Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Bishop Rugagi yanze guhanurira Anita Pendo mu ruhame, ibyo yise” ibanga ry’akazi”. Soma inkuru irambuye:

$
0
0

Umunyamakuru Anita Pendo yamamaye nk’umushyushyarugamba w’ibitaramo, umubyinnyi mu Itorero Mashirika, ndetse abarizwa mu itsinda ry’abavanga imiziki by’umwuga mu Mujyi wa Kigali rizwi nka Platinum Deejaz ku munsi w’ejo kuwa Gatatu yahanuriwe na Bishop Rugagi ariko yanga kumuvugaho byinshi kubera icyo yavuze ko ari ibanga ry’akazi.

Anita pendo wari waje gusenga mu Itorero Abacunguwe riyobowe na Bishop Rugagi nk’abandi bose yaje gutungurwa ubwo Bishop yamuhagurukije hagati y’abandi bakobwa bari begeranye aramuhanurira ariko, Bishop Rugagi akomwa mu nkokora no kuba ari umusitari uzwi n’abantu benshi, yanga gushyira ibye ku karubanda ibyo yise ibanga ry’akazi.

Ubwo Bishop Rugagi yari mu buhanuzi, yaje gutunga agatoki aho Anita pendo yari yicaye, ahita avuga ati muri mwebwe bakobwa 3 ufite umwana n’ahaguruke, babiri Anita abanza kureba ko hari mugenziwe bicaranye umufite, araheba, aza guhaguruka abona ntakundi yabigenza, ubwo yahagurukaga abantu bose bahise basakuza cyane, bamwe bakoma amashyi.

Bishop yahise amubwira ati: “Imana igukure ku musozi uriho, kandi ikurindire cyane umwana” Anita nawe ati: Amen. Ubwo Bishop yaragiye gukomeza ubuhanuzi ahita abaza abantu, ati mbese ko ahagurutse mugasakuza, nabo bati n’umustari. Bishop abaza abamuzi abona ari hafi iteraniro ryose. Ati:” Ubwo sinakomeza kuvuga ibindi naringiye kuvuga kubw’umutekanowe. Ibyo babyita ibanga ry’akazi”.

Ubwo Anita nawe byari byamusekeje uko Bishop Rugagi amuhanuriye, cyakora yisekera ubundi yakira ubuhanuzi bwe bugufi Bishop yaramugejejeho, ndetse ubona afashe n’akanya ko kubitekerezaho ubona ko ibyo bike amubwiye ahise abihuza n’ubuzima arimo.

Dj Anita kugeza ubu bizwi ko ari umukristu mu Itorero rya Jesus Is Coming ari naho yabatirijwe mu mwaka wa 2015.  yari yaje gusenga ariko ubona adashaka kugaragara mu Itangazamakuru kuko kuva kare Abanyamakuru bo kwa Bishop Rugagi baribamubonye ariko bashaka kumufotora cyangwa kumukamera, akihisha, nabo babonye ko bamubangamira kwiyumvira ijambo ry’Imana baramwihorera bamuha umutekano.

Reba amafoto hano:

Anita yariyabanje gucunga ngo arebe ko hari undi uhaguruka begeranye. Abonye ariwe Bishop arikuvuga ahaguruka nawe yisetse.

Yahagurutse yatangaye uko Bishop amuvumbuye mu nguni yari yiyicariyemo n’abantu baba bahari.

Anita yari yumiwe pe.

Yageze aho ibyo guseka abivamo atega amatwi ubuhanuzi, abantu nabo bari bamaze gutuza.

N’ubwo Bishop atamuhanuriye byinshi ariko yumvize ibyo amubwiye ari ibye.

Yakomeje gutega amatwi ibyo Bishop Rugagi yamuhanuriye.

Mu buhanuzi Anita yakiriye harimo n’ubureba umwana we aheruka kwibaruka.

Anita yariyongeye guseka Bishop amubwiye ati: “Ibindi nihatari sinakomeza kubivugira hano kubw’umutekano wawe.”

Source:Reedemed  Gospel Church


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>