Mu bana ibihumbi 25.000 baba mu mihanda y’I Kinshasa, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, umubare munini ugizwe n’abana b’abahungu, haboneka ariko n’umubare utari muto w’abana b’abakobwa.
Mu buzima bubi abo bana bahura nabwo , abana b’abahungu nibura bagerageza kubona imirimo bakora hirya no hino, ibi rero si ko bimeze ku bana b’abakobwa. Kuri aba gukora umwuga w’uburaya niyo mahitamo baba basigaranye kugira ngo babeho.
Mu gihe ababyeyi ba Cecilia bapfaga bitunguranye mu mwaka wa 2009,nta muntu washoboraga kwita kuri ako gakobwa, basaza be na bakuru be biberaga muri Angola, nta numwe muri bo wigeze amutekereza.
Cecilia rero afite imyaka 8 gusa, yyishoye mu mihanda ya Kinshasa, aho yabanaga n’inzara, ubwoba, n’imbeho.
Cecilia yaje gukurwa aho mu muhanda ahamaze ibyumweru bibiri, ahakurwa n’umugore wigize nk’umugiraneza, avuga ko “ ari keza kuburyo kataba mu muhanda”.Kuva icyo gihe rero Cecilia yagizwe umucakara n’uwo mugore, ngaho gutukwa, gukubitwa, no gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato mu gihe cy’imyka 6, kugeza aho uwo mwana yahunze akigendera
Naho uwitwa Chloe , ufite imyaka 16, amaze imyaka 2 yinjiye mu buraya, akaba yarahunze ababyeyi bashakaga kumushyingira ku ngufu ku muntu w’umusaza.
“ Nahisemo kuba indaya mumuhanda aho gushyingiranwa n’umusaza”
Kuri Chloe, n’abandi bakobwa nkawe, ubuzima babamo n’ubw’indwara mpuzabitsina, gukubitwa , gufatwa ku ngufu, no gutwita batabishaka .Niyo ubuzima bwabo bushoboye kuba bwiza gato birabagora kubyikuramo. Hari igihe banahindurwa indaya, bagacuruzwa n’inshuti zabo (z’abahungu).
Nkuko twabivuze, umubare w’abana b’abahungu mu mihanda y’I Kinshasa ni abahungu ariko icya gatatu cyabo ni abakobwa. Aba reo nibo bitwa ko bafite akamaro cyane, aho imiryango ibanyunyuza (exploitation) ku rwego rwo hejuru .
Dufatanye gusengera aba bana b’abakobwa.
Adolphe MITALI.