Igiterane “GARUKA USHIME” kirimo kubera kuri ADEPR GATENGA gitangiranye imbaraga zidasanzwe dore ko hari abantu benshi bamaze kuhagera. Uyu munsi ya 10/06/2016 tukaba tugiye kukibageza LIVE nk’uko tumaze iminsi tubigenza. Tubibutse ko cyatangiye ku ya 6/6 kikazasozwa ku ya 12/6/2016.
17: 53

Korali BEULA
Korali Beula niyo itangijje gahunda kuramya no guhimbaza Imana mbere y’uko iteraniro nyiririzina ritangira.
18: 39

Hirwa Felix HARERIMANA
Umuhanzi Hirwa Felix HARERIMANA usengera kuri ADEPR Kacyiru niwe ubimburiye abandi mu kuririmba. Agira ati: “Uzaza ryari mukunzi wanjyee aya makuba uyamareho..”
18:52

Pastor KARANGWA Michael (muri Costume ya Chocolat) uyobora umudugudu wa ADEPR GATENGA aha ikaze umuyobozi mukuru wa GARUKA USHIME André (uwambaye karuvati itukura).
19:06 Nyuma y’uko abashyitsi boe bamaze kwakirwa no gutangiza iteraniro umuhanzi Stella Christine MANISHIMWE (Ni jye wa mugore) ahawe indirimbo 1. Aririmba ati: “Amashimwe ni ayawee ibihe bidashiraaa Ooh Yesu wee..”

Stella Christine MANISHIMWE
19:12 Korali BEUALA niyo ikurikiyeho.
19:42 IJAMBO RY’IMANA
Pasteur Ntambabazi Jean Baptiste (ADEPR Rukiri) niwe ukurikiyeho yigisha ijambo ry’Imana rifite intego igira iti: “Uwiteka akomeje kugukuraho Imanza.” Asomye muri Zefaniya 3:14-17

Pastor Ntambabazi Jean Baptiste

Pastor NTAMBABAZI Jean Baptiste imbere y’iteraniro yigisha ijambo.
Akomeje abwira abari mu iteraniro ko “ikiturimo Uwiteka arakirinda” kandi “nicyo kizagukiza”. Akomeje avuga, “icyo yakuvuze ho ikikubitsemo, izakirindira muri wowe kandi izanarinda n’ikizagikomokaho”.
Yongeyeho avuga ko “Ubundi Imana itubika mo ibintu 2” ariko akenshi “kimwe bakakirwanya.” Asobanura ibi, avuze ko Imana itubikamo amasezeramo 2: Hari rimwe ivuga abantu bakabyumva hakaba n’irindi rizwi na yo gusa riri muri Yeremiya rivuga ngo “Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma… (Yeremiya 29:11) .” Ashingiye kuri iri jambo avuze ko ngo akenshi isezerano ivuze abantu baryumva ahanini ngo ari ryo bakurwanyirizaho.
“Iririmbire mu kobwa w’siyoni kuko Imana igukuyeho Imanza.”

Iteraniro rifashijwe n’iambo ry’Imana Pastor Jean Baptiste amaze kwigisha.
20:32 Agana ku musozo abwiye abantu ko ikibitsanyo Imana ikirindisha Umwuka Wera.
20:33

Batatu bakiriyeb agakiza
Umwigisha asoza ijambo ry’Imana yigishaga, abantu 3 bakiriye agakiza nyuma yo gukorwaho n’inyigisho bamaze kumva.
20:39 Umwigisha atararekura microphone banasengeye ibyifuzo binyuranye.
20:52 Stella MANISHIMWE yongeye guhabwa idirimbo 1.
21:01 Hirwa Felix HARERIMANA nawe ahawe indi ndirimbo 1 nyuma ya Stella MANISHIMWE.
21:14

Beula Choir
Korali BEULA nyuma y’umuhanzi Felix nayo ihawe indirimbo 2.
21:24
“Ibi bintu turimo birakora”. Ahangaha Ev André yashimaga Imana avuga ko nta wuri mu bahitanywe n’Impanuka yabereye hafi hano Kicukiro Centre. Iri shimwe rikaba bifite aho rihuriye n’ibyo Imana yaraye ivugiiye mu Iteraniro aho yavuze ko ihagaritsse imva 19 mu bantu barimo kwitabira iki giterane cya GARUKA USHIME.
André ashimiye n’abitabiriye iki giterane bose kuri uyu munsi wa 5.
Bamwe mu batumirwa bahari ejo.
Mafubo Esther, Umuvugabutumwa Justin (wo kuri radio Umucyo), Korali Siyoni yo mu ijenda,…
Iteraniro rirasoje. Tubararikiye kongera gukurira gahunda y’iki giterane ku munsi wa cyo wa 6 ejo.
The post ADEPR GATENGA: Igiterane “GARUKA USHIME” ku munsi 5 gitangiranye imbaraga (Live) appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..