Divine Network International Ministries (DNIM) ni itsinda ry’abakirisito baturuka mu matorero atandukanye baherereye hirya no hino ku isi, bagamije guhuza abantu hakoreshejwe ibyigisho, hashingiwe ku ijambo ry’Imana. Igiterane ku munsi wacyo wa mbere kikaba cyaranzwe no guhembuka, gusubizwamo imbaraga binyuze mu kuramya Imana no gusenga biherekejwe n’ubuhanuzi, ku munsi w’ejo igiterane kikaba gikomeje.
Uyu mwaka, Iki giterane kikaba cyatangiye kuri uyu wagatandatu tariki 25 aho kizanakomeza no ku cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2017, kizajya gitangira saa 13h00 z’amanywa ku itorero Umusozi w’ ibyiringiro ribarizwa Kimisagara mu mujyi wa Kigali ahazwi nko ku Ntaraga.
Nubwo imvura yatangiye kugwa abantu bakiza mu giterane, ariko ntibyabujije abantu kwitabira ku bwinshi bafite umutima wo kuramya no gushima Imana mu buryo bwagutse. Aya yari amahirwe kuri benshi yo kongera kwiyunga n’Imana no kuyishima kuri byinshi yabagejeje ho.
Iki giterane gisojwe n’ubuhanuzi bukomeye bwagiye bumanukira gusubiza ibibazo bya benshi ndetse no kongera kwibutsa abantu icyo Imana yavuganye nabo badakwiye kwirengagiza cyangwa ngo babice ku ruhande.

Rev Pasteur Anastase guturuka Uganda niwe uri kubwiriza ijambo ry’ Imana
Rev Pasteur Anastase guturuka Uganda niwe uri kubwiriza Ijambo ry’Imana, aho ari kugaruka ku magambo agaragara muri 1 Samweli 16:1-3 ahavuga inkuru za Samweli atoranya Dawidi ngo abe umwami.
Hagira hati,:Bukeye Uwiteka abaza Samweli ati “Uzageza he kuririra Sawuli, kandi nanze ko aba umwami wa Isirayeli? Uzuza ihembe ryawe amavuta ngutume kuri Yesayi w’i Betelehemu, kuko niboneye umwami mu bahungu be. Samweli arabaza ati “Nagenda nte ko Sawuli nabyumva azanyica?” Uwiteka aramusubiza ati “Jyana inyana y’ishashi, nugerayo uvuge uti ‘Nzanywe no gutambira Uwiteka igitambo. Maze uhamagare Yesayi aze ku gitambo, nanjye nzakwereka uko uzagenza, uzansukira amavuta ku wo nzakubwira.”
Bishop Jean Claude Habineza, wagize iyerekwa ryo gutangiza umuryango DNI, atangije ku mugaragaro iki giterane asoma ijambo riri muri Zaburi 136:1″Ni mushime Uwiteka yuko ari mwiza, kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose“.
Nyuma yo kwibutsa abantu amavu n’ amavuko ya DNI MINISTRIES, Intego yayo ndetse n’ inshingano zayo, Bishop Habineza Jean Claude afunguye ku mugaragaro igiterane cyo gushima Imana ku isaha ya 17:20 z’i Kigali.
Nyuma y’uyu mwanya habayeho guhimbaza Imana aho abaririmbyi bose hamwe bitabiriye iki giterane bifatanije n’abitabiriye iki giterane mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana.

Bishop Habineza Jean Claude washinze Divine Network International Ministries
Atangiza iki giterane ku mugaragaro, uyu mushumba yavuzeko kuba imvura yaguye ari umugisha ukomeye kandi abantu bakwiye kwishimira. Atangaza ko mu giterane cy’ubutaha bateganya kuzashyiraho ubundi buryo bwo kugeza abantu ku rusengero nta nkomyi, aboneraho guhamagariraa abantu batandukanye kuzitabira igiterane kizakomereza ejo n’ubundi ku Itorero Umusozi w’ibyiringiro Kimisagara.
Imana yavuganye n’ abitabiriye igiterane aho bahawe ijambo rivuga ko Imana ije kandi izanwe no guhemba no guhana. Imana ivuze ko ihamagaye abanyarwanda kugirango bumve ukuri kuko benshi bamaze gusinzira. Iki ni igihe cyo gukora no gukura abantu mu mwijima. Imana ikuyeho impfu zitunguranye za bamwe mu bari mu iteraniro.

Uyu muhanuzikazi yasohoje ubutumwa bw’ibyo Imana igiye gukorera abantu bayo
Menya amateka ya DNIM
DNIM yatangiriye mu gusangira ijambo ry’Imana hagati y’abantu bake hakoreshejwe umurongo wa telefoni ku itariki ya 14 Nyakanga 2014. Umubare w’abantu babishaka wagiye wiyongera kugera ubwo byabaye ngombwa ko hakoreshwa Whatsapp, ariko bigeze hagati Imana itanga isezerano ko DNIM izakomera, ikaguka ikagera ku mpera z’isi. Byose hagiye habamo umugisha mu kwaguka mu buryo butandukanye ku buryo hahise hategurwa n’igikorwa cyo guhura. Ku itariki ya 25 z’ukwezi kwa cyenda 2014, hahise habaho guhurira i Kampala mu bugande, aho benshi mu banyamuryango bahuriye cyane abari baturutse muri Afurika, hakaba harahawe umugisha abakozi b’Imana bo hasi kugirango bafashwe nabo batere imbere.
DNIM rero ikaba ifite n’ibindi bikorwa by’imishinga bigamije gufasha abantu kwikura mu bukene. Twavuga nk’umushinga w’IMANZI ufasha abaturage mu buhinzi n’ubucuruzi bw’ibihumyo. DNIM ikaba ifite na none umushinga wo gufasha abakene, ibaha imyambaro. Hakaba hakusanywa imyenda n’inkweto biturutse hirya no hino mu nsengero zitandukanye zo muri Amerika.
Ubu DNIM ikaba iri gufungura amashami menshi muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Canada, Uburayi, Aziya na Afurika aho ikomeje kwigisha ijambo ry’Imana no gufasha abantu mu buryo bw’umwuka n’ubw’umubiri.
Mushobora gukurikira iki giterane Live , ku rubuga rwa Divine Network International Ministries, kanda hano
MU MAFOTO, KURIKIRA UKO IGITERANE CYAGENZE KU MUNSI WA MBERE

Umuhanzi Nizeyimana Emmanuel waturutse i Bugande nawe yataramiye abitabiriye iki giterane

Mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana ni uko byifashe

Hano abantu bafashijwe n’indirimbo mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana

Uyu ni umwe mu baririmbyi ba Angel Voice

Korali Angel Voice ibarizwa mu itorero Umusozi w’Ibyiringiro nayo yitabiriye

Igiterane cyatangijwe n’isengesho ryinjije benshi mu bwiza bw’Imana

Uyu mwana yananiwe kubyihanganira ajya kwicurangira ingoma

Bishop Habineza Jean Claude wavuye muri America ageze ahabereye igiterane
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25-26 Ugushyingo 2017, ku itorero umusozi w’ibyiringiro hari kubera igiterane cyo gushima Imana cyateguwe n’umuryango Divine Network International Ministries. Ni igiterane gitegerejwemo abakozi b’Imana batandukanye, barimo Rev Pasteur Anastase guturuka mu gihugu cy’Ubugande ndetse na Apotre Lyliane uyobora itorero umusozi w’ ibyiringiro n’ abandi bakozi b’ Imana batandukanye.

Igiterane kiri kubera ku rusengero Umusozi w’ Ibyiringiro, ruherereye ku Kimisagara urenze gato ku Ntaraga
Muri iki giterane kandi hakaba hari n’uwatangije itsinda Divine Network International Ministries bwana Habineza Jean Claude waturutse muri Leta Zunze Ubumwe za America. Umuhanzi Bigizi Gentil , uzwi mu ndirimbo “Imvugo ye”ndetse na True Way Worship Team akaba aribo bari gususrutsa abitabiriye iki giterane

Ku isaha ya saa saba abaririmbyi batangiye guhimbaza Imana
Amafoto yafashwe na Danny