Abo ni Kizigenza Uwabimfura Modeste, Mitsindo Gracien na Kayitare Vedaste ndetse na Kalisimbi, baherutse kwandikira inzego za Leta zirimo RGB, Sena ndetse na Ministri w’Intebe basaba ko ubuyobozi bwa ADEPR bwakweguzwa.
Ubusanzwe tuzi yuko iyo umennye amazi mu muriro uhita uzima, ariko iyo umennye amavuta mu muriro urushaho kwaka. Aba bapasiteri banditse ibaruwa ikubiyemo ukwivuguruza kuko ibirego birimo hafi ya byose ari ibintu byabayeho mbere yuko ubuyobozi buriho ubu bushyirwaho n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB.
Iyi baruwa banditse, bigaragara ko yateye ubuyobozi bwa ADEPR guhagurukira gukomeza gukora ibikorwa biteza imbere Itorero kuruta uko bajya mu matiku adashira. Mu minsi mike ishize, ubuyobozi bwa ADEPR bwatangaje ko bugiye kwishyura abantu bose baburiye amafaranga yabo mu kigega cyitwa Sico cyari cyatangijwe na Past Usabwimana Samuel kikaza gucungwa nabi ariko bitagizwemo uruhare n’abayobozi bariho ubu. Baherutse gutangaza kandi ko umutnu witwa Eric wagurijwe amafaranga yo mu kigega Sico yarezwe mu nkiko hakaba hategerejwe umwanzuro w’urukiko.
Ubu buyobozi kandi, bwatangarije abanyamakuru yuko impamvu hashyizweho inyito ya “Bishop” ari ku mpamvu zuko hatangijwe andi matorero hanze y’igihugu kandi ko iyi nyito isanzwe inakoreshwa mu zindi ndimi. Ibindi birego biri muri iyi nyandiko byo nta gihamya cyabyo bagaragaza kandi niba ahri n’ikigeze kubaho ku muntu ku giti cye nticyari gikwiriye kwitirirwa ubuyobozi bwose.
Ibi byose biragaragaza ko iriya baruwa nta shingiro ifite kuko nta gishya na kimwe kiyigaragaramo. Abashumba b’amatorero 18 bo mu Karere ka Gasabo bakaba nabo bamaganye iyi baruwa kuko basanga igamije kurangaza abantu gusa.
Kuba nta gishya kiri muri iyi baruwa (Kuko byose byagiye bitangazwa mu binyamakuru byinshi mu myaka 4 ishize) ntibyigeze bigira ikintu na gito bihungabanyaho abakristoba ADEPR kuko urebye muri (Comments) zigaragara ku mbuga zanditsweho iyi nkuru usanga abenshi bamagana aba bapasiteri bigumuye ku Itorero.
Twabibutsa ko Pasiteri Uwabimfura Modeste uyoboye aka gatsiko, yahagaritswe mu Itorero biturutse ku kuba yarashatse umugore wa kabiri ataye uw’isezerano bafitanye abana 10 kandi ibi byose bikaba bitemewe muri ADEPR.
Naho Pastor Karisimbi yabaye umuyobozi w’ururembo rwa Cyangugu aza no kuba umuyobozi w’ishuri rya IPG ku Gisenyi anaza guhagarikwa na Rev.Usabwimana Samuel ashinjwa kwiba amabati, muri 2012 yaje guhabwa imbabazi n’ubuyobozi bwa Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana ariko nabwo yaje guhagarikwa azize gufata umukozi ku ngufu wiwe mu rugo aza no gufungirwa kuri Stasiyo ya Police i Kabuga.
Uyu nawe akomeje kumvikana mu itangazamakuru avuga amakosa y’ubuyobozi bw’itorero,ibi byanatumye yirukanwa mu nshingano muri uyu mwaka wa 2016 ashinjwa gusebya itorero.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa bwiza.com ku umurongo wa Telefone mu ijwi ririmo agasuguro n’ubwirasi yabanje kwakira umunyamakuru amubajije niba bavugana arabyemera nyuma yo kubazwa ikibazo kijyanye nibyo avugwaho yahise atangira kubwira nabi umunyamakuru amubaza niba yabanjje kumenya ko atari ku meza undi nawe yamubajije niba yatanga undi mwanya, asubiza agira ati: “nzakubwira ntamwanya mfite”.

makuru aturuka mu rurembo rw’umujyi wa Kigali ADEPR bavuga ko iyi nyandiko abenshi mu basinyeho baba ari abahimbano kuko ntaho bazwi muri iri torero