Basomyi bacu, uyu munsi turabagezaho ubuhamya bw’abana b’Imana bari babaswe n’icyaha cyo kwikinisha, nyuma bagashobora kwigobotora iyo ngoyi . Ubuhamya twari dufite ni bwinshi, kuri uyu mwanya turabagezaho ubw’abantu batatu, Nathalie, Julie na Fernand.
Ubuhamya bwa Nathalie
“Kugira ngo mbashe kwibohora kwikinisha, nabanje kwibaza iki kibazo: ni iki kiganisha ku kwikinisha? Igisubizo cyabaye iki : Iyo hari urwego runaka tugezeho rwo kwifuza.” Uvuga ibi ni Nathalie, umukobwa utanga ubuhamya ko Imana yashoboye kumubohora ubu akaba atakibaswe n’ingeso yo kwikinisha.
Nathalie akomeza agira ati: Iyo umuhungu agukozeho aho ariho hose , no mu buryo ubwaribwo bwose, uwo muhungu ukaba umukunze, uzifuza ibirenze no kugukoraho, kandi mugihe utabikoze cyangwa se adakomeje ngo muryamane, igikurikiraho nuko mu gihe uribuze kuba uri wenyine, biraza kukuviramo gukenera kwikoraho aribyo bibyara kwikinisha.
“ Nkibitangira, nabikoraga rimwe na rimwe, ariko uko iminsi yagiye ihita, niko nagiye nongera inshuro, ari nako binakomeza kumbangamira.’, nifuza kuba nabireka.
Mbere na mbere rero kugira ngo ureke kwikinisha, banza ukureho kuba wakwishyira mu bigukururira kwifuza (excitation), cyangwa kubishyirwamo n’undi ubizi, ubishaka.Bije utabigambiriye byakumvikana, ko nta ruhare ubifitemo, ariko iyo ubikoze ubizi neza, byanze bikunze bizakujyana mu bubata bwo gukomeza kwikinisha. Ntugomba kwemerera umuntu wese kugukoraho no kwemerwa gukorwaho mu buryo bwose.
Icya kabiri: Niba koko urambiwe kwikinisha, rekeraho kureba films, yewe niyo zaba ari izo gusomana ku matama gusa. Reka kureba Romans photos cyangwa se ibindi bitabo bikururira umuntu kwifuza imibonano mpuzabitsina.Jugunya utwo dutabo tw’inkundo zidasobanutse, reka kumva indirimbo zumvikanisha ko uziririmbye, arimo kwifuza umugore. Muri make Tandukana n’ ibyo ubona byose, wumva byose, usoma byose, bigukururira kwifuza(imibonano mpuzabitsina), niyo uko kwifuza kwaba kudakabije , bihunge uko ushoboye kose.
Icya gatatu: Iyo ntambara ntabwo wayirwana wenyine ngo uyitsinde. Niyo mpamvu ukwiye kujya ukubita amavi yawe hasi ugatabaza Imana mu gihe cyose ugeragejwe muri ubu buryo, bwira Umwami ko udashaka gukora icyo cyaha, mubwire ko udashaka kubabaza Mwuka Wera, gusenga bizakubera intwaro ishenjagura imbaraga z’Umwanzi.
Icya nyuma nakubwira: Ntabwo nahise ntsinda uru rugamba ako kanya nkirutangira, nakomeje kurwana, kugeza igihe naje kwisanga maze amezi atandatu ntaragwa muri icyo cyaha, nyuma yahoo nongeye kugwa ibyo birambabaza ndira amarira menshi cyane. Sinihebye ariko nakomeje urugamba. Ubu sinashobora kubara imyaka maze nibohoye ubwo bubata. Hashimwe ubikwiye: Mwuka Wera.
Nkomeje kwirinda mfashijwe nawe, nta film mbi, nta bitabo byanduza, nta ndirimbo zidasobanutse.Ni ibyo ntabindi!
Imana nawe igufashe.
Ubuhamya bwa Julie.
“Nitwa Julie, nabaye mu bubata bwo kwikinisha imyaka myinshi. Wambaza uti se byatangiye bite?
Kubabara biturutse mu muryango, mu nshuti, no guhemukirwa mu rukundo, nibyo byabaye nk’ibiryo byanjye mu myaka yanje y’ubwangavu.Muri njye rero haje kuvuka icyifuzo cyo kwishimisha, ubwo mba mfunguriye urugi kwikinisha. Uwabandi cyokora sinagira uwo mbeshyera ngo yarabinyigishije, narabyivumburiye, ubwo mba ngoswe ntyo, ntakwigobotora (accro, addicted).Nyuma yahoo ariko naje gukizwa , nakira Yesu. Birumvikana nahise mfata icyemezo cyo guhagarika ingeso nabonaga itajyanye n’ukwemera gushya nari mfite. Ntibyanyoroheye!Nagiye ngwa kenshi, nkongera nkihana, bwacya nkongera nkagwa, nkongera nkihana, mbese biba “agatereranzamba” (cercle vicieux); kugeza igihe Imana yambwiye ko nintihana umuriro ariwo untegereje. Imana yanyeretse ukuri kw’ukubaho kw’umuriro( realites de l’enfer); Kuva ubwo nahise nihana mbikuye ku mutima, nsaba n’Imana imbaraga zo kunesha icyo cyaha. Uyu munsi ubu ndashima Imana yampaye ubutsinzi.”
Ubuhamya bwa Fernand: “Nabaswe igihe kirekire n’iyi ngeso yo kwikinisha, kuburyo byageze mu rugero rwo kwikinisha kabiri ku munsi, cyokora nkaba nari narafashe gahunda yo kutabikora ku cyumweru”Umunsi w”Imana”.Uko nageragezaga kubyikuramo, niko byarushaga kunyokama, bityo nari naragiye kure cyane ya Kristo.Nyuma yahoo ariko nafashe icyemezo cyo kugarukira Imana, nyiha ubugingo bwanjye bwose, numvaga ariko ko ibyo binsaba kureka iyo ngeso yo kwikinisha. Nabwiye Yesu ko nifuza ubushake bwo kumwiha wese, musaba ko yankiza kwikinisha. Imana yanyumvishije ko izamfasha maze kwerekana mbere na mbere ubushake bw’ukuri bwo kubireka.Nyuma yahoo rero intambara yajyaga ingora mbere ntiyongeye kunanira. Yesu yifashishije ubushake nagaragaje Nemeye imbaraga zanjye nkeya, ndeka kwishingikiriza ku mbaraga zanjye; Yesu naweanshyiramo icyo naburaga mu ntambara narwanaga mbere.Ubu sinavuga ko icyemezo cyanje aricyo cyankijije ahubwo ni uko Ysu yambashishije, Nkuko ijambo rivuga ngo : ‘ Si kubw’amaboko, si ku bw’imbaraga, ni kubw’Umwuka w’Uwiteka’
Imana ibahe umugisha.”
MITALI Adolphe
The post Baratanga ubuhamya ko bakijijwe kwikinisha. appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..