Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

“Abasatuzi” Abatekamutwe bashya bo mu nsengero bakoresha Iturufu yo gukanga abantu ngo Imana iravuze, kugira ngo babibe!

$
0
0

Ni kenshi twagiye twandika inkuru zamagana “Ubutekamutwe” bukorwa n’abapasiteri baba bagamije gucuuza ndetse no gusahura abayoboke babo bitwaje Ubuhanuzi, aho bavuga ko Imana ivuze kandi nta kintu iba yavuze. Muri iyi minsi, hirya no hino mu matorero atandukanye hamaze iminsi hagaragara abavugabutumwa biyise “Abasatuzi”

Aba, bamaze kurembya abakristo cyane kuko hari abatacyamera inyigisho zabo kuko ngo zihanurwa hashingiwe ku iterabwoba ndetse n’amaturo yabonetse. Mu kiganiro isange.com yagiranye n’umwe mu bakristo bababajwe n’aba batekamutwe, yavuze ko hirya no hino hagaragara imyitwarire idahwitse y’aba basatuzi kuko baza bitwaje iturufu y’ubuhanuzi ariko butubaka abantu ahubwo bubatera ubwoba.

Ese ubundi ijambo “Abasatuzi rikomoka he?”

Mu igenzura isange.com imaze igihe kinini ikora, yaje gusanga iri jambo risobanura “GUSATURAMO KABIRI AMATURO ABA YABONETSE” igice kikwe kigasigarana Itorero riba ryatumiye uwo muvugabutumwa, ikindi gisigaye kikajyanwa n’uwomusatuzi, nako “UMUTUBUZI” 

Aba basatuzi batumirwa n’umukuru w’Itorero runaka, maze bakabanza kumvikana uburyo (Strategy) bakoresha kugira ngo abantu bahite bashidukira kurekura amafaranga. Iturufu ya mbere ni uguhanura babwira abantu y’uko Imana igiye kubica, ko badakwiriye gutura amafaranga make kandi Imana iba yabakoreye ibirenze ayo mafaranga n’ibindi.

Aba basatuzi kuri ubu bageze ku rwego rwo kuvuga ko bahanura ubuhanuzi bungana n’umubare w’amaturo abantu baje mu rusengero baba bafite (Kugira ngo bayabahongere) iyi myitwarire ikomeje kunengwa ndetse no gufatwa nk’igikorwa cy’ubujura bukoreshejwe ubuhanuzi.

Hari abavugabutumwa bagendera mu kigare

Hari bamwe mu bavugabutumwa baterwa ishema no kwitwa abasatuzi (bagendera mu kigare) bakaba batazi inkomoko y’iri jambo ndetse n’ikirihatse. Hari n’abakristo bakunze kubatiza abavugabutumwa iri zina bitewe n’uko baba bababonaho amavuta yo kwigisha, ariko ntibamenye ubusobanuro bwaryo.

Hari bamwe mu bakristo baherutse kuganira na isange.com bayisaba ko yazashyira hanze urutonde rw’aba basatuzi. Turabizeza ko ni tumara kwegeranya ibimenyetso byose, tuzahita dusohora amazina y’aba batekamutwe bamaze kuyogoza rubanda.

Inama twatanga : Aba biyita abasatuzi, ari n’ababyitwa nta ruhare babigizemo, bari bakwiriye guharanira kugumana izina ry‘UBUVUGABUTUMWA BWIZA kuko ari ryo rigararaga muri Bibiliya. Ni he ijambo gusatura rigaragara muri Bibiliya?

Ni kuki amagambo nk’aya yinjira mu Itorero agakoreshwa mu bujura kugeza ubwo hari bamwe bacika mu nsengero kubera yo na bene ukuyakoresha?

Ubusanzwe tuzi ko Umwuka w’Imana ari we wisangira umuntu akamwemeza ibyo kwitanga, ariko iby’ubu mbona byarajemo ubuyobe bushingiye ku buhanuzi bw’ibinyoma.

Bikwiye gusuzumwa.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>