Ibimenyetso biragaragaza ko Idini ya Islamu yazaba iya mbere mu kugira abayoboke benshi muwa 2070.
Ikigo PewResearch Center, kiratangaza ko ukurikije uko ibintu birimo kugenda, idini ya Islamu, izaba ariyo ya mbere ifite umubare mwinshi w’abayoboke kurusha andi madini yose, kuri iyi si.
Nkuko rero ubushakashatsi bw’icyo kigo bubigaragaza, umubare w’Abayisilamuka uzazamukaho 73% guhera muri 2010 kugeza 2050, naho Abakristo bazaba biyongeyeho 35% gusa; mu gihe abiyita ko batagira idini bayobotse bo bazagenda bagabanyuka bakava kuri 16,4% kugeza kuri 13,2 muri iyo myaka.
Mu mwaka wa 2010, hari miliyari 1,6 z’Abayisilamu, ku isi, naho Abakristo ari miliyari 2,17 .
Kugeza muwa 2050, hazaba hari miliyari 2,76 z’Abayisilamu, na 2,92 z’Abakristo, ariko abayoboke b’ayo madini nibakomeza kwiyongera muri uwo mujyo, nta kabuza , ko umubare w’Abayisilamu uzaba uruta uw’Abakristo muri 2070.
Uku kwiyongera kw’abayoboke ba Islamu kurasobanurwa nk’ingaruka zo kubyara kuri hejuru kw’abagore b’Abayisilamukazi, baba bari mu kigereranyo cy’abana 3,1 ku mugore mu gihe mu Bakristokazi ari 2,7, indi mpamvu nuko Abayisilamu batangira kurongora bakiri bato , ku kigereranyo cy’imyaka 23, ni ukuvuga, inshuro 7 munsi y’abandi bose batari mu idini ya Islamu. Ikindi iriya Raporo yanditse nuko 10% b’abaturage bazaba batuye mu Burayi muwa 2050, bazaba ari Abayisilamu.Nubwo kandi kwimuka kw’Abaturage bitagira icyo bihindura ku mubare w’Abatuye iyi si, ntibibujije ko imyimukire y’Abayisilamu ituma umubare wabo wiyongera ku mugabane wo muri Amerika, n’Uburayi.
Indi ngingo itangaje kandi nuko mu gihe hari hateganyijwe kuziyongera kw’abakristo, miliyoni 40 mu myaka ya vuba iri imbere , binateganyijwe ko abandi miliyoni 106 bazasohokamo.
Igihe rero kirageze, aho abakristo bakwiye gusenga ngo ububyutse buze.
MITALI Adolphe.