Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Urubyiruko rw’itorero Inkuru Nziza mu giterane kidasanzwe hano mu Rwanda

$
0
0

Itorero Inkurunziza Nyarugenge ribinyujije mu cyiciro cy’urubyiruko ryateguye igiterane cyahawe inyito ya Hunga irari rya Gisore, aho biteganijwe ko kizatangira tariki ya 27 Ugushyingo, kirangire tariki ya kabiri Ukuboza, uyu mwaka wa 2017.

Iki giterane kigiye kuba ku nshuro ya 12, ingingo isobanuro ko ari ngaruka mwaka gusa hakaba hari hashize imyaka igera kuri itatu kitaba kubera impamvu zitandukanye ziganjemo ihindagurika rya hato na hato ry’ubuyobozi  bw’urubyiruko nkuko Cyiza Emmanuel umuyobozi w’urubyiruko muri iri torero yabivuze.

Yagize ati: ” Iki giterane ubusanzwe ni ngaruka mwaka, gusa cyari kimaze imyaka itatu kitaba, kuko cyaherukaga mu mwaka wa 2014. Impamvu zatumye kitaba muri iyi myaka ishize zishingiye ku guhinduka k’ubuyobozi bw’urubyiruko mu itorero ryacu ry’Inkuru Nziza.”

Iki  igiterane kizibanda ku nyigisho zigisha urubyiruko kwirinda irari ry’ubusambanyi, zikazakurikirwa kandi n’igikorwa cyo gukora isezerano ry’ubusugi.

Abakurikiranira hafi iby’ibiterane bikunze kuba hano mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no mu mujyi wa Kigali by’umwihariko, ntibazuyaza mu kwemeza ko iki giterane kidasanzwe, ngo dore ko akenshi bidakunze kugaragara aho amatorero ategura ibiterane byo kwigisha urubyiruko amayeri yabafasha guhangana n’irari ry’ubusambanyi ndetse no kwirinda Virus itera SIDA.

Nkuko bigaragara ku ngengabihe y’iki giterane, tariki ya mbere Ukuboza, urubyiruko ruzaba rumaze hafi iminsi ine mu mahugurwa ndetse n’igiterane ruzitabira urugendo rwo kurwanya SIDA, dore ko iyi tariki ihurirana n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA.

Umuyobozi w’urubyiruko bwana Cyiza Emmanuel  yongeraho ko ariko hazagaragaramo n’ubutumwa bwo kwamagana ibiyobyabwenge.

Iki giterane kizamara hafi icyumweru cyose kizagaragaramo abahanzi batandukanye bakunzwe muri iyi minsi hano mu gihugu cy’u Rwanda.

Aha twavuga nk’abahanzi nka: Serge Iyamuremye, Papy Claver, Eddie Mico, Deo Munyakazi, Jado Sinza, Artiste Drea ukomaka hakurya y’inyanja ngari ndetse na Kanuma Damascene. Aba bazafatanya n’amatsinda ndetse n’amakorali atandukanye arimo nka: Benekora, Holly Nation Choir, Shekinah Worship team, True Worshipers worship team, Blessing Family, Emmaus Family ndetse na Rehoboth Ministries.

Hazaba kandi hari n’abavugabutumwa basize amavuta nka Pasiteri Eric Karerangabo, umuvugabutumwa bwiza James Martin ndetse n’abandi bakozi b’Imana basizwe amavuta.

Iki giterane kizamara hafi icyumweru, kikazajya gitangira saa tanu z’amanywa kikagera ku i saa moya za nimugoroba.

Hazibandwa cyane ku nyigisho zo mu gitabo cyo mu rwandiko rwa kabiri Pawulo yandikiye Timoteyo, ibice bibiri , umurongo wa 22. Akaba ari naho haboneka intego y’iki giterane.

Kuva ku isaha ya saa tanu kugeza ku isaha ya saa kumi hazajya haba ibikorwa by’amahugurwa naho kuva saa kumi kugeza saa moya habe ibikorwa by’ibitaramo bizagaragaramo abahanzi benshi n’abavugabutumwa benshi batandukanye bakunzwe cyane hano mu mujyi wa Kigali.

Kwitabira aya mahugurwa ndetse n’ibi biterane n’ubuntu kandi abazitabira bazajya bahabwa ibibafasha kumara ayo masaha yose nta kibazo bahuye nacyo.

Imyiteguro nayo irarimbanije hariya ku itorero ry’Inkuru Nziza mu mujyi hazabera iki giterane. Abahanzi bazagaragara muri iki giterane baza kwitoza buri munsi kugirango bazabahe umuziki mwiza unogeye amatwi kandi wubahisha Imana. Aha Jado Sinza niwe wari utahiwe!

 

 

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>