Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

BNR igiye kuganira n’amadini abakirisitu bajye batura bakoresheje Mobile money

$
0
0

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), John Rwangombwa, yemeje ko bishoboka ko mu madini n’amatorero bajya batura bifashishije ikoranabuhanga, aho gukoresha amafaranga bagendana mu ntoki.

Inkuru dukesha ikinyamakuru igihe.com ivugako, BNR yatangije kuri uyu wa Kane ubukangurambaga bushishikariza abaturage kwitabira kwishyurana bakoresheje ikoranabuhanga, burimo ubwo gukoresha amakarita n’ubwa Mobile Money.

Nkudinimana Callixte umwe mu bitabiriye ubwo bukangurambaga yabajije impamvu bashishikariza abandi kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga nyamara mu nsengero hakunze gutangwa amafaranga menshi ho ntibikorwe.

Yagize ati “Mufite uwuhe mugambi ku madini n’amatorero ? Iyo urebye ibijyanye n’amaturo nabo ubwabo hari amafaranga menshi atambuka abantu bashobora gutanga rimwe na rimwe bitanari ngombwa ko binyura muri iyo mibare, ese byo mutekereza kubikoraho iki? Kuko muzasanga hanyuramo amafaranaga menshi kandi binagoye kuyagenzura.”

Guverineri Rwangombwa yahise avuga ko mu bukangurambaga batangije bitari byatekerejweho ariko ngo bagiye kubiganiraho n’abanyamadini ku buryo babishishikariza abayoboke.

Yagize ati “Hari insengero zimwe bashishikariza abantu gutura bakoresheje Mobile Money. Nta gitangaza kirimo kuba urusengero rwagira telefone, ugatura ukoresheje Mobile Money ariko urebye imiterere y’ubucuruzi bwabo bishobora kuba bigoranye gukoresha ikoranabuhanga ariko birashoboka.”

Yakomeje agira ati “Mu byiciro twavuze tuzahura nabyo ntabwo insengero zari zirimo ariko ndumva twahura nabo kuko kuba urusengero rwashishikariza abantu gukoresha Mobile money cyangwa bagashyira hariya akamashini ushaka gutura utitwaje amafaranga ugakozaho ikarita yawe ukishyura amaturo, nta gitangaza kirimo. Ni ahantu naho tuzashishikariza abanyamdini kudufasha.”

BNR igaragaza ko u Rwanda rutakaza amafaranga miliyari ebyiri buri mwaka yo kujya gukoresha amafaranga kubera guhererekanya amafaranga mu ntoki agasaza vuba.

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa yashimangiye ko u Rwanda rugomba kwihutisha ubukungu budashingiye ku guhererekanya amafaranga mu ntoki


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>