Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Uwahoze ari Imam yiciwe,aratwikirwa anamburwa akazi

$
0
0

Mu Burasirazuba bw’igihugu cya Uganda haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 53  witwa Kuluseni Iguru Tenywa,wiciwe umuryango we wose ndetse agatwikirwa ibyo atunze byose hakiyongeraho no kuvutswa akazi yakoraga kubwo kuva mu idini ya Isilamu akaba umukristo.

Ni mu gace ka Budhagali mu karere ka Jinja aho mu ijoro ryo ku wa 27 Kuluseni Iguru Tenywa,yaterwaga n’abasilamu yahozemo,bivugwa ko ngo bashakaga kumusibanganya burundu bamuhora ko yafashe umuryango we wose akawuhindura abakristo.

Inkuru ya Morning Star News ivuga ko uyu mugabo Kuluseni Iguru Tenywa,yumvise baje kumwica bigamba ko bagiye gutwika inzu yose maze we agaca mu idirishya agasiga mu nzu umugore we n’abana bane baje no guhira munzu bose.

Bivugwa ko uyu mugabo Kuluseni Iguru Tenywa,yari amaze igihe aterwa ubwoba nabasilamu bamubwira ko bazamurimbura ariko we akabyima matwi kugeza naho byaje no guteza umwiryane mu muryango we dore ko n’umugore we yaje kumusaba ko basubira mu idini ya Isilamu bahozemo ariko Kuluseni Iguru Tenywa,arabyanga aho yavugaga ko Yesu yizeye azamurinda.

Mu gihugu cya Uganda habarirwa 85% by’abakristo ndetse na 11% by’abayisilamu gusa agace k’i Burasirazuba bwa Uganda niko kiganjemo abasilamu benshi akaba ari naho hakomeje kuvugwa ibitero bya hato na hato byibasira abakristo.

Guverinoma ya Uganda binyuze mu itegeko nshinga ryayo ndetse n’itegeko ngenga,itanga ububasha ndetse n’ukwishyira ukizana ku madini ya gikristo ndetse n’uburenganzira bwo guhindura buri muntu wese ukamuvana mu kwemera kwe ukamujyana mu kwemera kwawe,nyamara abakora ibi bakomeje kwibasirwa n’urugomo rw’abasilamu mu gihugu cya Uganda.

 

The post Uwahoze ari Imam yiciwe,aratwikirwa anamburwa akazi appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles