Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Isomo ry’iyobokamana ryateje umwiryane bihagurutsa Leta

$
0
0

Isomo ry’iyobokamana ryateje umwiryane mu gihugu cya Ireland bihagurutsa ubuyobozi bwite bwa leta mu gukemura aya makimbirane.

Uburezi bwo mu gihugu cya Ireland bwihariwe n’idini Gatolika ku kigereranyo cya 85%,ingingo isobanuye ubwiganze bukomeye bw’idini Gatolika ,ikanasobanura ko uburezi hafi ya bwose bwo muri iki gihugu bugomba kugendera ku mahame y’iri dini.

Ibi binumvikanisha neza ko isomo ry’iyobokamana rigomba kuba rimwe mu masomo y’ingezi mu gihugu cya Ireland ,ingingo yateye umwiryane ukomeye muri iki gihugu dore ko bamwe mu bafite imyemerere ya kisilamu ndetse n’abahakanamana bavuga ko ari akarengane kuribo ndetse n’urubyaro rwabo kuko ngo ruhabwa uburezi buhabanye n’imyemerere yabo.

Aba bayisilamu ndetse n’abahakanamana barasaba leta gutandukanya uburezi ndetse n’idini aho bavuga ko barambiwe gukandamizwa ku idini Gatolika mu burezi dore ko barirega gushyiraho isomo ry’iyobokamana nk’isomo ry’ingenzi kandi hari abadafite iyi myizerere bagasaba leta ko yabuza idini Gatolika gukomeza gushyiraho iri somo nk’isomo ry’ingenzi(Cours Principal).

Uku kutavuga rumwe kwatumye leta ya Ireland itumiza inama yahuriwemo n’abakristo,abasilamu ndetse n’abahakanamana mu kwiga ku buryo iki kibazo cyakemuka mu maguru mashya.

 Michael Nugent,uhagarariye abahakanamana yasabye leta gutanga itangazo ryihutirwa cyane cyane mu mashuli yisumbuye ko isomo ry’iyobokamana atari itegeko ko ahubwo rizajya ryigwa n’ababishaka abatabishaka bakareba ibindi baba bakora.
Imam Ibrahim Noonan yavuze ko atari byiza ko leta ireka imyizerere imwe ngo ariyo iganza mu myigire y’igihugu cyose asaba ko hagomba kubahwa amarangamutima n’ibyiyumvo bya buri wese mu kwizera kwe.

The post Isomo ry’iyobokamana ryateje umwiryane bihagurutsa Leta appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>