Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’ Imyaka 15 CEP/UR Huye imaze ibayeho hazabonekamo n’ ibikorwa by’ urukundo.

$
0
0

Umuryango w’Abanyeshuri b’abapantekoti biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ufatanyije na bakuru babo barangije muri iyi Kaminuza mu myaka ishize uri mu myiteguro y’igikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 uyu muryango umaze ushinzwe.

Iyi sabukuru izaba kuri iki cyumweru tariki 6/11/2016 muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye.

Abagize itsinda ritegura iki gikorwa bavuga ko bufuje gutegura iyi gahunda mu rwego rwo gusubiza maso inyuma bakareba imirimo Imana yakoranye nabo cyane ko uyu muryango wahuye n’imbogamizi mu itangira ryawo nk’uko bisobanurwa na bamwe mu bawutangije.

Dr Juvenal Hategekimana umwe mu batangije CEP yavuze ko mu itangira ry’uyu muryango bahuye n’imbogamizi nyinshi zimwe zishingiye no ku myumvire itari imwe, ariko iyo bitegereje aho ugeze bishimira intambwe umaze gutera.

Akomeza avuga ko iyi ari yo mpamvu bahisemo gukora ibikorwa bitandukanye bizihiza iyi sabukuru birimo ibiterane by’ivugabutumwa bigiye kumara ibyumweru bibiri mbere y’isabukuru, ibikorwa by’ubuvuzi bizakorwa ku buntu nko gupima umuvuduko w’amaraso ku buntu, gutanga amaraso kizakorwa n’abantu bagera kuri 200, igikorwa ku isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge, gutanga ubwisungane mu kwivuza (mutuelle) ku baturage bagera kuri 100, kwigisha abaturage kurwanya imirire mibi hamwe n’ibindi bitandukanye.

Juvenal avuga ko ibi byose barimo kubikora batanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu bifashishije ubumenyi nabo bahawe, ati ‘’ Iyo dusubije amaso inyuma dusanga Abanyamuryango ba CEP bari mu mashami atandukanye ya za Kaminuza ziri mu Rwanda ndetse n’abazirangijemo babaye muri uwo muryango, tubona ari imbaraga zakoreshwa mu kubaka igihugu zikabyazwa umusaruro, ni amahirwe igihugu cyacu cy’u Rwanda gifite mu gukora ibikorwa biteza imbere sosiyete nyarwanda, imibereho myiza, muri roho n’umubiri.’’

Bimwe mu bikorwa CEP isanzwe ikora ni ivugabutumwa rishingiye kuri Bibiliya hamwe n’igikorwa batangije mu mwaka w’2003 cy’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge nyuma y’amahano ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

CEP ni ijambo ry’igifaransa riboneka muri Bibiliya Yera (Yohana 15:1) risobanura umuzabibu w’ukuri. Iri zina ryahawe umuryango uhuza abanyeshuri bagendera ku myizerere-shingiro n’imyitwarire ya gipantekotiste biga mu mashuri makuru na za kaminuza, mu mwaka w’2001.

Kugeza ubu CEP imaze kugera muri za Kaminuza n’amashuri makuru agera kuri 40 mu Rwanda. CEP UR Huye ifite abanyamuryango bakiri ku ntebe y’ishuri 1081 hamwe n’abarangije kwiga muri UR Huye (Post CEP) bagera ku 1,500 batanga umusanzu mu kubaka itorero rya Kristo hirya no hino ndetse n’igihugu muri rusange.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>