Women Foundation Ministries, ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu ,Ushingiye ku Kwizera ukaba Ugamije kubaka Umuryango binyuze mu Mugore. WFM,Yatangijwe na Apostle Alice Mignonne Kabera, akaba ari nawe Uyibereye Umuyobozi Mukuru. Ifite Ikicaro ku Kimihurura.
Women Foundation Ministries Mubikorwa ngaruka Mwaka igira gikorwa cyo gushima Imana mu bikorwa ( Thanksgiving) cyavukiye mu iyerekwa ryahawe umushumba mukuru wa WFM binyuze mu Ijambo ry’Imana dusanga mu gitabo cyo Gutegekwa kwa 2, 8 :12 – 14 « Ni umara kurya ugahaga, ukamara kubaka amazu meza ukayabamo, inka zawe n’imikumbi yawe, n’ifeza zawe n’izahabu zawe, nibyo ufite byose bikaba bigwiriye, uzirinde umutima wawe we kwishyira hejuru, ngo wibagirwe Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa»
Gushimira Imana mu bikorwa (Thanksgiving) yatangiye kuva mu mwaka wa 2007, kikaba ari igikorwa kigiye kuba ku nshuro ya 11 gikorwa muburyo bwo gufasha abatishoboye hagamijwe gushishikariza abanyarwanda gushima Imana kubyo yabagejejeho, no kubibutsa umuco nyarwanda w’ubupfura urangwa no Gushimira,Urukundo, Gushigikira abatishoboye n’ibindi.
Ni muri urwo rwego kuwa gatanu taliki 24 Ugushingo 2017 kuva saa tatu za mugitondo, Umuryango Women Foundation Ministries Uzerekeza i Gahanga ,Mu Karere ka Kicukiro urugendo rwo kujya gufasha abana babana n’ubumuga butandukanye bwaba ubwo mu mutwe cyangwa ku mu biri mu kigo cyitwa INSHUTI ZACU gishinzwe kwita kuri abo bana nkuko twabitangarijwe na Pastor Liz Bitorwa. Yakomeje atubwira ko hazaba hitwajwe imfashanyo zitandukanye harimo ibikoresho by’isuku ndetse nibindi bikenerwa mubuzima bwabo bana bwa buri munsi. Bimwe muribyo bikoresho harimo nka : ibyo kurya (umuceri, amafu, isukari, nibindi..), imyenda, ibiryamirwa, ibikoresho byisuku, ibikoresho bikoreshwa babigisha nibindi.
Ku italiki 25 Ugushyingo WFM irateganya guhuza abantu bakorera munzego zitandukanye hagamijwe gufatanyiriza hamwe gushima Imana nk’abanyarwanda kumpano nziza y’ubuzima nibyo imaze kutugezaho muri uyu mwaka wa 2017, by’umwihariko dushima kugikorwa cy’amatora ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’Urwanda cyabaye mukwezi kwa Kanama 2017 n’umuyobozi mwiza wavuye muri ayo matora.
Iki gikorwa kikazitabirwa nabayobozi ba leta bo munzego zitandukanye, nabo mubigo byigenga, abayobozi b’amadini atandukanye, ibigo by’itangaza makuru bitandukanye ndetse nabashitsi bazaba baturutse hirya no hino bazanywe no kwifatanya natwe gushima Imana.