Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Wa mwarimukazi waryamanaga n’umwana yigishaga w’imyaka 14, ubu yakiriye agakiza aba umukristokazi.

$
0
0

Wa mwarimukazi waryamanye n’umunyeshuri yigishaga, w’imyaka 14; ubu yakiriye agakiza.

Debra Lafave, imyaka 37, umwarimukazi wo muri leta ya Florida, waryamanaga n’umunyeshuri we w’imyaka 14,  ubu biravugwa ko yakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza, magingo aya akaba yarahinduye imibereho, n’imyifatire , umukristokazi mwiza nkuko bihamywa n’abo babana ubu.

Nkuko CBS News yari yabitangaje mu ikubitiro, uyu mwana w’umuhungu yari yatangaje ko yari yararyamanye n’uyu mwarimukazi we inshuro 3 mu minsi 4., ndetse ngo hakaba hari igihe baryamanye mu modoka mu gihe mubyara w’uyu mwana w’imyaka 15 ari we wari ubatwaye.

Debra Lafave rero yaje kwemera icyaha, akatirwa n’ubucamanza igihano giteganywa n’amategeko ku byaha nk’ibyo.

Nyuma y’ibyo rero nta makuru yongeye kumenyekana kuri Debra kugeza ejo bundi ubwo inshuti ye, Joe Zuniga yatangarizaga ikinyamakuru People, ko Debra yabaye umukristo, akaba yarahinduye uburyo   yabagaho, amaze kwacyira Kristo mu mutima we. Ibi Joe Zuniga yanabishyize mu gitabo yanditse : Debra Lafave, The Crown of Beauty for Ashes”, twasobanura, Debra Lafave, Ikamba ry’ubwiza mu cyimbo cy’ivu.”

“ Debra yahindutse undi , ku buryo uwari amuzi cyera yatangazwa n’uburyo yahindutse, akaba umuntu utunganye” Joe akomeza avuga ko Debra ubu yarongowe, ngo ubu akaba agerageza kutita ku by’itangazamakuru , n’iby’abantu muri rusange bamuvugaho

“Azi neza ko hakiri igihe kirekire cyo kuvugwaho ibintu bitari byiza, ariko icyo yitaho cyane ni ukureba imbere ye”

Zuniga kandi avuga ko Debra  yicuza rwose ibyo yakoze:” Avuga ko  yicuza ibyo yakoreye uwo mwana kandi azi ko yababaje n’abandi bantu.” Debra kandi ngo aba anavuga ko ari nk’ibyashoboka igihe kigasubira inyuma atakongera gukora nk’ibyo yakoze.

MITALI Adolphe.   


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles