Kuri iki cyumweru tariki ya 2 Ukwakira 2016 ku mudugudu wa ADEPR Gatenga, haratangira igiterane cy’amasengesho arimo kizamara iminsi 7. Iki giterane ni kimwe mu bigiy guhuza amakorari akomeye hano mu mujyi wa Kigali kuko kizagaragaramo amakoraliatandukanyekandi azwi cyane ndetse anafite abakunzi batari bake muri uyu mujyi wa Kigali.

Nguyu Umushumba wa ADEPR Gatenga Rev.Past Alphonse Karangwa
Muri aya makorarli harimo korali Jehova Jireh,Gibeyoni,Impanda ,Besareli,New Melody Choir,Holy Nation n’abandi.Mu kiganiro Umushumba wa paruwasi ya Gatenga Rev.Past Alphonse Karangwa yahaye Isange.com yavuze ko iki giterane kitezweho umusaruro ufatika mu mibereho y’abakiristo no mu buryo bw’Umwuka , aho abakristu bazasenga biyiriza ubusa , ndetse bagasabana n’Imana mu buryo bukomeye , bakayisaba kugira ibyo ihindura mu mibereho y’abakiristo bazaba baturutse imihanda yose baje mur’iki kigiterane mu gihe cy’iminsi 7 .
Naho Pastor Bwate David ,umuyobozi w’uyu mudugudu wa Gatenga we yijeje abazitabira iki giterane ko bazahembuka bikomeye kandi ko bazahakura ububyutse budasanzwe muri iki giterane.Yakomeje avuga k

Past Bwate David Umubozi w’umudugudu wa Gatenga
andi ko iki ari cyo gihe ngo abakristu bahagurukire kwegera Imna bidasanzwe.
Uretse amakorali kandi ,iki giterane kizaba kirimo abavugabutumwa batandukanye , kandi hazagaragara mu bihe bitandukanye nka : Rev. Pastor Ngamije Viateur, Pastor Zigirinshuti Michel, Ev. Mafubo Esther, Pastor Bernard, Ev.Cyprien, Ev. Emmanuel Habanabakize, Ev. Niyonzima Vincent, Ev.Donatha, Ev.Rachel, Ev. Ntakiyimana Vedaste.