Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Patient Bizimana, Aime Uwimana na Dudu Niyukuri bazafatanya na Israel Mbonyi mu gitaramo kiswe “Intashyo album Launch”

$
0
0

Abahanzi b’intarumikwa  barimo Patient Bizimana, Aime Uwimana na Dudu Niyukuri kuva I Burundi bazafatanya n’umuhanzi Israel Mbonyi mu imurikwa rya album yise “Intashyo”, mu gitaramo giteganijwe tariki ya 10 Ukuboza 2017 muri camp Kigali, kwinjira akazaba ari ibihumbi 15,000, 10,000 ndetse n’ibihumbi 5,000 bitewe n’ikiciro wahisemo.

Umuhanzi Israel Mbonyi ari mu myiteguro y’igitaramo gikomeye arimo gutegura mu rwego rwo kumurika album ye ya kabiri yise ‘Intashyo’. Iki gitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali ndetse kugeza uyu munsi itariki kizaberaho yamenyekanye, akaba ari itariki 10 Ukuboza 2017.

Nyuma y’uko hagiye humvikana abahanzi batandukanye imbere mu gihugu cy’u Rwanda, baririrmbira Imana ndetse bakanakundwa cyane kubera imbaraga rimwe na rimwe usanga bashyira mu kumenyekanisha ibihangano byabo, Nyamara ariko siko byagendekeye Israel Mbonyi waje nk’ikimanuka kubera Imana, akabasha gukora impinduramatwara yatumye kugeza ubu ari umwe mu bahanzi bahagaze neza mu Rwanda kugeza ubu.

Indirimbo “Intashyo” niyo ndirimbo ya mbere yageze ahagaragara izagaragara kuri uyu muzingo kandi ikaba ariyo yawitiriwe. Ni indirimbo yakozwe muri 2015 , uyu muhanzi avugako yabanje gutindaho cyane.

Umuzingo wiswe “Intashyo” uzaba ugizwe n’indirimbo 8, arizo‘ Sinzibagirwa , Ku marembo y’Ijuru , Intashyo , Indahiro , Harubuzima , Iyo tubyibutse , Kubabarira , ndetse n’Ibihe .’”

Kurikira ikiganiro twagiranye kuwa 26 Werurwe 2015 ubwo yari akiri mu Buhinde

Umunyamakuru: Mwatangira mutwibwira.

Israel Mbonyi: Amazina yanjye nitwa ISRAEL MBONYICYAMBU, Ndi Umunyarwanda, ariko nkaba niga mu gihugu cy’Ubuhinde mazeyo imyaka 4 .. niga Pharmacy mu mwaka wa nyuma .. nkaba ndi gusoza amashuri mur’uku kwezi kwa gatanu 2015.

Umunyamakuru: ISRAEL MBONYICYAMBU, yavutse ryari, avukira ahagana hehe?

Israel Mbonyi:  Navutse ku itariki 20/05/1992… mvukira muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo (R.D.Congo) mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho bita UVIRA.

Umunyamakuru: Ubwo bivuzeko waba warakuriye muri Congo, ese mwaba mwarageze mu Rwanda ryari?

Israel Mbonyi:  Twageze mu Rwanda muri 1997, muri Congo nahabaye igihe gito , nabwo cyari igihe kigoye .. ariko iyindi myaka yose nayibaye mu Rwanda.

Umunyamakuru: Iyo muri mu Rwanda mubarizwa mu rihe torero?

Israel Mbonyi: Dutuye Kimironko nababyeyi banjye .. Twese dusengera muri Evangelical Restoration church kwa Apotre. Masasu.

Umunyamakuru: Ese mwaba mwarigeze muririmba muri korali?

Israel Mbonyi:  Yeeeee.. nizo nakuriyemo; nari umucuranzi gusa ariko, sinagiraga amahirwe yo gutera indirimbo.

Umunyamakuru: Waririmbye nko muzihe korali?

Israel Mbonyi:  Korali yitwa Intumwa za yesu, Goupe de louange iherereye I Nyanza aho nize amashuri yisumbuye (secondaire) n’irindi tsinda ryitwa Amani. Ahenshi  ni ku ishuri muri internat.

Umunyamakuru: Wabonye amahirwe yo kuririmba bwa mbere ryari?

Israel Mbonyi:  Ubusanzwe nari nsanzwe mpimba indirimbo nkaziha abantu cg amakorali afite uburyo yaririmba; ariko igihe natangiye kuririmba ni igihe nari ndangije amashuri ya yisumbuye mbere yo kuza kwiga mu Buhinde.

Umunyamakuru: Zimwe mu ndirimbo waba warahaye abantu yaba amakorali cg abahanzi zikaba zikunzwe ni izihe kugeza ubu?

Israel Mbonyi: Ntago zakunzwe kuko inyinshi ntizasohotse… twaraziririmbaga gusa mu mashuri n’ahandi.

Umunyamakuru: Nonese ko watubwiye ko wacurangaga; kumvako wakwiyandikira indirimo ukayiririmba byakujemo gute?

Israel Mbonyi: Hewe , simbizi .. gusa kuva kera numvaga nzaririmba ariko nkumva ntazi aho bizaturuka, cyakora nsanzwe ryama nkarota indirimbo rimwe na rimwe. Nakunze kujya mu ma tsinda menshi aririmba ariko twatangira kuzamuka .. bikazamo umwiryane, bigasenyuka cg tugatandukanywa n’impamvu nyinshi zihariye … rero umunsi umwe nibwo nafashe guitar yanje yari ishaje .. nko muri 2010 .. ndavuga ngo ngiye gutangira kuririmbira Imana njyenyine … kubera ko numvaga ko ntabireka nubwo abandi batamfasha .. kuva uwo munsi natangiye gusenga no gucuranga guitar yanje .. gahoro gahoro nagiye mbona amahishurirwa atandukanye kundirimbo nkajya nandika kugeza nubu.

Umunyamakuru: Amwe muri ayo matsinda wagiye ubamo ni ayahe?

Israel Mbonyi: Amani, juniors, praisers, hopers…, ayo yose ntago agikora.

Umunyamakuru: Ni iyihe ndirimbo ya mbere wagize mu iyerekwa ukaza kuyikora no muri studio, igasohoka?

Israel Mbonyi: Yankuyeho urubanza; Ni indirimbo itangira kuri CD yanjye.

Umunyamakuru: Nonese indirimbo zawe ziri kumvikana mu Rwanda hose kugeza ubu waba warazikoreye mu Rwanda cg wazikoreye mu Buhinde?

Israel Mbonyi:  Nazikoreye hano mu Buhinde .. munzu bisanzwe .. hamwe  n’inshuti yanjye yitwa Bruce Higiro .. nta studio .. twazikoreye mu cyumba kuri laptop n’utundi dukoresho duto duciriritse cyane, uko niko kuri.

Umunyamakuru: Ni ukuvugako zakozwe na Bruce se cg ni wowe wazikoreye, Bruce arakunganira?

Israel Mbonyi:  Ni Bruce wazikoze ndamwunganira.

Umunyamakuru: None izi ndirimbo zaje kugera mu Rwanda gute ko utari uhari?

Israel Mbonyi: Kugeza ubu nanje nicyo kibazo nibaza kikanyobera, n’Imana yabikoze kuko sinzi nanje nasanze aruko byagenze gusa.

Umunyamakuru: Nta n’umuntu uguhagarariye mu Rwanda se ushinze mumenyekanisha ibihangano byawe?

Israel Mbonyi: Nyuma nibwo naje kubona inshuti zitandukanye .. bampagararira .. mfite umuujyanama wanje dusanganwe BRUCE HIGIRO.. nkaba ndi no mu muryango wa Urugero Family.

Umunyamakuru: None utekereza ko aribo baba batuma ibihangano byawe bigera kuri benshi mu Rwanda?

Israel Mbonyi: Oya ntago aribo rwose… kuko bo tumenyanye vuba cyane, ntago aribo.Gusa nabo hari byinshi byiza bateganya kumfasha mubihe biri Imbere.

Umunyamakuru: None iyo uri mu Buhinde incuti zawe ziri mu Rwanda zikubwira ko ibihangano byawe biri gutanga iyihe sura?

Israel Mbonyi: Bambwira ko indirimbo zabagezeho kandi ko ari nziza bazikunze cyane .. nkumva nshimye imana kuko byarantunguye nanje.

Umunyamakuru: Kugeza ubu umaze gukora indirimbo zingahe?

Israel Mbonyi: Indirirmbo 8.

Umunyamakuru: Zaba arizo zizagaragara kuri album yawe yambere cg uteganya kuzongera?

Israel Mbonyi: Nizo zigagaragara kuri Album yambere.

Umunyamakuru: Mwaba musigaje igihe kingana gute ngo mugaruke mu Rwanda?

Israel Mbonyi: Amezi 2 gusa, mumpera zukwa gatanu nzataha.

Umunyamakuru: None ni iki waba uteganiriza abakunzi bawe nyuma yo kuva mu Buhinde mukwa gatanu?

Israel Mbonyi: Nzaza .. ndi muri gahunda yo gutegura amashusho .. mfite no kuzamurika Album kuburyo buri Live .. mfite n’ibindi bikorwa byinshi byiza bitandukanye .. na Album ya Kabiri izaza bidatinze.

Umunyamakuru: Ese watubwira amazina yindirimbo umaze gukora?

Israel Mbonyi: 1.YANKUYEHO URUBANZA 2.KUMIGEZI 3.NDANYUZWE 4.NZIBYO NIBWIRA 5.NUMBER ONE 6.KUMUSARABA 7.AGASAMBI 8.HARIMOAMVU.

Umunyamakuru: Mu buhanzi bwawe nyuma yaho indirimbo za we umunani zisohokeye ni iki cyagutunguye?

Israel Mbonyi:  Natunguwe no kubwirwa ko nahawe GROOVE AWARD ya Best Diaspora… ntungurwa n’ukuntu izi ndirimbo zakunzwe cyane… bitandukanye n’ahantu twazikoreye n’uburyo twazikoze .. it wasn’t proffessional kabisa(Ntabunyamwuga bwarimo kabisa).

Umunyamakuru: Ni iki cyaba cyarakubabaje?

Israel Mbonyi: Ubusanzwe sinkunda kubabara .. niyo mbabaye ntibingumamo , ntacyambabaje nakwibuka kuko simbiha agaciro.Ubuzima ni imbere .. naho inyuma haratwangiza akenshi.

Umunyamakuru: Waba witeguye ute gukorana nabahanzi bakuru bawe ubwo uzaba wagarutse mu Rwanda?

Israel Mbonyi: Oooh .. N’ibyishimo bikomeye kuri njyewe kuko abahanzi b’Abanyarwanda ndabakunda .. rero nzakorana nabo uko umwuka w’Imana azanshoboza.

Umunyamakuru: Ni gute uzabasha kubangikanya ibijya na pharmacy wize ndetse n’umuziki?

Israel Mbonyi: Nshobozwa byose na Christ umpa imbaraga .. nzabishobora .. I dont know how (Simbizi) ariko nzabishobora neza cyane kandi ntanakimwe kizapfa.

Umunyamakuru: Waba witeguye kubyaza umuziki wawe amafaranga?

Israel Mbonyi: Mubyo ntekereza ibyo ntibirimo .. burya imana niyo itanga umugisha. Njyewe gahunda yanjye ni ukuvuga ubutumwa .. nga korera uwiteka byuzuye .. ntayindi nyungu kuruhande .. hanyuma imana niyo izampemba.. uretse nibyo ndangije amashuri.. so , nzakora nzabaho neza .. ariko gahunda nyamukuru ni ukugeza message(ubutumwa) bw’Imana ku bantu

benshi niko bavuga ariko ugasanga siko babikurikiza kuko mbere yo kujya mugitaramo runaka babanza kwaka amafaranga.

Umunyamakuru: Kuri wowe ni iki kigaragaza ko utazabikora nkuko babikora? Kubwanjye simbibonamo ikosa kuko icyo umuntu yaruhiye agomba kugihemberwa.

Israel Mbonyi: Ibyo uvuga nukuri. Ijambo ry’Imana riravuga ngo abayoborwa n’umwuka nibo bana b’Imana.. nanje ntakosa mbibonamo rwose .. kuko nanje ndishura kenshi nkajya kwitabira ibitaramo by’abandi .. rero kubwanjye .. Icyo Imana izatubwira nicyo tuzakora.

Umunyamakuru: Mubuhinde ubarizwa murihe torero?

Israel Mbonyi: LLF (Lords light fellowship)

Umunyamakuru: Ryashinzwe n’Abanyarwanda se?

Israel Mbonyi: Ego.

Umunyamakuru: Ese hari amatorero ya gikristo yashinzwe nabahinde aba aho ngaho

Israel Mbonyi: Ego; arahari, simenshi ariko arahari.

Umunyamakuru: Bajya babatumira mukajya gukorayo ivugabutumwa se?

Israel Mbonyi:  Rimwe na Rimwe

Umunyamakuru: Gira icyo ubwira abanyarwa bumva ibihangano byawe batakuzi.

Israel Mbonyi:  Oooh .. Icyo nababwira nuko nta murimo mutoya imbere y’Imana .. Kandi Gukorera Imana ntagihombo kibamo .. Imana itanga ubuzima ndetse n’ubugingo .. ikindi abatanzi nababwira ko nzaza vuba tugataramana tugahimbaza Uwiteka turikumwe twese hamwe.

Umunyamakuru: Watubwira ibitaramo umaze kwitabira aho mubuhinde ukabiririmbamo.

Israel Mbonyi: hewe .. ni byinshi bitandukanye .. NNC CONFERENCE, GOSPEL FESTIVAL, n’ibindi byinshi bitandukanye bitegurwa buri mwaka.

Umunyamakuru: Murakoze kubw’umwanye mwigomwe  mukemera kuganira natwe.

Israel Mbonyi: Yesu abahe umugisha .. kubwo kuganira nanjye .. mwakoze

Dushimirimana Onesphore


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>