Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Korali Rehoboth yashyize ahagaragara indirimbo “TURI ABAMI”_Yumve hano.

$
0
0

Korali Rehoboth ya ADEPR Rukili 2, yamenyekanye ku ndirimbo “NTIYARYAMA TWASHIRA”, mu gihe yitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 itangiye umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo, yashyize ahagaragara indirimbo “Turi Abami” izagaragara kuri album yabo ya kane.

Mu gihe Korali Rehoboth yizihiza imyaka 20 imaze itangiye umurimo w’Imana, ihishiye abakunzi bayo ibyiza byinshi birimo ibiterane by’Ivugabutumwa ndetse no gushyira ku mugaragaro Album ya 4 yenda kurangira mu minsi ya vuba.

Amakuru agera ku kinyamakuru isange.com avuga ko iyi Album izagaragaraho indirimbo ziganjemo izo gushima Imana, kuvuga imbaraga zayo no gukangurira abantu kuguma ku Mana kuko igira neza. Imwe mu ndirimbo izagaragara kuri iyo Album ni “TURI ABAMI”.

Korali Rehoboth yashyize ahagaragara indirimbo “TURI ABAMI”_Yumve hano.

Korali Rehoboth ni Umutwe w’Abaririmbyi ukorera umurimo w’Imana mu Itorero rya Pentecote ry’u Rwanda, ADEPR, muri Paroisse ya Rukiri, Umudugudu wa Rukiri ya 2 (hazwi ku izina rya Rehoboth ahakunze kwitwa Good Year ku muhanda ugana mu Giporoso).

Mu mwaka wa 1997, umudugudu wa Nyakabanda ubarizwa mu Itorero rya ADEPR Kicukiro Shell wabyaye undi mudugudu mushya uhabwa izina rya Rehoboth ariko wo washyizwe muri Paroisse ya Remera. Bamwe mu baririmbyi bari muri Korali ya Nyakabanda bahisemo gutangirana n’uwo mudugudu mushya wa Rehoboth.

Bidateye kabiri niba hatangijwe Korali, itangira ari abantu barindwi. Iyi korali ikaba yaraje guhabwa izina rya Rehoboth mu kwezi kwa 4 umwaka wa 1998. Kuri ubu, Korali igizwe n’abaririmbyi bagera kuri 94 barimo abari mu inyemenyerezwa.

Mu mwaka wa 2000, Korali Rehoboth yasohoye umuzingo wayo wa mbere w’indirimbo (Album 1 audio) wiswe “NTIYARYAMA TWASHIRA” yamenyekanye cyane hagati mu myaka ya 2000 na 2005. Iyo Album niyo yanasohotseho indirimbo nka “Ibikomere”, “Igihe cy’Imbabazi”, “Ntibyoroshye” n’izindi.

Mu mwaka wa 2002, Korali Rehoboth yasohoye umuzingo wayo wa kabiri (Album audio 2) yiswe “UBWIZA BW’IMANA”, yasohotseho indirimbo nka “NZI KO UMWAMI IMANA AZANTABARA” n’izindi.

Mu mwaka wa 2007, Korali Rehoboth yasohoye umuzingo wayo wa gatatu (Album audio 3) iriho indirimbo nka “Ariko Njyewe Nzahoza Amaso yanjye ku Uwiteka”; “Bariya ni Bande?”; “Uko biri kose”; Ni byiza kugendana n’Imana”; “Isaha y’Imana” n’izindi.

Mu mwaka wa 2010, Korali Rehoboth yasohoye Album yayo ya mbere y’amashusho yagaragayeho indirimbo zarobanuwe kuri izo albums eshatu zari zarakorewe audio mbere.

Twababwira ko umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20, korali Rehoboth imaze ibonye izuba, uteganijwe mu ukuboza 2017.

Onesphore Dushimirimana


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>