Kuriki cyumweru taiki ya 26 Ugushyingo 2017,I kigali harabera igitaramo gikomeye cyateguwe na Diana Kamugisha ndetse Pastor Rose ,igitaramo cyiswe ”Atmosphere of Healing and Worship Concert ”.Ni igitaramo kizabera kuri New Life Bible Church kuva saa kumi z”umugoroba.Byamaze gutangazwa ko Apotre Mignonne ariwe uzigisha muri iki gitaramo akaba ari umwe mu bavugabutumwa b”abagore bakunzwe cyane muri iki gihugu cy”u Rwanda
Iki gitaramo kandi kikazitabirwa n’abahanzi nka Bosco Nshuti ukunzwe cyane mu ndirimbo ze zamenyekanye cyane harimo Ibyo Ntuze, Ndumva unyuzuye n’izindi, hazaba kandi hari Healing Worship Team ndetse n”Umuhanzikazi w”umunyempano uzwi ku izina rya Dinah Uwera bose batumiwe n’abahanzikazi twavuze haruguru.
Diana Kamugisha umwe mu bateguye iki gitaramo avuga ko kizaba ari igitaramo cyo kuramya Imana no kuyibohokera imbere hatitawe ku bibazo n”ingorane za buri munsi.Yongeyeho kandi ari umwanya mwiza wo guturiza imbere y”Imana abantu ba bakayiha icyubahiro binyuze mu ndirimbo.
Ni igitaramo kandi kizaba kirimo umwanya uhagije wo kuramya no guhimbaza Imana ariko nanone ijambo ry’Imana rikazahabwa umwanya.
Aba bahanzikazi kandi bageze kure imyiteguro y’iki gitaramo mu buryo butandukanye ,ku buryo abazitabira bazatahana kubohoka bitewe ahanini n’ibyo bateguriwe n’aba bahanzikazi.
Abavuga ko kandi iri ari iyerekwa bafite rizakomeza ndetse ko hari n’ibindi bikorwa bitandukanye bazagenda bakora nyuma y’iki gitaramo harimo ibitaramo,gufasha abatishoboye n’ibindi.
Bosco Nshuti ari tayari kuramya Imana
Diana Kamugisha yamenyekanye cyane mu ndirimbo Impamba, Haguruka, ku musozi n’izindi akaba yaherukaga igitaramo mu mwaka wa 2016 cyiswe Refresh Worship and Music Festival, kandi kurubu akaba ari mubari guhatana kwegukana Groove Awards 2017 muri Female artist of the Year.
Pastor Rose Ngabo yamenyekanye cyane mu ndirimbo Sinzatinya, Mwami Ndaje n’izindi akaba n’umushumba Mukuru mu itorero Baho Church riherereye i Kabuga.