Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Kuki isi yicecekeye?

$
0
0

Akumiro k’umukobwa wihaye Imana imbere y’uguceceka kw’ibinyamakuru b’yIburengerazuba bw’isi.

Info chretienne.

“ Ni  akarengane” uyu ni Annie Demerdjian ubivuga, umukobwa w’umukristo wo muri Siriya.  “Ibinyamakuru biratangaza gusa ibibera mu gace kari mu maboko y’inyeshyamba, n’abarwanyi b’intambara ntagatifu(Djihadistes). Tubona harimo kubogama.Nko mu cyumweru gishize twabonye umubyeyi akura umwana we munsi y’amabuye y’inzu yasenyutse, atagifite umutwe, ahubwo umugezi w’amaraso utemba uva mu ijosi.” Annie akomeza agira ati:

Ari Iburasirazuba ari I Burengerazuba bw’umugi, abasivile barapfa umusubizo, ariko amakuru abeshya n’abeshyuza nayo acicikana. Uko biri kose Abasivile bo barapfa, imiryango irashize, abana babaye impfubyi, n’ababyeyi barimo gutakaza abana babo bishwe n’ibisasu”

Annie akomeza agira ati:” Ndifuza kandi niringiye ko abantu bose bafite icyo bakora ku bibera muri  Siriya ariko cyane cyane Alep,bagira icyo bakora, bakaba abubatsi b’amahoro. Ni ubutumwa ntanga ku banyasiriya bose.Ndabinginze,  mube abubatsi b’amahoro, Atari muri Siriya gusa, ahubwo mu isi yose”

Kuva intambara yatangira umubare w’abakristo wavuye kuri 200.000 usubira kuri 35.000.

“Ibyo turimo kubona muri Siriya ariko cyane cyane Alep, birashishanye kurenza uko umuntu yabivuga.Indangagaciro zose Imana yahaye umuntu ngo abane n’abandi mu mahoro no mu kwiha agaciro, zarahanaguwe.”

Adolphe MITALI.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>