“Made in Heaven Live Concert” ni igitaramo cyateguwe na Muco Adonis wamenyekanye mu ndirimbo ‘ Nzogera kucyo yavuze ‘kizabera muri Kigali Serena Hotel tariki ya 29 Ugushyingo 2017
Muco Adonis ni igitaramo agiye gukorera mu Rwanda, biteganyijwe ko azafatanya na bamwe mu bahanzi n’amatsinda azwi cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, harimo umuhanzi Dominic Nic, Kingdom of God Ministries.
Muco Adonis umuhanzi wamenyekanye mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza mu Burundi ryitwa One Nation , aje gutaramira abanyarwanda mu gitaramo yise ‘ Made in Heaven ‘ kikaba gifite insanganyamatsiko igira iti, ‘ Nzogera kucyo yavuze ‘.
Iki gitaramo kije nyuma yo gusoza imirimo yo gutunganya umuzingo mushya yise ‘Urwibutso‘. Uzitabira iki gitaramo akaba azagira amahirwe yo gutahana CD iriho indirimbo nshya yakoreye mu Rwanda. Mu zo yakoze harimo iyitwa ”Urwibuto” , “Ndategereje” , “Ndi amahoro” , “Urukundo ruhebuje ” n’izindi.
Aganira n’itangazamukuru, Muco Adonis yavuze ko amaze iminsi mu Rwanda akora ibihangano, kandi Imana yamuhaye irindi hishurirwa rizagera mu mahanga ya kure .
Akomeza avuga ko iyi Album nshya amaze igihe atunganya iriho indirimbo zo kubwira abantu ubutumwa bwiza bwa Yesu ukiza abanyamibabaro , Yesu uhindura amateka , Yesu ufite ubushobozi butangaje kandi wakira abamugana bose.
Mu magambo ye yagize ati,”Ubutumwa burimo ntibuhabanye na gato n’ubwo abantu bagiye bumva mu bindi bihangano twakoze mu myaka yashize.”
Igitaramo cya Adonis kizaba tariki 26 Ugushyingo 2017 muri Kigali Serena Hotel . Kwinjira ni ibihumbi icumi [10,000 frw ] mu myanya y’icyubahiro , 5000 ku myanya yo hagati , na 3000 ku banyeshuri.
Onesphore Dushimirimana