Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Umunsi wa Kabiri w’igiterane cyo gushima Imana cyateguwe na DNI Ministries waranzwe n’ubuhanuzi n’ijambo ribohora

$
0
0

DNI Minsistries, itsinda ry’abantu bahujwe n’Imana ngo bagure ubwami bw’Imana. Ni kumunsi wa kabiri w’igiterane cyiri kubera ku itorero Umusozi w’Ibyiringiro riherereye Kimisagara. Abakozi b’Imana batandukanye barimo abashumba b’amatorero atandukanye, abavugabutumwa, amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’abahanzi barimo Safari Jean Pierre uzwi mu ndirimbo “Kipenzi”.

Igiterane cy’uyu munsi cyabimburiwe n’ubusabane aho abitabiriye basangiye ibyo kurya no kunywa. Uyu wabaye umwanya wo kongera gushima Imana byinshi imaze kubagezaho ndetse bakomeza kwishimira ukubaho kwa DNI Ministries ifite abanyamuryango batandukanye hirya no hino ku isi kandi bahujwe n’umugambi wo kwagura ubwami bw’Imana.

Umuyobozi wa DNI Ministries Bishop Jean Claude Habineza

Umuyobozi wa DNI Ministries Bishop Jean Claude Habineza, ubwo yakiraga abashyitsi bitabiriye iki giterane akaba yagarutse ku mavu n’amavuko ya DNI Ministries n’intego zayo.

Kanda hano wumve uko igiterane kiri kugenda umunota ku wundi

Apostle Mukabadege Liliane, umuyobozi w’itorero U-musozi w-‘Ibyiringiro- wigish-ije- mu-ri iki- gitera-ne

Kuri iki cyumweru Umuhanzi Safari Jean Pierre wamenyekanye mu ndirimbo “Mpenzi” ndetse na korali Miriam ni abahanzi bashya basusurukije abitabirye iki giterane mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana.

Iki giterane Gisojwe kuri iki cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2017, hashimirwa abantu bose bagize uruhare muri iki gikorwa baba abitanze ndetse n’abitabiriye bose.

DNIM yatangiriye mu gusangira ijambo ry’Imana hagati y’abantu bake hakoreshejwe umurongo wa telefoni ku itariki ya 14 Nyakan:. 2014. Umubare w’abantu babishaka w::iye wiyongera kugera ubwo byabaye ngombw: ko hakoreshw: Whatsapp, ariko bigeze hagati Imana itanga isezerano ko DNIM izakomera, ikaguka  ikagera ku mpera z’isi.  Byose hagiye habamo umugisha mu kwaguka mu buryo butandukanye ku buryo hahise hategurwa n’igikorwa cyo guhura. Ku itariki ya 25 z’ukwezi kwa cyenda 2014, hahise habaho guhurira i Kampala mu bugande, aho benshi mu banyamuryango bahuriye cyane  abari baturutse muri Afurika, hakaba harahawe umugisha abakozi b’Imana bo hasi kugirango bafashwe nabo batere imbere.

DNIM rero ikaba ifite n’ibindi bikorwa by’imishinga bigamije gufasha abantu kwikura mu bukene. Twavuga nk’umushin:. w’IMANZI ufasha abaturage mu buhinzi n’ubucuruzi bw’ibihumyo. DNIM ikaba ifite na none umushin:. wo gufasha abakene, ibaha imyambaro. Hakaba hakusanywa imyenda n’inkweto biturutse hirya no hino mu nsengero zitandukanye zo muri Amerika.

Ubu DNIM ikaba iri gufungura amashami menshi muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Canada, Uburayi, Aziya na Afurika aho ikomeje kwigisha ijambo ry’Imana no gufasha abantu mu buryo bw’umwuka n’ubw’umubiri.

 

Onesphore Dushimirimana


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>