Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Perezida Museveni yahamije ko niyo yapfa yazuka

$
0
0
Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni w’ imyaka 73 y’ amavuko yavugiye muruhame ko urupfu nta bwoba rumuteye kuko nk’ uko Yesu yapfuye akazuka nawe ari nako yahaye abamwemera ububashwa bwo gutsinda urupfu.

Ibi Perezida Museveni yabibwiye abakiristo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo kuri sitade yo mu mugi wa Lira mu gihugu cye.

Yagize ati “Ubu twese turi abakirisitu. Kubera iki? Yesu yaraje arababwa, arahambwa arazuka. Igihe yazukaga yaduhaye ibyiringiro ko natwe tuzazuka.”

Yunzemo ati “Nta muzuko, nta bukirisitu. Ntabwo ndapfa ngo nzuke ariko mpfite ibyiringiro ko nzapfa kazuka kuko ndi umukirisitu”

Aya magambo Perezida Museveni yayaherekesheje ijambo ryo muri Bibiliya riboneka mu gitabo 1 abakorinto umutwe wa 15, umurongo wa 26. Hagira hati “Urupfu niwe mwanzi uzaruka gukurwaho”

Yabivugiye mu muhango wo gukusanya inkunga yo kuvugurura inyubako ya katedarali ya Lira. Umushinga yo kubaka iyi katedarali ukeneye miliyari ebyiri z’ amashilingi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles