Benshi bongeye gukomezwa n’Imana baremerwa amashimwe mu giterane cyateguwe n’itorero rya ADEPR Cyegera, kikitabirwa n’abanzi barimo Tatien Titus, Isaie Uzayisenga ndetse na Faustin Murwanashyaka.
Itorero rya ADEPR Cyegera, riherereye mu karere ka Huye ryasoje igiterane cyo guhemburwa no guhagurukana imbaduko, cyari cyatumiwemo abahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse n’amakorali abarizwa muri iyi paruwasi nka korali Cyegera ndetse na korali urumuri.
Iki giterane cyari gifite intego yo guhemburwa igaragara muri Hoseya 6:2-3, ahagira hati,”Azaduhembura tumaze kabiri, kubwa gatatu azaduhagurutsa.”, cyabaye kuwa 17-19 Ugushyingo 2017 kuri ADEPR Cyegera.
Kubohoka no kurema amashimwe mashya nibyo byaranga iki giterane cyateguwe n’Itorero rya ADEPR Cyegera. Ni igiterane cyamaze iminsi itatu kuko cyatangiye kuwa gatanu kigasozwa ku cyumweru.
Ndayisaba Aimable, umuhuzabikorwa w’iki giterane mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru isange.com yadutangarijeko iki giterane cyasize benshi bongeye gusubizwamo imbaraga no kuremerwa amashimwe mashya, bityo bakaba bizeye badashidikanya ko Imana igiye kongera kubahagurutsa no kubakoresha iby’ubutwari.
Umva indirimbo “IWACU” ya ADEPR Cyegera
Reba andi mafoto hano
Onesphore Dushimirimana