Umuririmbyi Jimmy agiye gukora igitaramo cy’amateka I Huye aho azahuza Singiza, Asaph Huye ndetse na Kanuma Damascene kuri uyu wa gatanu Taliki ya 04/11/2016.
Musonera Jimmy ni umwe mubagize itsinda ryo kuramya no guhimbaza mu itorero rya Zion Temple I Huye rizwi nka Azaph Huye worship team ,akaba akora umurimo wo kuyobora abandi mu kuramya no guhimbaza muri iryo torero, usibye kuramya akaba ari n’umwanditsi w’indirimbo zihimbaza zikaramya Imana. Nk’umwe mu baramyi babifite ku mutima yatekereje igikorwa cyo kwifatanya n’umuryango CVF(Children Vision Foundation) ndetse n’abatuye I Huye bagashyiraho igicaniro cyo kuramya Imana muri uwo mujyi.
Ni muri urwo rwego yateguye igitaramo yise “Total Praise and Worship Evening ”igikorwa kigiye kuba icya mbere ateguye nk’umuramyi ubarizwa muri Azaph Huye worship team.
Iki gikorwa kizitabirwa n’amatsinda akunzwe mu karere ka Huye ndetse n’abahanzi batandukanye, aho twavuga nka Singiza Music Ministries, Asaph Huye, Fishers of men, C.A.C Crew, Kanuma Damascene.
Iki gikorwa kizaba kuri uyu wa gatanu taliki ya 04/10/2016, mu nzu mbera byombi y’akarere ka Huye naho ku bijyanye no kwinjira bikazaba ari ubuntu. Uyu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana ukaba uteganyijwe kuzagenda ubera mu bice bitandukanye by’u Rwanda