Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Ntukwiye kwiganyira no kugirira ishyari abandi kuko Imana yaguhaye umuhamagaro wihariye.

$
0
0

Abefeso 4:11 Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n’abandi kuba abahanuzi, n’abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n’abandi kuba abungeri n’abigisha.

Iyo usomye Inzandiko za Pawulo usangamo impuguro zikomeye cyane zigaragaza imirimo ikorwa mu nzu y’Imana ndetse n’abayishinzwe.

  1. Intumwa: (Abefeso 4:11; 1 Corintians: 12:28)

Ijambo intumwa riva mu ijambo ry’ikigiriki Apostolos risobanura uwoherejwe. Intumwa ni umuntu Imana ituma ikamuha ubutumwa ndetse naho abujyana kugira ngo yagure ubwami bw’Imana haba ari ugutangiza amatorero cyangwa ibindi bikorwa by’ ubwami bw’Imana ndetse no gushyiraho amahame (doctrine) y’ubwami bw’Imana. Benshi mu biyita intumwa ubu umuntu yakwibaza niba koko baba batumwe. Kuko hari ababyiyita nta n’Itorero barashinga na rimwe ndetse nta na doctrine bafite ihamye kandi isobanutse. Hari aho kuba intumwa bifatwa nk’urwego (grade) yo hejuru mu bakozi b’Imana ariko siko ijambo ry’Imana rivuga. Ntabwo Intumwa ari mukuru wa Pastor cg w’umuvugabutumwa! Kuvuga ko Pastor ukoze neza azamuka mu ntera akaba intumwa ni nko kugeranya abaforomo n’aba dentists. Iyi mirimo iratandukanye!

  1. Abahanuzi: (Abaroma. 12:6; 1 Corintians 14:10; Abafeso 4:11).

Uyu n’umuhamagaro ubereyeho kubwira abantu icyo Imana ibashakaho hanyuma bigatuma iyi mpano izana guhugura, kungura, ikanakuza itorero rya kristo. Ikibabaje ni uko abahanuzi benshi bariho ubu ari abantu badafite guhugura mu ijambo ahubwo bakoresha amarangamutima. Umuhanuzi ntabwo ari umuntu muto. Arakomeye cyane. Ni abantu batakagombye gutekereza ko bakomera ari uko babaye abashumba cyangwa intumwa. Basanzwe bakomeye. Ntibisaba kwihisha mu wundi muhamagaro kugira ngo bakomere.

  1. Abigisha: (Abaroma. (12:7; 1 Cor. 12:28; abefeso 4:11).

Abigisha babereyeho kwigisha abandi ukuri kuri mu ijambo ry’Imana kugira ngo basobanukirwe kandi bagere ku kigero cy’ubukure. Aba bakorera mu Itorero kandi bafasha abakristo gukura mu bumenyi bw’ijambo. Ni abakozi bagomba kubahwa cyane! Gukomera kwabo ntibakugezwaho no guhindura umuhamagaro. Benshi bafite uyu muhamagaro baterwa ipfunwe n’uko batagizwe abashumba cyangwa intumwa ariko siko byakabaye.

Wowe urabivugaho iki?

Umva hano

Indirimbo za Korali Jehovah Jireh “Umukwe araje Album” (ULK SOIR) Vol 3

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>