye kureba niba ibyo bizeye, baba bataribeshye, ndetse no kuba banabivamo mu gihe basanze barayobye.
Iyo mpuguro rero ya John Mugabo, niyo nakurikije, uko numva ikiganiro “Ubwiru kirimbuzi” , nkongera nkazirikana ku byo avuze, nkashungura ibyo nizeye, nkongera nkabitekerezaho byimbitse. Iyo nzira niyo yaje kungeza ku mwanzuro ngezeho ubu,no ku guhamya mfite ubu.
Natekereje ku Bwiru kirimbuzi, ndeba aho bwifuza kunkura, naho bwifuza kunjyana, nsanga bisa nko gukurikira inzira idafite aho igana, cyangwa se inzira ikugarura aho waturutse, idatanga ibisubizo ku bibazo bikomeye umuntu yibaza mu buzima, aribyo ibi bikurikira:
Umuntu yakomotse he? yabayeho kuyihe mpamvu? Kuki habaho imibabaro, urupfu, ubugizi bwa nabi, intambara, indwara, ubukene, ndetse n’icyaha?, Ese isi iragana he? Amaherezo yo kubaho kw’abantu n’ibyo tubona byose ni ayahe? N’ibindi bibazo nk’ibyo, umwana w’umuntu yibaza kuva akigera mu isi.
Nasanze abayoboke b’ubwiru kirimbuzi, batarasobanukiwe n’ubutumwa (message), Bibiliya itanga ku bantu.
Nasanze batarasobanukiwe Yesu uwo ari we, batamufata nk’umukiza, Umwana W’Imana, umuhuza umwe wongera kudusabanya n’Imana no kudusubiza muri gahunda Imana yari ifitiye abantu.
Twe ntitugifata Yesu nk’umuyuda , mwene Yosefu na Mariya, ntitukimutekereza dukurikije ibisekuruza, Yesu ntiyaremwe ahubwo ni Imana, kandi abari muri we, nta muyuda, nta mugiriki, nta munyarwanda ahubwo hari abana b’Imana, abizera , abaragwa b’ubwami.
Nasanze umuntu ariwe bagize Imana, ngo Imana iri muri twe, ubakurikiye wakumva ko aritwe turema Imana… ubwenge bwa muntu nibwo bagize Imana, umuco, ubupfura aba ari byo bagira Imana, cyangwa se igisubizo cy’ibibazo by’iyi si.Muri make nasanze inzira y’ubwiru kirimbuzi, isozwa n’aka kamenyetso kabaza ? (point d’interrogation, question mark) kuko ntaho iganisha ahubwo bya bibazo navuze haruguru, bikomeza kukureba bigukanuriye; ntaho byagiye.
Bibiliya yampaye ibisubizo kuri biriya bibazo byose umuntu yibaza, imbwira aho umuntu yakomotse, ko yaremwe n’Imana, imbwira impamvu yo kubaho, igasubiza impamvu habayeho urupfu, ibyago n’imibabaro, Ikerekana inkomoko y’icyaha, , ariko noneho akarusho, Bibiliya ikananyereka umuti w’ibyo bibazo, ikanyereka agakiza, Imana yazaniye isi n’ubwoko bwose bw’abantu, Abayuda, Abagiriki, Abirabura n’abandi bose, n’imbere heza ha muntu, aho umuntu azabaho ubuzima buhoraho, nta mibabaro, nta marira, nta bugizi bwa nabi.Bibiliya Bibiliya ivuga ku wazutse, akazura n’abantu.
Mu gusoza.
Ndagira ngo nsoze nanjye nshishikariza abakristo kongera gutekereza ku myizerere yabo. Ntibatinye kubyibazaho.
Hari igihe umuntu ahura n’ibibazo mu rugendo turimo, ibibazo byo mu isi bicogoza umugenzi, inzira imaze kuramba, tukongera tugakurikira ibyo twizeye ariko ari nk’umuhango, cyangwa idini gusa. Hari igihe kandi twaba twaragiye mu by’ubukristo ari nko gukurikira abandi, tutitsindiwe mu mitima no mu bwenge bwacu. Biba bikwiye ko twongera tugatekereza ku bya mbere bya Kristo, bityo tukareba neza ko dukurikira ibyo twemera.Ongera ukurikire ibintu, uhamirizwa neza ko ari amahame y’ukuri. Iyo wongeye ugasubira kuzirikana ku bya mbere bya Kristo, ukazirikana kucyo Bibiliya yigisha, ndaguhamiriza ko wongera ugahagurukana imbaraga, ukagira ububyutse bwo gukomeza urugendo.
Ku bambari b’ubwiru kirimbuzi, bemeranya nabwo, ndagira ngo nabo bashakire ibisubizo biriya bibazo nakomojeho, nibabona ibindi bisubizo byabyo, bazabimbwire.
John Mugabo rero n’ubwiru kirimbuzi, ndabashimira kuba ibikoresho byiza byo gukomereza abantu ku kwizera Kristo.
MITALI Adolphe.