Igiterane “GARUKA USHIME” cyateguwe na Evangelist NDEREYIMANA André afatanije n’Itorero ADEPR GATENGA cyigeze ku munsi wacyo wa 6. Iki giterane mukurikira mu buryo bwa LIVE hano ku Isange.com tubibutse ko cyatangiye ku wambere taliki ya 6 kikaba kizasozwa ku ya 12/06/2016.
16:51 IJAMBO RY’IMANA

Mafubo Esther
Umuvugabutumwa Mafubo Esther yigishije ijambo ry’Imana avuga ku mumaro w’amaraso. Asomye muri Ibyahishuwe 5 :9

Nyuma y’iri jambo hakijijwe 13.
17 :49 Abantu batishoboye bahawe inkunga yakusanyijwe ifite agaciro ka 201, 000 Frw.
Muri aba bantu 50 nibo bahawe mutuelle zifite agaciro k’ibihumbi 71. Abandi bahawe umuceri ufite agaciro k’ibihumbi 150, bihawe abantu 25 abandi 5 nibo babura. Ibyatanzwe byose bifite agaciro k’ibiihumbi 201, 000 Frw.
18: 08 Korali Siyoni yo mu Ijenda niyo ikurikiyeho. Bati: “Witunyua komera komera kuko dufite ijambo ryahanuwe…”

Korali Siyoni
18: 26 Hakurikiyeho umuhanzi Torero Jean mu ndirimbo ye Ntawusenga akina

Jean TORERO

Ev Gadi (mu ikoti ry’umweru) niwe wayoboye igiterane kuri uyu munsi wa wacyo wa 6
18 : 36 PAstor Zigirinshuti Michael niwe ukurikiyeho n’ijambo ry’Imana. Asomye Itangiriro 35 aho arimo kwigisha ku nkuru z’uburyo Yakobo yariganyije umugisha Esawu.

Pastor Zigirinshuti Michael
19: 47 Korali Jehovanis yo kuri ADEPR CYAHAFI. Isusurukije abitabiriye igiterane mu ndirimbo zikunzwe na benshi. bati: ” Ntamana nkawe (*3) Mana urakomeye…”

Korali Jehovanis

Uyu mu mama nubwo ahetse umwana ntibimubujije kubyinira Imana kubwo kwizihirwa n’indirimbo za Jehovanisi Choir

20:17 Sion Choir niyo ikurikiyeho iririmba iti: “mureke turirimbe ubwiza bw’Imana…”

Abacuranzi ba Korali Siyoni
20:45 Ev André NDEREYIMANA yizihiwe anuzura Umwuka w’Imana ahanurira abantu ko Uwiteka abazaniye ibisubizo mu gatebo kuzuye.

Evangelist André NDEREYIMANA imbere y’iteraniro

Evangelist André NDEREYIMANA yizihiwe
21: 14

Iteraniro risojwe Korali zose zirimbira hamwe indirimbo zihuriyeho.
21 :31 Ev Andre NDEREYIMANA asoje iteraniro atanga ishusho y’’igiterane cy’ejo.

Ev André
Nyuma ya sasita tuzaba turi kumwe na Korali sioni, Gibeon (ADEPR Murambi), Ngamije Viateur niwe uzabwiriza
The post Kigali : Ku munsi wa 6 “GARUKA USHIME ” abatishoboye bahawe ubwisunhgane mu kwivuza n’ibiribwa (LIVE) appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..