Abanyeshuli bashoje amasomo mu ishuli ryisumbuye ry’ubumenyi ngiro rya World Mission Secondary School barishimira ireme ry’uburezi bahavanye, bagakangurira n’abandi banyeshuli batandukanye bashaka kuzana impinduka ku isi mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka kurigana.
Ibi babitangaje uyu munsi tariki ya 17 Ugushyingo 2017, ubwo bari mu birori byo gusoza amasomo yabo byabereye hariya i Kinyinya mu karere ka Gasabo aho n’iri shuli riherereye. Aba banyeshuli bavuga ko bamaze umwaka biga amasomo y’ubumenyi ngiro atandukanye arimo Ikoranabuhanga ndetse n’Ibaruramutungo(Accounting) kandi bakaba bafite ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru nkuko bishimangirwa na bamwe mu bayobozi b’ibigo bitandukanye aba banyeshuli bakozemo imenyereza(stage).
Mutijima ni umwe mu basoje amasomo muri iki kigo akaba kandi ari n’umupapa uvuga ko yatangiye ishuli afite imyaka 35, yashimye cyane iki kigo ku bumenyi cyamuhaye anakebura bamwe mu bajya banga kujya mu ishuli babitewe n’ipfunwe ryo kumva ko bakuze.
Yagize ati: ” Muri iki kigo nahigiye byinshi, natojwe gukora kandi mpambwa n’indangagaciro z’ubukristo.”
Abajijwe ku kuba agaragara nk’umuntu mukuru cyane wigana n’abana bato yavuze ko atari byiza kwitesha amahirwe yo kwiga ngo nuko wenda ngo umaze kuba mukuru.
Ku ruhande rwa Mpazimpaka King David, umunyehuli wahize abandi muri aba barangije yavuze ko bitari byoroshye gusa ngo kubera ubunyamwuga bw’abarimu bo kuri iki kigo babashije kwiga amasomo menshi kandi y’ingirakamaro mu mwaka umwe.
Yagize ati: ” Ntibyari byoroshye, ariko ndashimira abayobozi b’ikigo ndetse n’abarimu batubahaye hafi kugirango tubashe kugera aho tugeze ubu.”
Mazimpaka Queen we avuga ko n’ubusanzwe yikundira amasomo y’ubumenyi ngiro akaba ari nacyo cyatumye ava aho yigaga Saint Andre akaza kwiyigira imyuga hariya i Kinyinya ku kigo cya World Mission Secondary School.
Aba banyeshuli barangije bose, bize umwaka umwe, ngo dore ko batangiye kwiga mu kwezi kwa kabiri, iyi ngo ikaba ari politike ya Leta yo gutuma urubyiruko rudatinda mu mashuli, ahubwo ruhabwa umwanya wo gukora no kugaragaza ibyo rwize nkuko byasobanuwe na Bwana Jean Batiste Ndagijimana wari uhagarariye akarere ka Gasabo.
Yagize ati: “Politike ya Leta ni uko urubyiruko rudatinda mu mashuli,ahubwo rwiga imyuga mu gihe gito bakajya mu mirimo.”
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’ikigo cya World Mission Secondary School, Pasiteri Samuel Hatangimana uyoboye iki kigo yumvikanye asa nushikariza ababyeyi kuzana abana babo kwiga muri iki kigo kuko ngo mu mwaka umwe babasha kubona impamyabushobozi yemewe na WDA yabafasha kuba babasha gukora akazi nk’umuntu ufite impamyabumenyi z’ikirenga.

Pasiteri Samuel umuyobozi w’ikigo ari kumwe na Dr Kim washinze WMF
Yagize ati:” Mission yacu nukugirango abana turera, urubyiruko turera, ntibabe ba bantu biga bya bintu bizamusaba gukora Masters kugirango abone akazi. Twabihisemo kuko tuzi ko urubyiruko ari rwinshi kandi ko rudafite akazi. Kugirango twongwere imirimo myinshi hanze ni uko dutanga amasomo umuntu abasha gukora umwaka umwe, imyaka ibiri, imyaka itatu, akaba yakora akazi k’umuntu ufite Master’s abasha gukora.”
Abanyeshuli 28 nibo barangije muri iyi Porogaramu ya Level 3 mu ishami ry’ibaruramari, naho mu ishami ry’Ikoranabuhanga ho harangije 24, aba bose bakabva barize umwaka umwe gusa.
Iri shuli kandi rifite abanyeshuli bagera kuri 52 bazakora ikizamini cy’amashuli y’isumbuye mu ishami rya Accounting, ndetse na Computer System.
Amakuru ava mu buyobozi bw’iri shuli yemeza neza ko bakira abanyeshuli basoje ikiciro cya mbere cy’amashuli yisumbuye kandi bagize amanota meza.
Ni ishuli rifite icyerekezo kuko abanyeshuli b’indashyikirwa bahabwa bourse zo kujya kwiga mu gihugu cya Koreya, aho biga amwe mu masomo aboneka no muri ishuli ajyanye n’ubuhanga bwo gukora no gukorehs za Robot.
Reba amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa

Abanyeshuli baravuga imyato iki kigo

Pasiteri Samuel umuyobozi w’ikigo ari kumwe na Dr Kim washinze WMF

Ikigo gifite abarimi beza

Iki kigo Gifite Abarimu bintangarugero

Umuyobozi w’ikigo