Nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Ntezimana Vincent umuyobozi wa korali Abacunguwe, yavuze ko uru rugendo rw’ivugabutumwa bagiye gukorera mu karere ka Ngororero bazarukora kuri iki cyumweru tariki 19/11/2017. Yakomeje avuga ko intego nyamukuru y’urwo rugendo ari ukwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo. Yunzemo ko bateguye uru rugendo mu rwego rwo kwagura umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo.
Korali Abacunguwe yatangiye gukorera Imana kuwa 16/04/2000 itangira igizwe n’abaririmbyi 31 ariko ubu bageze ku 100. Mu rwego rwo kwagura umurimo n’umuhamagaro bashinzwe n’Uwiteka kuri iki cyumweru korali Abacunguwe bazajya muri ADEPR paruwasi ya Nyange umudugudu wa Nyange mu itorero ry’Akarere rya Ngororero.
Korali Abacunguwe yahishuriwe ibanga ryo kwagura ivugabutumwa
Korali Abacunguwe igiye mu ivugabutumwa mu karere ka Ngororero