I Kigali, abarimu 25 bo mu mashuri y’incuke no muri “Sunday School” baturutse mu matorero atandukanye hirya no hino mu gihugu basoje amahugurwa y’iminsi ine (4) bahabwaga n’umuryango w’ivugabutumwa Rabagirana Ministries ku mikurire by’abana b’incuke (Early Childhood Development).
Aya mahugurwa yatangiye ku wa 14 asozwa ku 17/11/2017, akaba yaberaga muri kaminuza yigisha amasomo ya Bibiliya,Rabagirana Bible College yashinzwe na Rabagirana Ministries i Masaka mu mujyi wa Kigali.
Bayahabwaga n’umwarimu wo ku rwego rwa Dogiteri witwa Jecinta W. Muiga wari yaturutse mu gihugu cya Kenya uzobereye mu by’imikurire y’umwana no mu by’amasomo mboneza miryango (Family studies).

Mwarimu Jecinta atanga amahugurwa
Zimwe mu nyigisho abahuguwe bahakuye harimo nko kubasha gukorera abana imfashanyigisho, kutavanga abana bakuze cyane n’abakiri batoya mu gihe barimo babigisha byose mu rwego rwo kugira ngo itorero rirusheho kuba igisubizo cya bimwe mu bibazo byugarije sosiyeti.
Uyu mwarimu yabahaye urugero rw’aho usanga muri amwe mu matorero ngo usanga bafata umwana w’imyaka 12 bakamwigishiriza hamwe n’umwana w’imyaka 3, ibintu bitari byiza dore ko ngo urwego rw’imiterereze rwabo ruba rutari ku kigero kimwe ku buryo rimwe na rimwe n’inyigisho bahabwa batazakira kimwe.
Ibi ngibi babyize mu gihe kandi nanone ngo hari bamwe mu babyeyi badaha agaciro inyigisho z’abana mu matorero cyangwa rimwe na rimwe nanone hakaba n’amwe mu matorero akivanga abana n’abantu bakuru mu gihe cy’ijambo ry’Imana.
Dr Jecinta akaba avuga ko ibyo bidakwiye, agashimangira ko umwana akwiye guhabwa uburenganzira busesuye mu guhabwa inyigisho zimwubaka kandi ziri ku rwego rwe kuburyo aejo hazaza aba ashobora kuvamo umuyobozi mwiza cyangwa umuturage mwiza uhindura byinshi mu itorero cyangwa muri sosiyeti.

Mu matsinda barebeye hamwe icyateza imbere i ikurire y”umwana w”Incuke
Bamwe mu basoje izi nyigisho bagaragaje imbogamizi bashobora guhura nazo zishobora gutuma batabasha gushyira mu ngiro ingisho bahakuye, zimwe muri zo harimo nko kuba aho bigishiriza nta bikoresho bihagije bihari, ubuke bw’ibyumba by’amashuri no kuba hari bamwe mu babyeyi cyangwa abashumba bagifite imyumvire ikiri hasi ku bijyanye n’uburere bw’umwana w’incuke.
Mwarimu yaboneyeho kubibutsa ko bakwiye guhindura imyumvire nabwo ubwabo, ngo aho kugaragaza ko ibirego by’abadaha agaciro inyigisho baha abana ahubwo ngo bakwiye kwishakamo ibisubizo by’umwihariko banazirikana inyigisho bahigiye y’uburyo bashobora kwifashisha ibintu bibari hafi kandi bifatika mu kwigisha abana aho guhanga amaso kuri byabindi bihenzi cyane.
Aragira ati: “Mukeneye kwishakamo ubushobozi” kuko akenshi abapasitori ntibaha agaciro uburere bw’abana kubera ko ahanini basanga iki kitari mu bibazo itorero rifite bikeneye ibisubizo byihuse.”

Habayeyo umwanya wo gutungura umwana no kum uhemba kubwo kwitwara neza mu ishuri
Mwarimu Jecinta yanabibukije kandi ko bakwiye kurushaho kubaka ihuriro hagati yabo kugira ngo ibyo bize bazanabigeze ku bandi bityo imyumvire ku burere bw’umwana w’incuke irusheho gutera imbere.
Abasoje aya mahugurwa baravuga ko cyakora bagiye guhindura byinshi mu myigishirize y’abana ndetse bakajya banakurikirana amakuru y’umwana y’uburyo afashwe iwabo mu muryango cyangwa aho bamurera kugira ngo nabo bibasha kumwigisha neza.
Uwitwa Felix aragira ati: “Tugomba gukurikirana abana tukamenya aho baba, tubone background (ubuzima babayemo) yabo neza.” Ibi ngo bikazafasha kwigisha umwana neza bijyanye n’ubuzima abayemo.
Ubuyobozi bw’ishuri nyuma yo guha seritifika abayasoje, nabwo bwasabye abasoje amahugurwa kuzashyira mu ngiro ibyo bize kugira ngo igihugu kirusheho gutera imbere dore umwana ari we mizero y’ejo hazaza.
Umuryango Rabagirana Ministries usibye kuba usanzwe ukora ibikorwa by’ivugabutumwa usanzwe ukora izindi gahunda zigamije guteza imbere sosiyeti no kubaha ubumenyi bw’ibanze , gufasha abatishoboye,ubumwe núbwiyunge,komora ibikomere n’ibindi.