Igice cya kabiri: Ese Ibyo Intumwa Mutabazi avuga tubyite Ubutumwa Bwiza Bw’Imana uko Bwandikiwe Abacuruzi” cyangwa Ubutumwa Bwiza Bwa Mutabazi Uko Bwandikiwe Abacuruzi.”
Mu mwandiko ubanziriza uyu, natangiye nibaza niba hari urugero rwo gukiranuka Imana yageneye abantu ikurikije imirimo bakora ikurikije se imico y’abantu, cyangwa se niba hari urugero rumwe rudahinduka rwo gukiranuka kw’Imana, Imana idushakaho twese ku rugero rumwe mu byo twaba dukora byose, no mu gihe cyose.
Mbona ko hari urugero rw’Imana rwo gukiranuka, Buriya ngo no mu bamarayika bayo ibabonamo amafuti. Bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw’Imana. Reka gukiranirwa kwacu kugaragare, Imana ihabwe icyubahiro.
Ese hari urugero rwo gukiranuka rugenewe abanyapolitiki, urw’abacuruzi, bityo kugeza ku rwego rwa buri tsinda ry’abantu n’umuco wabo, bikaba byakomeza kugeza kuri buri muntu n’umwihariko we, n’intege nke ze?
Ndabizi ko mu butumwa bwiza hari aho Yohani yabwirije abasirikare ababwira icyo basabwa, abwira abakoresha b’ikoro, tubona kandi n’izindi mpuguro zigenewe abatunzi ariko ntaho mbona nk’abacuruzi cyangwa abanyapolitiki, ibindi byiciro runaka, byagenewe urugero rwabyo rwo gukiranuka ku buryo bamwe baba bemerewe icyaha iki niki kitemerewe abandi. Cyokora niko mbyibwira kugeza ubu.
Ibi ndabivugira ko nemera ko hari urugero rwo gukiranuka rw’Imana, hakaba indangagaciro zireba abantu bose, n’ibyiciro byose , amahame y’Imana adahinduka kandi areba bose (valeurs universelles et absolues), ibyo bikaba bitandukanye n’abavuga ko ihame iri n’iri rishobora guhinduka, biturutse ku muco w’abantu runaka, icyo bakora,(ibyitwa relativisme) … ibyo mbibonamo ikintu kitari cyiza, kiganisha ko umuntu wese yakwigirira idini rye, akuriije intege nke ze n’ibyo yikundiye. Ako kaba akavuyo, (anarchie), nta mategeko n’ubutegetsi byanabaho…
“Njye ndi umukristo nzahora ndiwe, mu bintu byose keretse iyo ngiye guhomba…”.
Mumbabarire ko mpinduye gato kuri iriya ndirimbo, izwi cyane, inakunzwe mu isi y’abakristo, ariko biramfasha gusobanura icyo ndimo kuvuga.
Ukurikije ko hari ibyaha byaba byemerewe nk’abakristo b’abanyapolitiki, cyangwa abacuruzi, iriya ndirimbo umuntu yayihindura agira ati:
“Njye ndi umukristo nzahora ndi we mu bintu byose cyeretse njyiye guhomba, mu bintu byose keretse ndi umunyapolitike, mu bintu byose keretse mbona nahasiga agatwe…n’ibindi nk’ibyo”
Igihe kimwe hari umwami wahamagaye abagabo batatu, Meshaki, Abdenego, Saduraka ababwira ko baramya ikibumbano cye, bakarokoka, biti ihi se bakajugunywa mw’itanura ry’umuriro. Aba bagabo babwiye uwo mWami ko Imana yabo ishobora kubakiza, bongeraho ariko ijambo rikomeye, bati Niyo itadukiza…ntituzubamira ikibumbano cyawe
Mu gihe Yesu yageragezwaga , Satani yamwegereye inshuro 3 aramugerageza, amugerageresha umugati mu gihe yari ashonje, a,mugerageresha icyubahiro gituruka ku kuyobora ubwami bw’isi, no kuba yagerageza Imana Yesu aramuganza.
Matayo 5:19,20:
“Nuko uzica rimwe muri ayo mategeko naho ryaba ryoroshye hanyuma y’ayandi, akigisha n’abandi kugira batyo, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mutoya rwose …kandi Gukiranuka kwanyu, nikutaruta ukw’abanditsi n’abafarisayo, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru.”
Uwanyimika nkaba umwami w’ishyanga rinini rite, ndi mbata y’icyaha cyose , sinabikunda…
Uyu ni umurongo uri mu ndirimbo, “Njye Mpisemo Yesu…” Aha ndashaka kuvuga ku cyaha cyo kugamburura (compromission) kivuga ko nshobora gukiranuka hano, ariko mu gihe iki n’iki sinkiranuke.. Bibiriya ivuga ko “Ugamburura mu bikomeye, gukiranuka kwe kuba ari ubusa.” Ibyo byo gukiranuka mu gihe iki n’iki , mu kindi ntibibe gutyo bitandukanye naya ndirimbo, njye ndi umukristo nzahora ndi we mu bintu byose…
Na Dawidi na Aburahamu barabeshye…
Njya numva hari abakristo basobanura intege nke zabo bitwaza urugero rwa Dawidi cyangwa Aburahamu wabeshye mu gihe runaka. Nyamara rero ntabwo Bibiliya itubwira biriya nk’urugero rwo gukurikiza. . Ntekereza ko kuriya kugamburura tugakora ibyaha aho rukomeye, dutinya ingaruka zatuzaho, bijya bituma tunyuranya n’umugambi w’Imana, n’amasezerano idufitiye. Buriya tekereza nk’iyo Yosefu yitwaza ibi n’ibi agasambana na wa mugore. Yosefu ntaba yarafunzwe, ngo bizagere aho bimugeza kuzaba Ministre w’Intebe wa Misiri, akazarokora umuryango we…agasohoza umugambi w’Imana, cyangwa se reka mvuge nti yari gukererwa cyane. Ubanze twikereza iyo tugamburuye.
Icyaha giherekezwa n’ikindi. Aburahamu Imana yamuyoboye aho yagombaga kuba, ku bw’intege nke , yigira ahandi atinya inzara, ahageze bimuviramo, kubeshya, kubera gutinya ku bw’ubuzima bwe ahara umugore we, aramutanga, ariko iyo aguma aho Imana yari yamushyize, ntiyari kubura uko imutunga. Yatungishije Eliya ikiyone(igikona), yarokoye ba Saduraka na Daniyeri, mu mwobo w’Intare.
Erega dukwiye kumenya ubwenge..
Urundi rwitwazo tugenderaho abakristo, iyo tugize ukwizera guke, dushaka gusobanura ibyaha byacu, ni aho tuvuga ngo Dukwiye kugira ubwenge…Ibyo nibyo bituma abatizera banga gukizwa kuko bavuga bati : » Ba barokore ntaho dutaniye ». Mu ishuri twese dukopera kimwe nkabo, turiganya imisoro kimwe nabo, twiba amashanyarazi n’amazi kimwe nkabo, iyo twumva bibaye ngombwa turabeshya kimwe nkabo, , twitwaza ngo tugomba kumenya ubwenge. Ese tuvuge ko gukiranuka bitabaho ?
Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari rusange…
Imana ngo ntizakunda ko tugeragezwa ibiruta ibyo dushobora, ahubwo ngo izaducira akanzu.
Dutanga ibisobanuro ku ntege nke , cyangwa ibyaha byacu, nyamara ijambo ritubwira ko ntakigeragezo kizasumba ibyo twashobora, ahubwo ikibazo cyaba kiri mu kwizera kwacu.
Hari urwego njya nita urwego rukuru rwo kuramya Imana. Urwo rwego ndubona kuri Yobu, akaba ariwe mugabo ukunda kumpinyuza kurusha abandi muri Bibiliya. Yobu yanejeje Imana. Nta kintu kinezeza Imana nko kubona umuntu ayihamiriza muri cya gihe Satani aba azi ko umuntu agiye ahubwo kuyituka. Kuyubahisha mu gihe cy’ibibazo, nibyo nise urwego ruhanitse rwo kuramya (the highest level of worship »
Satani ajya adusaba nkuko yasabye Yobu, tukajya mu kigeragezo(test) ajya abwira Imana ati uriya agukundira ibyo wamuhaye… iyo duhuye n’ibyo bigeragezo rero (test) twakavuyemo tubona ubuhamya (testimony), ukwizera kwacu guke ntigutuma tunesha, turatsindwa, ibyo bikaba n’inkomyi ku gutabarwa kwacu,Niko mbibona ; kandi tukaba dukujije Satani.
Mu bigeragezo Yobu yahuye nabyo, Imana yamuciriye inzira, nyuma aza no kubona promosiyo ahabwa ibirenze ibya mbere.
Uko kwizera niko abatubanjirije bagagaraje bamwe Bibiliya ivuga ko Imana itagira isoni zo kwitwa Imana yabo.
Ari nka Yesu yari kubyifatamo ate ?(Que ferait Jesus a ma place?)
Ntekereza kuri uyu mwandiko, nibutse igitabo nigeze gusoma cyitwa mu gifaransa “Que ferait Jesus a ma place”, mu Kinyarwanda. “Ese ari nka Yesu yabyitwaramo ate?” (ku kibazo iki n’iki). Uwacyanditse agira umusomyi inama yo kwibaza ku bintu bimuje imbere, ikibazo kigira kiti ari nka Yesu yabyitwaramo ate?
Tuvuge ku kibazo cy’uriya munyapolitiki, ndibaza nti mbese ari Yesu, yari kubeshya?
Burya ururimi ruturukamo gucumura kwinshi, rimwe na rimwe guceceka, (no comment) byafasha. Urugero hari nk’igihe umuguzi abaza umucuruzi w’umukristo igiciro yaguze ikintu runaka ashaka kubona uko yacishiriza nawe ibiciro. Usanga umucuruzi abeshya akavuga igiciro gito. Ariko mbona ibikwiye ari uko yamubwiza ukuri, wenda ntamugureho cyangwa se ntagire icyo amubwira.
Wa munyapolitiki yashoboraga kuvugisha ukuri , cyangwa se guceceka, cyangwa se akaba ataragombaga no kuba akora ako kazi. Iyo ni myumvire yanjye, kugeza ubu. Hari urugero rw’Umuntu muri Bibiliya wakoraga imirimo ikomeye yo muri Politiki, nako yari n’umukuru w’abasirikare, uwo akaba ari Namani. Uyu niwe wasabye Elisa, nyuma yuko amukijije ibibembe ; ko yamusabira Imana ntikamubareho icyaha, mu gihe asigasiye Umwami binjira mu ngoro ya Rimoni, igihe azajya yunama binjira. Urwo rugero reka ndusobanure, ko umunya politiki ukijijwe atabura kujya aho abandi bashobora kuba banywera inzoga bitewe n’impamvu, ariko uru rugero rutandukanye na ruriya.
Igikorwa cyose kidakoranywe ukwizera kiba ari icyaha.(Abaroma 14:23)
Mwena Data,niba umugambi wawe ari uwo gukiranuka, menya ko Igikorwa ukora ushidikanya, ukaba uzi ko ikintu runaka ari icyaha, ukagikora umutima ugucira urubanza, ibyiza nuko wakireka,. Niba kuri wowe gukora politiki igushyira mu bintu ufata nk’icyaha, byaba byiza ubiretse. Kuko bikubera icyaha.
Ubuhamya buto.
Guhenda byambereye icyaha.
Ndagira ngo nsoze mvuga ku buhamya buto.
Nigeze gukora umurimo wo gucuruza igihe gito, muri uko gucuruza hari igihe higeze kuza abantu baturutse mu byaro, bagitangira umurimo wo gucuruza, baza bankeneyeho kubaranguza, imyenda nari mfite. Mu by’ukuri iyo myenda nari nzi ko igiye kumpombana. Mu kuyirangura, nabagurishije ku mafaranga y’ikirenga , kuko ntabyo bari bazi, ku buryo ntekereza ko bagiye iyo bacururizaga bagahomba . Muri njye nasigaye nishimye ariko n’umutima ubabaye gato ku bw’abo bantu. Ibindi bihe bitandukanye, nagiye mfata umunyonzi untwara. Hakaba igihe mpuye n’umunyonzi bigaragara ko yiriwe nta giceri abonye, ubwo nkamufatirana nkamubwira udufaranga dukeya dushoboka kugira ngo antware. Yarabikoraga ariko ukabona ari ukubura uko agira, ashobora no kuba atariye, akongeraho kugenda asemeka aguhetse, ku busa bw’udufaranga muhaye. Ibyo byose byambereye icyaha. Byaje gutuma mfata ikintu kitwa guhenda nk’icyaha. Ibyo ni ku ruhande rwanjye.
IBitekerezo nari mfite kuri iyi ngingo ni ibi, nubwo iyi ari ingingo ngari yavugwaho byinshi. Nkeneye kuba nahugurwa aho nibeshya, kandi Imana idufashe twese .
MITALI Adolphe.