Ku cyumweru cyo kuwa 09/10/2016 hagati ya saa mbili na saa tatu za mu gitondo kuri KT Radio habaye ikiganiro kivuga kubyo gukiranuka, n’izindi ngingo zitandukanye, ariko mu by’ukuri njye icyo nari niteze cyavugwa kirimo kwemeza abantu, sinakibonye. Niba ari ugutegura kudatunganye k’uwagitanze, niba nta bundi busobanuro yari afite sinakubeshya.
Uwatanze ikiganiro yavuze ku by’amategeko, avuga kubyerekeye ubuntu, aha ho ntacyo namuhinyuza, nanjye nemera ko dukizwa n’ubuntu kubwo kwizera tudakizwa n’imirimo itegetswe n’amategeko.
Ariko rero ibindi uwo mugabo yavuze, byatumye nsigarana ibibazo aho kubona ibisubizo.
Ku byerekeye ko aya matorero tubamo ubu ari za Sectes ( reka mbyite ibice), njye mbona kwirema ibice ari ikintu kiba mu mutima w’umuntu ariko ko umuntu ashobora kuba muri denomination runaka, mu gihe umutima we wagukiye Itorero ryose rya Kristo. Sinzi rero ko kuva mu matorero ariho ubu waba umuti, Bibiliya itwigisha guterana n’abandi, mu itorero kandi tubona ko ariho impano z’Imana zikorera, nonese abantu bazashake stade nini cyane yakwiramo abakristo bose bo ku isi, ngo kugira ngo amatorero atabaho?
Uwo mugabo mu mvugo ye byagaragaye ko atemera ibyo kujya mu matorero, uko umuntu yabyita kose, (byaba denominations, idini cyangwa ikindi…), mu mivugire ye utiriwe ujya hirya cyangwa hino abifata nk’icyaha.
Ikindi uwo mugabo yerekanye nk’icyaha ni ibi byuko hari bamwe baba Abapasteri, byumvikanaga ko urwo rwego atemera ko rwabaho.
Icya gatatu yavuze nuko n’abakristo basanga abo bapasteri badakiranutse, byumvikana ko nabo atari abakiranutsi (kuko nyine basanga abashumba badakiranutse). Biragaragara ko twese ntawe yemera ko akiranutse.Umuntu akaba yakwibaza aho we yabihahiye.
Muri ibyo byose, icyo ntashimye kuri icyo kiganiro yatanze, nuko nta mirongo ifatika, igaragaza ko ibyo bintu ari icyaha koko yerekanye. Umugabo yarimyozaga, agahigima, bigaragaza ko yari ababajwe n’ibyo yavugaga, ( ariko uwo muvandimwe amenye ko kubabara atari byo byakwemeza abantu) ukumva ko ashobora kuba hari ubumenyi bw’ibyanditswe afite, ariko rwose nta gihamya ko ibyo yavugaga byari icyaha koko. Ahubwo icyo yakomezaga kugarukaho ni uko kujya mu matorero ataribyo, agaragaza ko atemera abapasteri, (washobora kugira ngo hari icyo bapfa)
Ikindi ntashimye.
Uyu mugabo yagendeye cyane ku nkuru yasomye mu kinyamakuru avuga ko hari Abapasteri basambaniye muri Serena, ariko uko gushyira abantu bose mu gatebo kamwe, si uburyo bukwiye bwo gushyigikira ingingo utanga.
Uyu mugabo yibanze ku kuvuga ku byaha by’abapasteri, kandi mu mivugire ye yagaragaje ko umukiranutsi adakora icyaha.
Ibi byose byatumye ntanyurwa n’ikiganiro yatanze kandi birashoboka ko hari n’abandi bitanyuze, Kuba Pasteri yasambanye, ndumva atari impamvu ko Ubupasteri bwose bwanengwa.
Ndagira ngo ndangize mbaza uriya umugabo iki kibazo.
” Nta cyaha ujya ukora?, nabishobora kuko ntabana nawe ngo mumenye atange nk’abagabo 3 bahamya ko uwo mugabo nta nenge(icyaha) n’ imwe agira.
Adolphe MITALI.