Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

“Umuhanzi Sacco” Ikigega cy’iterambere gikwiriye gushyirwaho n’Amatorero ya Gikristo. Adolphe MITALI

$
0
0

Hashize iminsi mu matorero ya Gikristo havugwa ikibazo cy’abahanzi ngo nabo bifuza kugira ibihembo babona (umushahara), bitewe nuko impano n’ibihangano byabobigira  uruhare rugaragara mu kwinjiza abantu mu matorero, ibyo bikajyana no kwiyongera kw’amaturo .

Ikigaragara nuko iki kibazo kitarabonerwa igisubizo.

Hari ikiganiro giherutse guhita muri iki cyumweru gishize kuri imwe mu maradiyo akorera muri iki gihugu, aho abanyamakuru bagarutse kuri icyo kibazo.

Muri icyo kiganiro noneho bari bahamagaye n’Umukozi w’Imana, Ap.Masasu, wo mu itorero rya Restoration Church.

Kuri iki kibazo cy’abo bahanzi bifuza kugira icyobahabwa, Rev Masasu yavuze ko ibyo koko byumvikana ko hari ikintu abo nabo bagenerwa , ari ibintu byizweho neza. Yongweyeho ariko aya magambo” Usanga abo bahanzi ari indakoreka, ari inzererezi, nta mategeko bubahiriza” yongeyeho ko usanga bataboneka mu masengesho, yewe ngo niyo barangije kuririmba bahita bisohokera badakurikiye ibindi bibera mu iteraniro, nko kumva ijambo ry”Imana Yabajije abanyamakuru ati “ Namwe nimumbwire muri abo bahanzi uwo mubona ashobotse?” Rev Masasu yashoje rero avuga ko abo bagahawe ibibafasha, ariko ko ntaho wabakura.

Mu magambo abanyamakuru basigaye bavuga hari umwe wavuze ijambo nanjye numvaga ntekereza ati “Uboneka se we bamumarira iki?”

Kiriya kiganiro icyagaragaye nuko kitamaze abantu ipfa, bigaragara ko hakenewe ikiganiro cyimbitse kuri icyo kibazo. Nka buriya ubwo Ap.Masasu yari ahari iyo haboneka na bamwe muri abo bahanzi.

Cyokora rero nubwo Masasu cyangwa abo banyamakuru, n’abandi bantu bahuriza ku kuvuga ko abahanzi bakwiye kugira icyo bagenerwa, njye mbona ishyirwa mu bikorwa ryabyo ryaruhanya.

Reka twemere ko babikwiye,wenda kubera ko nkuko ababishyigikiye babivuga, umuririmbyi nk’umuntu ugira uruhare rwo kongera abantu mu itorero no kongera amaturo, akwiye kubona ibihembo bituruka kuri uwo murimo we Sinajya cyane mu kibazo cyo kumenya niba Bibiliya hari icyo ivuga ku kugenera abaririmbyi ibihembo. Wenda ku ba Pasteri hari aho wasanga byanditse ko babyemererwa, aha naho hari uwasubiza ko n’abaririmbyi ari abatambyi,ari abavugabutumwa nk’abapasteri.kandi ko ntawabuza indogobe kurya kubyo irimo  Ariko hano naho hari uwagusubiza ko Mu Isezerano Rishya twese turi abatambyi.

Twese duhembwe rero? Cyangwa na Ba Pasteri uwo mushahara bawuveho Nkuko hari ababivuga? Ibi byose ni ibibazo twakwibazaho bikwiye ibisubizo.   Navuze nti reka twemere ko bakwiye ibyo bihembo.(Cyaba ari n’ikintu cyiza gishobotse) Ariko ikibazo aho kiri ni aha. Uzahemba nde ureke nde?  Niba mu itorero hari abahanzi 20, bose uzabahemba?, uzafata se abo , Korali uzisige ko nazo zigira uruhare runini mu kwinjiza. Abo muri za Korali se bo si abahanzi?, Abacuranzi bo se?. Ntabwo warobanura ngo ufate umwe abandi ubareke waba uzanye umwiryane mu itorero

Dore igitekerezo mbifiteho.

Ntawe uyobewe ikibazo cyabaye ingorabahizi cy’abarimu n’imihemberwe  yabo. Ikibazo cyabariya bahanzi rero kinyibukije icy’abarimu. Abarimu bimaze kugaragara ko kubongeza umushahara wabanezeza bikomeye, babashyiriyeho ikigega cyiswe  “Umwarimu Sacco”. Amatorero : Abashumba abahanzi, abakristo bakusanye imbaraga bige ko hatashyirwaho ikimeze nk’Umwarimu Sacco, cyangwa irindi shyirahamwe ryakwiga uburyo hajyaho ikigega gishobora kugoboka  Abahanzi mu byo bakenera cyane cyane ku mu murimo wabo w’ubuhanzi kuko mu by’ukuri Umunyarwanda yarabivuze ngo ribara uwariraye.

Abahanzi nibo bazi uburyo bibavuna no kugira ngo azabone amafaranga yo kujya muri Studio. Indirimbo y’ubu irakosha. Ubu hari benshi baziryamanye babuze amafaranga yo kuzisohora, kugira rero ngo abone uburyo yasubirayo (muri Studio), babandi ahesha umugisha mu itorero ntibyaba ari bibi ko babigeramo uruhare. Abahanzi kandi bafatanyije n’abayobozi b’amatorero nibabyaze impano y’aba ngaba amafaranga, bakoresha ibitaramo. Uretse mu materaniro asanzwe yo mu gitondo, ahandi abakristo nabo bave ku muco wo kurebera abahanzi ku buntu gusa.

Icyo cyari igitekerezo cyawe wanyunganira cyangwa ukakinenga ni uburenganzira bwawe, simvuga ko ari kamara. Reka dufatanye ariko gushaka ibisubizo.

Adolphe MITALI.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles