Heb.10:38 – 11:1
“Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera. Nyamara ni asubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira.” Ariko twebweho ntidufite gusubira inyuma ngo turimbuke, ahubwo dufite kwizera kugira ngo tuzakize ubugingo bwacu. Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri.
Umuntu wese uri ku isi, mu byo akora byose aba aharanira kubaho. Hari icyadufasha kurusha ibindi mu byatubeshaho, aricyo tugiye kuganiraho. Umubi uhiga ab’Imana, icyo atuzanira kigatuma twatsindwa ni ugushidikanya ku byiringirwa.
Satani asanga Eva yabanje kumubaza ati mbese koko rwose Imana yababujije kurya kuri ibi biti byose? Nibwo Eva yamweruriye ibyo batemerewe kurya, yewe ndetse no kubikoraho. Umubi aba abonye aho ahera amuteramo imbuto yo gushidikanya.
Uku kwizera kubeshaho nyirako, kumwe Yesu yibajije niba Umwana w’Umuntu azasanga kukiri mu isi, si uku kuzana abantu mu nsengero guterana ubwabyo, ni ukwizera gushingiye ku buryo umuntu azi Imana. Uku kwizera kuturemamo icyizere (confiance) ko Imana ari Isumba byose, ko ari Ishobora byose.
Nta kizabuza ko duhura n’imbaraga ziturwanya zishaka kutuvana ku Mana, ariko ukwizera niko kuduhindukira imbaraga iruta izo zindi zose ziturwanya. Ubwinshi bw’imbaraga zakorewe muri Kristo ubwo yazukaga nizo Imana iha abizera. Ukwizera kubeshaho ntikubara ubwinshi bw’ibikurwanya, kureba imbere. Ni nk’uko umuyobozi w’ikinyabiziga asabwa kureba kure akakirenza amaso.
Yosefu yenda gupfa yabwiye umuryango we kuzatahukana amagufwa ye mu gihugu cyabo cy’isezerano. Yari yizeye ko ibyo Imana yavuze bitazabura kuba nubwo we yaba atakiriho. Ukwizera kwe niko kwamukijije icyaha cy’ubusambanyi yageragereshwaga kenshi na Muka-Potifari. Kwizera ni ukwibagirwa imbaraga mbi zagukomerekeje. Niyo mpamvu abyara, Yosefu yise umwana we Manase bivuga ko Imana yamwibagije umubabaro we.
Kwizera kubeshaho kuduha kureba imbere, no hakurya y’urupfu, bityo ntiduterwe ubwoba no kwambuka, kuko tuba dufitiye Iyaduhamagaye icyizere cy’aho yatwiteguriye. Kuduhesha kandi gukiranuka muri byose tutitaye ku bishuko by’ubu buzima, tukaba twakwemera gutakaza inyungu z’ako kanya ariko tukagumana ubusabane bwacu n’Imana.
Yesu yigeze guhura n’umukuru w’abasirikare wari usobanukiwe imbaraga ziba mu buyobozi. Yizera neza ko, ubwo we abasha kuyobora ingabo, Yesu nawe afite ubushobozi bwo kwirukana imbaraga z’uburwayi bitamusabye ko agera ku murwayi.
Icyatumye Sara abyara ageze mu myaka mirongo icyenda, ni uko yizeye ko iyatanze isezerano ari iyo kwizerwa. Uku kwizera ntikureba ku biboneka.
Bakundwa, nitwubure amaso yacu turebe imbere, turebe ku mbaraga ziruta izindi zose. Imana niturememo ukwizera kutubeshaho.
Iyi ni inyigisho yatanze kuri iki cyumweru tariki ya 23/10/2016 kuri ADEPR Nyarugenge.
Amen!