Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Intumwa Masasu Josua na Healing worship team bazitabira igitaramo cyateguwe n’Itorero Elim Community

$
0
0

Itorero Elim Community Church riherereye mu mujyi wa Kigali I Nyamirambo hafi n’isoko ryateguwe igiterane ngaruka mwaka cyiswe “Igihe cy’isarura 2017”

Iki giterane gitegurwa buri mwaka kigahuza imbaga y’abantu baturutse hirya no hino ndetse no mu matorero atandukanye.

 

Healing Worship Team nayo izitabira iyi concert

Umwaka ushize iki giterane cyayobowe n’umukozi  w’Imana Pastor Jean Charles MUSIRIKARI uyobora ishami rya Elim Community Church mu gihugu cy’Ubufaransa nk’umushyitsi mukuru.

Muri uyu mwaka wa 2017 hazagaragaramo abavugabutumwa batandukanye harimo abo mu Rwanda ndetse n’abazaturuka hanze yarwo.

Mu bavugabutumwa bazitabira iki giterane harimo nka Pastor Gatete Alfred umushumba mukuru w’itorero Elim Community Church ku isi hose, Apotre Joshua Masasu umushumba mukuru w’itorero Restauration Church, Pastor Patrick Masasu, Pastor Jean Marie Ruzindana , Pastor Paddy Musoke ndetse na Pastor J.Charles Musirikare uzaba aturutse mu gihugu cy’Ubufaransa.

Iki giterane cyahawe intego igira iti”Igihe cy’isarura” amagambo aboneka muri Matayo 9: 38.

Ubwo twaganiraga na Pastor Gatete Alfred uyobora Elim Community Church yahamije ko abazitabira iki giterane bazahemburwa n’amavuta y’imbaraga z’abakozi b’Imana.

Mu myaka yashize iki giterane cyagiye gihindura imitima y’abantu mu buryo butangaje, iki giterane kimaze imyaka myinshi gitegurwa n’umuryango Gethsemane Gospel Ministries ari nawo waje kubyara itorero Elim Community Church.

Apotre Masasu Joshua ni umwe mu bakozi b’Imana bazahaboneka

Uretse abavugabutumwa bazabwiriza ijambo ry’Imana, hazaba harimo n’abavuga butumwa batanga ubutumwa bwabo babicishije mu ndirimbo, aha twavuga nka Gisubizo Ministries, Injiri Bora Choir, Upendo Ministries, Shekinah Worship Team, Umuhanzi Damascene K, Umuhanzi Yves R., Gethsemane Gospel Ministries, Healing Worship Team….

Ikigiterane kizatangira taliki ya 19 Ugushyingo 2017 gisozwe taliki ya 26 Ugushyingo 2017 kizabera kurusengero rwa Elim Community Church I Nyamirambo munsi y’Isoko, kizajya gitangira guhera I Saa Cyenda z’amanwa kugeza I Saa Moya z’ijoro mu minsi y’ikiruhuko(Weekend) naho mu minsi isanzwe y’akazi kizajya gitangira Saa kumi n’imwe gisozwe zambiri z’ijoro.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>