Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Dore izindi “Nzererezi” zikomeye Apotre Masasu yibagiwe gutunga agatoki nyuma y’abahanzi.

$
0
0

Uyu munsi uwavuga ko hari abahanzi benshi bafite imitima ibyimbijwe n’uko Apotre MASASU yakanze atababaririye ikibyimba kimaze igihe ku bahanzi benshi ntiyaba akabije. “Kwigenga” mu matorero yabo ntibagire gikurikirana, iyi ni “VIRUSI” imaze kokama abatagira ingano. Hirya no nino ku mbugankoranyambaga ndetse no mu biganiro bagirana gahati yabo, muri iyi minsi abahanzi bagiye bavuga ko Apotre Masasu yabatutse kandi ko atigeze aha agaciro umurimo bakora, bityo ngo akaba akwiriye kwisubiraho. 

Nyamara, iyo usesenguye neza uburyo yabivuzemo, usanga koko “UBUZEREREZI” ari ikintu kimaze gukura ku buryo niba nta gikozwe mu bihe biri imbere nta bahanzi bazima (Bafite umuco n’ikinyabupfura gituruka ku gitsure cy’abashumba) tuzaba tukibona.

ESE UBUNDI UBUZEREREZI NI IKI?

Iyo umwana atojwe kuguma mu rugo, aba agomba kubyubahiriza. Iyo yifuje kugira aho ajya aba agomba kubisabira uruhusa abamurera, batarumura ntagire aho ajya. Iyo arenze kuri ayo mabwiriza agatoroka ababyeyi be ibi nibyo bita “Ubuzererezi” Iyi ngeso imaze kugera ku rwego rurenze kugeza ubwo hari abahanzi bashobora kumara amazi arenga 3 bataragera ku Itorero ryabo. 70/100 by’abahanzi bajya hirya no hino mu bitaramo, usanga baba bagiye nta kintu abashumba babo babiziho. Uku kwigenga, niko twakwita Ubuzererezi bwa mbere.

Ubundi buzererezi twavuga, ni nk’abahanzi bahora bimukamuka mu matorero, uyu munsi ugasanga ari mu Itorero rimwe, mu kundi kwezi wareba neza ugasanga yaguzwe n’umushumba runaka, agahita ava aho yasengeraga kubera amafaranga yaguzwe. Mu kwezi gukurikiyeho kandi ugasanga yimukiye murindi Torero rishya, mbese ukagira ngo ari mu irushanwa ryo kuzenguruka amatorero menshi mu mwaka umwe. Bene aba bahanzi, ntushobora kubabonana Bibiliya kuko baba birukanka akenshi basiganwa no gushaka kumenyekana.

INZEREREZI ZA KABIRI NI ABACURANZI

Abacuranzi ni abantu badakunze gutekerezwaho cyane ahanini bitewe n’uburyo baba bafashwe nk’ibimana mu nsengero. Kuba bacuranga abantu bakaririmba, bituma bigira indakoreka (nubwo atari bose) ariko mu bugenzuzi isange.com imaze imyaka 9 ikora, yasanze igice kinini cyabo kirangwa no “KWIGENGA” ku buryo uyu munsi ushobora kumubona mu rusengero, ejo ukamubona mu kabari, ejo bundi ukamubona mu bitaramo byamamaza inzoga n’ibindi. Ibyo kujya gucuranga nta ruhusa rw’umuyobozi byo ni indamutso yabo. Bene aba bacuranzi, usanga iyo umwanya w’ijambo ry’Imana ugeze, bihutira gusohoka mu rusengero bakajya kurema udutsiko hanze, maze bagaterura ibiganiro by’imipira n’ibindi.

INZEREREZI ZA GATATU NI ABAVUGABUTUMWA BIGENGA

Abavugabutumwa b’ubushake cyangwa se “Abasatuzi” dore ko ari ryo zina rigezweho kuri bo muri iki gihe, usanga nabo bakunzwe “Kwigenga” cyane ku buryo ibyo kuvuga ubutumwa babihinduye ubucuruzi batitaye ku buhamya ndetse n’uburere baba bagomba guhabwa n’igitsure cy’abashumba babo.

INTABAZA: Niba nta gikozwe hirya no hino mu matorero ngo aba bahanzi, abavugaburumwa kimwe n’abacuranzi bajye babanza gusabwa icyemezo cy’ubuhamya bwiza bw’aho basengera, mu gihe kiri imbere tuzasanga aba bose barahindutse “IBIKONOSHWA BIRIMO UBUSA”

Inkuru ya Peter NTIGURIRWA


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>