Itsinda ry’abaririmbyi baririmba indirimbo zihimbaza Imana Agape voice Singers ribarizwa muri leta iharanira demokarasi ya Congo rigizwe n’abasore 4 bazwiho umwihariko w’amajwi y’umwimerere yuje ubuhanga , ubu ngo baba bagiye kuza gutaramira abanyarwanda mu umujyi wa Kigali
Mu igitondo cyo kuri uyu wa kane bwana IRIHO Eric umwe mu baririmbyi bagize iritsinda akaba umuyobozi yatangarije isange.com ko bafite umunezero ukomeye wo kuzaza kuririmba mu Rwanda
Yagize ati : Sikenshi amakorari cg abahanzi bo muri Congo twambuka imipaka ngo tugiye mu ivugabutumwa mu bindi bihugu ! Natwe iki ni ikibazo duhora twibaza gusa ahari biterwa n’itangazamakuru ryacu rikora nabi bityo ibihangano byacu ntibigere kure ngo natwe tubashe kubona ubutumire. gusa si umbwa mbere tuje mu Rwanda ariko kandi biradushimisha iyo tubonye ubutumire bwo mu Rwanda kuko turirimba tubona abantu banezerewe tukumva imitima yacu inezerewe Imana cyane. Abanyarwanda bakunda ubutumwa bwiza mu indirimbo cyane iyo twahuriye mu gitaramo twumva natwe gutaha tutabyifuza mubyukuri kuza kuririmba mu Rwanda ni ishema kuri twe.
Agape Voice singers ni abasore bari hagati y’imyaka 19 na 28 dore uko amazina yabo akurikirana n’amajwi baririmba : MARIUS Bisimwa aririmba ijwi rya mbere . DEOGRATIAS Chentwali aririmba ijwi rya 2 KELVIN Tazi aririmba ijwi rya 3 naho IRIHO Eric akaririmba ijwi rya 4 aba basore babarizwa mu itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa 7 . bakemezako uretse iri torero no muyandi matorero hose biyumvamo gukora umurimo kuko ngo bahamagariwe kwamamaza Christo
Iriho Eric Yongeye ati : Tuba mu umuryango w’ivugabutumwa Wokovu Family uduhuza n’bantu benshi ndetse babarizwa mu matorero atandukanye bityo bikadutera ishema ryo kugira abakunzi b’indirimbo zacu benshi ndetse tukumva twishimiye kugira inshuti z’abakozi bimana hirya no hino .
Kuri uyu mwagatandatu tariki 18 /11/2017 nibwo biteganyijweko aba basore bazaba bageze I Kigali i Masoro mu igitaramo batumiwemo na chorale PERLE DE VIE bakazagaruka kandi ku itariki 2 ukuboza 2017 I Kigali mu Bibare mu gitaramo batumiwe mo na korari INKURUNZIZA aho bazafatanya na korari ABAKURIKIYE YESU ya Kacyiru ndeta na korari Abahamya ba Yesu ibarizwa ku Muhima
Frere Manu / Isange.com Goma DRC