Evangeliste Kalisa Fred nyuma yuko abonye abantu benshi kuri iyi si bagiye baba intwari bagiye bitiriwa ibikorwa runaka cyangwa ahantu runaka bityo nawe asanga ubutwari bwa Perezida Paul Kagame akwiye kwitirirwa ikibuga k’indege kigiye kubakwa mu Bugesera.
Kalisa Fred ni umusore w’umuvugabutumwa bwiza bwa Yesu kristo usengera mw’itorero rya ADEPR ukunze cyane kugaragara yigisha ibiterane n’ibitaramo biba byateguwe n’urubyiruko hirya no hino mu gihugu. ni muri ubu buryo akunze kuvuga kubutwari bwa Perezida Paul Kagame ,ubu akaba yamaze gushyira hanze igitekerezo cye cyumvikanisha uburyo yagira ikintu yitirirwa mu Rwanda nkuko n’abandi bantu bagiye bakora ibikorwa by’ubutwari bagiye bitirirwa ahantu cyangwa ibintu runaka.
Kalisa Fred ati: Mu by’ukuri iyo ndebye nsanga nka Nelson Mandela yaritiriwe Stade(Mandela National Stadiun) n’ibindi bintu ,Jomo Kenyatta (Jomo Kenyatta University ) n’abandi bantu bagiye baba intwari bafite ibintu bitiriwe, bityo nanjye narebye ubutwari bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame nsanga nawe nk’abanyarwanda dukwiye kumwitirira ikibuga k’indege mpuzamahanga kigiye kubakwa mu Bugesera.

iki nicyo gishushanyo mbonera cy’ikibuga k’indege mpuzamahanga kigiye kubakwa mu Bugesera.
Aganira n’itangazamakuru Evangeliste Kalisa Fred yavuze ibyo ashingiraho avuga ko Paul Kagame yakwitirirwa ikibuga k’indege cya Bugesera .Fred yagize ati:Nshingiye ku kuntu yabohoye u Rwanda ndetse agahagarika Genocide yakorerwaga abatutsi ,akunga abanyarwanda ndetse akaba u Rwanda arugejeje kw’iterambere rirambye kandi ritangarirwa n’amahanga ,umutekano n’amahoro bikaba bisendereye mu Rwanda ,gushyiraho gahunda ya gira inka munyarwanda n’ibindi byinshi bitandukanye yagejeje kubanyarwanda ,ibi nibyo nshingiraho nsaba ko akwiriye kwitirirwa ikibuga k’indege cya Bugesera.
Tumubajije impamvu mu bikorwa byose n’inyubako zitandukanye zubakwa cyangwa ziri munzira yo kubakwa mu Rwanda ikibiga k’indege cya Bugesera aricyo yasanze ko cyakwitirirwa umukuru w’igihugu, Fred yasubije muri aya magambo ati:Ikibuga k’indege cya Bugesera kizaba kiri ku rwego mpuzamahanga doreko kizaba kiri mu byiza by’indashyikirwa atumye tugeraho.
Src:iyobokamana