Ese mu myubakire mishya U Rwanda ruteganya, icyitwa inzu za cyera zose zizasenywa cyangwa hari izizasagasirwa nk’urwibutso?
U Rwanda rurakataje mu kubaka amazu y’imiturirwa, gushyiraho ibishushanyo mbonera by’imigi , imihanda myiza ya kijyambere , uburyo bwo gutwara abantu, n’ibindi bikwiye gushimwa. Nyamara rero iyo utembereye hirya no hino mu gihugu, ubona hari amazu agikomeye, agaragaza amateka y’igihugu, ariko akaba ateganyirizwa gushyirwa hasi. Ibyo bituma umuntu yibaza niba uko imyaka ishize ibishaje tuzajya tubisenya, nta kintu cy’urwibutso dusigaranye.
Tujya twumva ko UNESCO ifite ibintu hirya no hino ku isi byagizwe umurage (patrimoine) w’isi, bikwiye gusigasirwa, ese , ni ibya Loni gusa, cyangwa natwe twitaye ku biranga amateka n’umwihariko wacu?
Nkuko nabivuze haruguru, iyo utembereye hirya yo hino , mu gihugu, usanga hari amazu meza ya cyera , mu gihe cya gikoloni yari afite uburyo bw’imyubakire (plans) bwihariye, ayo akaba ari umurage w’igihugu, agaragaza n’amateka yacyo. Hamwe na hamwe usanga yaragiye asenywa ukibaza icyo bayasenyeye kigaragara ukakibura, andi akavugururwa ahabwa plan zidafututse, ( andi nayo akaba ateganyirizwa urwo rwo gusenywa. (Nzi nk’ahantu hahoze amazu meza ya cyera , uduhanda twiza, twakozwe ubona dukurikije nk’igishushanyo mbonera, dukikijwe n’indabyo, ariko ubu ntiwamenya ko byahigeze. Wagira ngo hari abayobozi bamwe, bahishwe iby’imiturire myiza…)
Ubundi bwoko bw’amazu, nabwo bufite uburyo bwo kubakwa (plan) bwihariye, ni amazu y’ubucuruzi y’Abarabu.Mu by’ukuri ariya maduka y’Abarabu, niyo yahaga ishusho imigi yacu, nayo yari akomeye, ndetse wabonaga atubatse mu kajagari ahubwo ari ku murongo , ahantu hamwe.
Andi mazu ari muri urwo rwego wasangaga ndetse no mu byaro, yari inkiko, ibitaro, amazu abaganga baturagamo, abacamanza, …
Ikibazo nibaza ni iki : Ese ko ayo mazu agaragaza biriya byose navuze haruguru, gukomera (byari umwihariko wayo), kuba umurage utwibutsa amateka, ni ngombwa ko yashyirwa hasi agasenywa? Nta kundi byagenda kandi agakomeza akabyazwa umusaruro?
Ese ntihari hakwiye kugumishaho imigi ya cyera hakubakwa n’imigi mishya, hakabaho nka Old Kigali, Old Butare, n’ahandi…?
Iyi ni Hoteli Ibis ivuguruye, ariko imbere yayo no hirya hari amazu ya cyera ngo ateganyirijwe gusenywa.Iyi Hoteli yakundirwaga cyane urubaraza banyweragaho bareba mu muhanda.
Mperutse gutemberera mu mugi wa Huye wahoze ari Butare, mbona imbere ya Hotel Faucon , na Hotel Ibis, ziri mu za cyera mu Rwanda, mbona aho hose amazu akikije main street yaho , yarafunzwe, mbwirwa ko ategereje gusenywa. Iyo uhageze ugira ngo uri mu mugi utabamo abantu , w’umuzimu (ville fantome), cyangwa habayemo akantu katari keza… bitewe n’urujya n’uruza rw’abantu banyuranagamo , ubu batakiharangwa, bitewe n’ayo mazu yafunzwe.
Mu kubaza umunyonzi rero wari aho niko kumbwira ko ariya yose azasenywa. Nanjye ndibaza nti ese , pe icyemezo ni icyo gusa, nta kundi byagenda?
Ntirengagije ikiguzi (the cost) cy’ibyo mvuga hano, dore icyo mbona cyakorwa.
Bitewe nuko bihenda kuba hakubakwa imigi mishya hagumaho n’ishaje, cyane cyane tutirengagije ubutaka buto u Rwanda rufite rukaba rutakuzuzwamo amazu gusa, hakwiye gusagasira ayo mazu navuze meza, agikomeye, yo agasanwa, agakomeza kugira akamaro, abantu bayaturamo, banayakoreramo, nkuko byari bisanzwe, noneho ahandi hajya imijyi mishya akaba ariyo yubakwa mu buryo bw’amagorofa, mu rwego rwo gukoresha ubutaka buto
Amazu yerekana amateka akaba umurage w’I bihugu azana amafaranga menshi cyane ku bayasura. Natwe rero ntidukwiye gusenya amazu nkayo kuko wazasanga nta kintu cy’umurage tugira, nta mizi dufite. Kiliziya za cyera ze gusenywa cyangwa ngo zihindurirwe plan, amaduka y’abarabu ashoboye gusanwa asanwe, amazu ya gikoloni, (style colonial) asanwe ye gusenywa.
Cyari igitekerezo cyanjye.
MITALI Adolphe.