Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Polisi yaburiye abakirisitu bajya gusengera aho bita ‘ubutayu’

$
0
0

Hagiye humvikana abakiristu bakunze kujya gusengera ahantu hitaruye, bita mu butayu ; ahenshi hakagaragara ibyago k’ubuzima bw’abagiye kuhasengera, hakaba n’abahapfira.

Aho bita ‘ubutayu’ ni mu buvumo, amasumo, amashyamba, ibitare, ku misozi ihanamye, ku nkengero z’ibiyaga, imigezi, inzuzi n’ahandi hantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Abajyayo bavuga ko babiterwa n’impamvu zitandukanye zirimo imyemerere, imyumvire hakaba n’abavuga ko bagendera mu kigare.

Abantu bapfira aho bagiye gusengera

Nk’uko Polisi y’u Rwanda yabigarutseho, tariki 11 Ukwakira 2017, mu Karere ka Gicumbi mu ishyamba n’isumo ry’umugezi wa Mwange biri mu mudugudu wa Murama, Umurenge wa Kageyo umugabo ufite imyaka 30 y’amavuko yarimo asengera kuri iryo sumo atembanwa n’amazi bimuviramo urupfu. Umurambo we waje kuboneka nyuma y’iminsi itatu.

Na none muri uko kwezi k’Ukwakira, mu Karere ka Burera ku nkengero z’Ikiyaga cya Burera mu Kagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Kagogo, abakobwa babiri bari mu kigero cy’imyaka 26 barohamye muri iki kiyaga bibaviramo urupfu ubwo barimo basengera ku nkombe zacyo.

Mu Karere ka Ruhango, ku musozi wa Kanyarira n’isumo ry’umugezi wa Migurano, abantu batanu bamaze kuhapfira kuri uyu musozi bari mu masengesho kuva mu 2016 nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Nsanzabandi Pascal.

Ubuvumo busengerwamo ku bajya muri Kanyarira ya Ruhango

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe imikoranire yayo n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu gukumira ibyaha, ACP Damas Gatare, yavuze ko hirya no hino mu gihugu hajya humvikana inkuru zibabaje zerekeye abantu bapfa n’abakomereka igihe barimo gusengera mu buvumo, ibitare, amashyamba n’ahandi hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yagize ati “Gusengera ahantu hose habuzanyijwe ni ukwica amategeko; kandi ni no gushyira ubuzima mu kaga”.

ACP Gatare yasabye inzego zose bireba gufatanya gukangurira umuryango nyarwanya kwirinda gusengera ahantu hose hashobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga, no kugira inama ababikora kubihagarika berekwa ingaruka zabyo.

Amadini ku kibazo cy’abasengera mu butayu

Umuvugizi wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Mgr Philippe Rukamba, yabwiye Polisi y’u Rwanda ko hari ahantu hatunganyijwe mu rwego rwa Kiliziya kandi hafite umutekano hemewe n’ubuyobozi bwa leta muri aho twavuga i Save n’i Mugombwa (ahitwa mu Manga).

Ubwo Polisi yasuraga Itorero ry’Isanamitima (Evangelical Restoration Church) mu Rwanda n’ahandi ku isi rifite icyicaro i Masoro mu Karere ka Gasabo yasanze rifite ubusitani bugari aho abizera bose babishatse basengera. Ubwo busitani burimo intebe zicarwaho n’ibiti abahari bugamamo izuba.

Polisi y’u Rwanda nk’Urwego rwa Leta rushinzwe gukumira icyahungabanya umutekano w’abaturage ikanareba ko amategeko yubahirizwa irakangurira abaturarwanda kwirinda gusengera ahantu hose habujijwe n’amategeko no gutanga amakuru yerekeye abantu basengera ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umuyobozi Ishami rishinzwe imiryango itari iya Leta mu Rwego rw’Igihugu rw’miyoborere (RGB), Kangwagye Justus, yavuze ko amasengesho agomba gukorerwa ahantu hemewe kandi hatateza ibibazo ku buzima bw’abakristo n’abanyarwnda muri rusange.

Yagize ati,”Gusengera ahatemewe n’amategeko bitera ibibazo bitandukanye ababikora. Birabujijwe gusengera mu buvumo, amasumo, ibitare, amashyamba n’ahandi hashobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga. Ababikora barasabwa kubireka kuko binyuranyije n’amategeko.”

Itegeko N°06/2012 ryo ku wa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku idini mu ngingo yaryo ya 3 ivuga ko umuntu wese afite ubwisanzure bwo gusenga kandi ko butabanza gusabirwa uruhushya; ariko na none ko ubwo bwisanzure bukoreshwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko uburenganzira bwo kugaragaza ibyo umuntu yemera mu muryango ushingiye ku idini yihitiyemo bukurikiza amategeko; kandi ko butagomba kubangamira umutekano, ituze n’ubuzima bya rubanda, umuco mbonezabupfura cyangwa se ubwigenge n’uburenganzira shingiro by’abandi.

Ingingo ya 10 y’iri tegeko ivuga ko imiryango ishingiye ku idini, mu mikorere n’imigenzo yayo itagomba kunyuranya n’amategeko agamije kubungabunga umutekano wa rubanda, ubuzima bwabo, imyitwarire myiza hamwe n’uburenganzira bw’abaturage.

Nubwo Leta, inzego z’umutekano ndetse n’abayobozi b’amadini n’amatorero bemeza ko hari ibirimo gukorwa kugira ngo abakirisitu bahindure imyumvire yo kujya gusengera ahantu habatwarira ubuzima, haracyakeneye ubukangurambaga kuri iki kibazo.

Iri sumo riherere mu Kagari ka Kabuga, Umurenge wa Kageyo ho mu Karere ka Gicumbi (Ifoto /Izuba Rirashe)

Inkuru dukesha ikinyamakuru igihe.com

Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>