Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Abasaga 350 ni bo bateganyijwe kwitabira MENTORSHIP CONFERENCE (SEASON 2) yateguwe na Nkunda Bienvenue.

$
0
0

Urubyiruko,abagore n’ abagabo  bagera kuri 350 guturuka mu mahuriro atandukanye(associations),amadini n’ amatorero ndetse no mu mashuri makuru na Kaminuza bazitabira Mentorship Conference season yayo ya Kabiri iteganyijwe kuba ku Cyumweru, tariki ya 26/11/2017 ikazabera muri Kaminuza y’U Rwandi, ishami rya Kigali-College of Business and Economics i Gikondo guhera saa 14h30 kugeza saa 19h00.

Iyi Conference izaba ifite insanganyamatsiko iboneka mu gitabo cya Bibiliya cy’ Imigani 17:17“nkuko icyuma gityaza ikindi niko umuntu akaza mugenzi we“

Mentorship ni iki?

Mentorship ni igikorwa  kigamije kwigisha urubyiruko ndetse n’abakuze ubuzima bwo gutoza cyangwa gutozwa, aho  umuntu ukiri muto haba mu myaka, m’ubumenyingiro, ndetse n’ubunararibonye  atozwa n’umukuru ufite icyo amurushije  muri ibyo,  ngo amurere amukuze  mu mpano ze, amufashe kwiyubakamo icyizere, amufashe kubaho ubuzima bufite intego  muri make amufashe kugera  ku kigero cyo kuba uwo Imana yamuremeye kuba we.

Iki gikorwa kigiye kuba ku nshuro ya kabiri aho giheruka kuba ku itariki ya12/Gashyantare/2017.  Cyitabiriwe n’urubyiruko n’abakuze bose bagera ku 170.

Intego ya mentorship conference season ya 2

NKUNDA Bienvenue,  avuga ko intego y’ iyi mentorship conference ari ugutegura ejo heza h’urubyiruko rugakuza ubumenyi n’ indangagaciro za gikilisitu n’iz’umuco nyarwanda.

Yagize ati: Program ya  Mentorship cyangwa se ubu buzima bwo gutoza no gutozwa bugomba gushinga imizi  mu Rwanda hose kandi mu ngeri zose kimwe no mu bindi bihugu biri mu biyaga bigari. Urubyiruko rugomba guhabwa uburere bwiza, bagafashwa gukuzwa mu mpano, ndetse bagafashwa kugera no ku nzozi zabo batibagiwe no gusohoza umugambi Imana yabaremeye.”

Akomeza avuga ko  kandi hagamijwe kurinda ko  ubunararibonye, ubumenyingiro, ubupfura ndetse n’indi mibereho myiza kandi ishimwa igaragara mu badukuriye yazima.

Mu mugani wa Kinyarwanda yagize ati: “Umusaza utabarutse aba ari nk’inzu y’ibitabo ihiye” yongeraho ko  intego y’iyi mentorship Conference  ari ugushimangira akamaro ko kubona urubyiruko rwigira k’ubumenyi n’ubunararibonye bw’abakuru kugira ngo no mu gihe bazaba batagihari hazabeho abandi bashibuka babaho ubuzima bushimwa kandi buzana impinduka nziza.

Uko igikorwa Kizakorwa

Igikorwa kizakorwa mu buryo  bwa Conference.Hari abatumirwa bafite inararibonye kuri Mentorship bazafata umwanya wo gutoza abaza bitabiriye.Ikindi hazabaho n’umwanya wo kubaza ibibazo ndetse no gusubizwa kuburyo buri muntu azataha asobanukiwe bihagije.

Abazitabira bazafashwa gusobanurirwa byimbitse gahunda ya Mentorship, umumaro wayo mu kugera ku ntego z’ umuntu mu buzima bwe, nuko ashobora na we gutoza abandi.

Ibi bizakorwa bihuzwa n’ubuzima bw’imibereho y’Abanyarwanda hagamijwe kubonera hamwe uburyo bwiza bwo kubona Mentorship ikorwa  mu Rwanda kandi ikemura ibibazo byacu nk’Abanyarwanda.

ABATUMIWE GUTOZA

Abatumiwe nk’inararibonye harimo Evangelist KWIZERA Emanuel, Pastor MISARIRO Isaiah, NKUNDIMFURA Rosette, na BAHATI Yusuf.

UBUHAMYA BW’UWABAYE MURI MENTORSHIP CONFERENCE Y’UBUSHIZE

NDORI Eric,ni umusore w’imyaka 29 afite  impamyabumenyi mu bijyanye n’icungamari n’icungamutungo akaba ari umwe mu bitabiriye mentorship conference season 1.

Mu magambo ye yagize ati: “nibwiraga ko mfite ibimpagije byose byatuma nigira kandi nigeza aho nshaka kwigeza, nkuko abenshi mu rubyiruko muri iki giheo rwibwira. Ariko siko nabisanze, kuko nyuma yo kwigishwa kuri Mentorship yabaye ku bitariki ya 12/2/2017 narushijeho kumenya akamaro ko kugira uwo wigiraho ukabaho ubuzima bwo gutozwa.”

Yongeyo, “Byanyunguye byinshi ariko mvuze muri make, namenye ko ntihagije nkeneye kwigira k’undusha ubumenyi, ubunararibonye, ndetse n’ibindi bitandukanye byamfasha kuba uwo Imana yandemeye kuba we. Byanyubatsemo icyizere, ubu mbaho mfite uwo ndeberaho nkamwigiraho, sinigenga kuko amenya ubuzima bwange, ikindi gikomeye nuko uko antoza niko ndushaho kwibonamo impano ndetse n’ubushobozi ntari niyiziho. Mbona ntangiye kubaho ubuzima Imana yandemeye kubaho.”

GUSHIMA

NKUNDA Bienvenue ari nawe wateguye iki gikorwa ni umusore w’imyaka 27 ufite impamyabumenyi mu icungamari yakuye muri Kaminuza y’U Rwanda, kandi afite impamyanushonozi mu bijyanye n’ubuyobozi yahawe nyuma yo kunyuzwa muri programme ya Compassion International ndetse akaba yaragize n’ uruhare rukomeye mukuzana impinduka mu rubyiruko rufashwa na Compassion International.

Nkunda ati: “Ndashima Imana yampaye inzozi zo gutanga umusanzu wanjye kugirango Itorero ryayo ariwo mubiri wa Kristo, ngo wubakike ufite ibiwukwiriye byose, byumwihariko iyi Mentorship Conference aho abanyarwanda nabanyamahanga bazasobanukirwa Mentorship icyo ari cyo, nicyo igiye kubamarira nibatangira kuba mu buzima bwo gutoza cyangwa gutozwa.”

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>