Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

ADEPR GATENGA: Igiterane “GARUKA USHIME” ku munsi 5 gitangiranye imbaraga (Live)

$
0
0

Igiterane “GARUKA USHIME” kirimo kubera kuri ADEPR GATENGA gitangiranye imbaraga zidasanzwe dore ko hari abantu benshi bamaze kuhagera. Uyu munsi ya 10/06/2016 tukaba tugiye kukibageza LIVE nk’uko tumaze iminsi tubigenza. Tubibutse ko cyatangiye ku ya 6/6 kikazasozwa ku ya 12/6/2016.

Ubwitabire bw'abantu burashimije

17: 53

bu

Korali BEULA

Korali Beula niyo itangijje gahunda kuramya no guhimbaza Imana mbere y’uko iteraniro nyiririzina ritangira.

18: 39

Hirwa Felix HARERIMANA

Umuhanzi Hirwa Felix HARERIMANA usengera kuri ADEPR Kacyiru niwe ubimburiye abandi mu kuririmba. Agira ati: “Uzaza ryari mukunzi wanjyee aya makuba uyamareho..”

18:52

ikaz

Pastor KARANGWA Michael (muri Costume ya Chocolat) uyobora umudugudu wa ADEPR GATENGA aha ikaze umuyobozi mukuru wa GARUKA USHIME André (uwambaye karuvati itukura).

19:06  Nyuma y’uko abashyitsi boe bamaze kwakirwa no gutangiza iteraniro umuhanzi Stella Christine MANISHIMWE (Ni jye wa mugore) ahawe indirimbo 1. Aririmba ati: “Amashimwe ni ayawee ibihe bidashiraaa Ooh Yesu wee..”

Stella Christine MANISHIMWE

bul

19:12 Korali BEUALA niyo ikurikiyeho.

19:42 IJAMBO RY’IMANA

Pasteur Ntambabazi Jean Baptiste (ADEPR Rukiri) niwe ukurikiyeho yigisha ijambo ry’Imana rifite intego igira iti: “Uwiteka akomeje kugukuraho Imanza.” Asomye muri Zefaniya 3:14-17

Pastor Ntambabazi Jean Baptiste

 

JB PU

Pastor NTAMBABAZI Jean Baptiste imbere y’iteraniro yigisha ijambo.

Akomeje abwira abari mu iteraniro ko “ikiturimo Uwiteka arakirinda” kandi “nicyo kizagukiza”. Akomeje avuga, “icyo yakuvuze ho ikikubitsemo, izakirindira muri wowe kandi izanarinda n’ikizagikomokaho”.

Yongeyeho avuga ko “Ubundi Imana itubika mo ibintu 2” ariko akenshi  “kimwe bakakirwanya.” Asobanura ibi, avuze ko Imana itubikamo amasezeramo 2: Hari rimwe ivuga abantu bakabyumva hakaba n’irindi rizwi na yo gusa riri muri Yeremiya rivuga ngo “Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma… (Yeremiya 29:11) .”  Ashingiye  kuri iri jambo avuze ko ngo akenshi isezerano ivuze abantu baryumva ahanini ngo ari ryo bakurwanyirizaho.

“Iririmbire mu kobwa w’siyoni kuko Imana igukuyeho Imanza.”

aasoje

Iteraniro rifashijwe n’iambo ry’Imana Pastor Jean Baptiste amaze kwigisha.

Nyuma y'ijambo ry'Imana n'abayobozi nabo barafashijwe babyina igisirimba

20:32 Agana ku musozo abwiye abantu ko ikibitsanyo Imana ikirindisha Umwuka Wera.

20:33

Batatu bakiriyeb agakiza

Umwigisha asoza ijambo ry’Imana yigishaga, abantu 3 bakiriye agakiza nyuma yo gukorwaho n’inyigisho bamaze kumva.

20:39 Umwigisha atararekura microphone banasengeye ibyifuzo binyuranye.

20:52 Stella MANISHIMWE yongeye guhabwa idirimbo 1.

 

Stella Chrisine MANSIHMWE

21:01 Hirwa Felix HARERIMANA nawe ahawe indi ndirimbo 1 nyuma ya Stella MANISHIMWE.

Hirwa Felix HARERIMANA

21:14

Beula Choir

Korali BEULA nyuma y’umuhanzi Felix nayo ihawe indirimbo 2.

21:24

IMG_4971

“Ibi bintu turimo birakora”. Ahangaha Ev  André yashimaga Imana avuga ko nta wuri mu bahitanywe n’Impanuka yabereye hafi hano Kicukiro Centre.  Iri shimwe rikaba bifite aho rihuriye n’ibyo Imana yaraye ivugiiye mu Iteraniro  aho yavuze ko  ihagaritsse imva 19 mu bantu barimo kwitabira iki giterane cya GARUKA USHIME.

André ashimiye n’abitabiriye iki giterane bose kuri uyu munsi wa 5.

Bamwe mu batumirwa  bahari ejo.

Mafubo Esther, Umuvugabutumwa Justin (wo kuri radio Umucyo), Korali Siyoni yo mu ijenda,…

Iteraniro rirasoje. Tubararikiye kongera gukurira gahunda y’iki giterane ku munsi wa cyo wa 6 ejo.

 

The post ADEPR GATENGA: Igiterane “GARUKA USHIME” ku munsi 5 gitangiranye imbaraga (Live) appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>